Digiqole ad

Urubyiruko rurasabwa kwirinda abashaka kubashora mu gusenya igihugu

 Urubyiruko rurasabwa kwirinda abashaka kubashora mu gusenya igihugu

CP Emmanuel Butare yasabye uru rubyiruko kutijandika mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu

Mu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 30 Nzeri, urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, amakuru za kaminuza rwibukijwe ko rugomba kugira uruhare mu kurinda umutekano w’igihugu, basabwa gutanga amakuru no kugendera kure abashaka kubashuka bagamije kubashora mu bikorwa byo guhungabanya ituze n’umudendezo by’igihugu.

CP Emmanuel Butera yasabye uru rubyiruko kutijandika mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w'igihugu
CP Emmanuel Butera yasabye uru rubyiruko kutijandika mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu

Muri ubu bukangurambaga bwibanze ku gukumira no  kurwanya ibyaha, urubyiruko rwasabwe kutijandika mu bikorwa byo gucuruza abantu no kunywa ibiyobyabyenge.

Aba basore n’inkumi kandi basabwe kujya batangira ku gihe amakuru mu gihe babonye ibimenyetso by’ubucuruzi bw’abantu n’ihohoterwa.

CP Butera Emmanuel ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, yabwiye uru rubyiruko ko rugomba kugira uruhare mu gukumira ibi byaha batanga amakuru kandi birinda abashukanyi bashaka kubashora mu bikorwa bibi bitwaje amadini n’ibindi bishuko.

Yababwiye ko u Rwanda ari igihugu cyaciye mu mateka mabi ariko ko muri iki gihe gifite icyerekezo kiza kandi ko ibi byose bitagerwaho nta mutekano uri mu gihugu.

Akavuga ko uwo mutekano ugomba gusigasirwa n’abanyagihugu by’umwihariko urubyiruko kuko ari na rwo rufite umubare munini w’abatuye u Rwanda.

Ati: “Uruhare rwanyu mu gucunga umutekano mufatanyije n’abandi mumenye ko rukenewe cyane…”

Akomeza abasaba gufasha inzego z’umutekano nka Police n’igisirikare.

 Ati “ Nta musirikare, nta mupolisi uzajya kuri buri nzu, uzajya kuri buri shuri, oya, ariko bwa bufatanye bwa buri wese ijwi rya buri wese ni ryo rizadufasha aho heza tuvuga.”

Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda, ACP Celestin Twahirwa avuga ko ubu kangurambaga bugamije gufasha urubyiruko kumenya ibibazo byugarije igihugu, ndetse n’uburyo bwo guhangana nabyo babigizemo uruhare.

Avuga kandi ko ari n’umwanya mwiza wo kwibutsa urubyiruko ko rugomba kugira uruhare mu kurinda umutekano w’igihugu ndetse no mu bindi bikorwa byo guteza imbere igihugu.

Nizeyimana Hassan wiga mu mashuri yisumbuye, avuga ko kuba urubyiruko ari bo benshi mu batuye igihugu, ari n’umuyoboro waba mwiza cyangwa mubi wo gutambutsamo ikiza cyangwa ikibi.

Avuga ko iyo urubyiruko rwigishijwe neza ruba umusemburo mwiza w’ibyiza ariko ngo iyo bitakozwe ngo biba byoroshye guhinduka vuba rujya mu bibi.

Nkurunziza Charles ukurikirana wiga muri kaminuza y’u Rwanda na we avuga ko urubyiruko rugomba kugira uruhare runini mu kurinda umutekano w’igihugu no kucyubaka kuko ngo ari bo bazagisigarana mu gihe ababyeyi babo bazaba bashaje.

Avuga ko ubu bukangurambaga butuma yumva neza uruhare agomba kugira atanga amakuru ku byaha bitandukanye ndetse anashishikariza urungano kutishora mu byaha bitandukanye.

Aba banyeshuri bahuguwe na bo bazajya bafasha urundi rubyiruko mu kubaha inyigisho bahereye muri ubu bukangurambaga.

Urubyiruko rwasabw gufasha inzego z'umutekano mu kuwucunga no kuwubungabunga
Urubyiruko rwasabw gufasha inzego z’umutekano mu kuwucunga no kuwubungabunga
Bati abana b'u Rwanda tuzarwubaka
Bati abana b’u Rwanda tuzarwubaka
Police n'Ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere baganirije uru rubyiruko barwibutsa kugira uruhare mu buzima bw'igihugu
Police n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere baganirije uru rubyiruko barwibutsa kugira uruhare mu buzima bw’igihugu
Umuvugizi wa Polisi y'U Rwanda ACP Celestin Twahirwa yavuze ko ari umwanya mwiza wo kwibutsa urubyiruko uruhare rwarwo mu kurinda umutekano
Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda ACP Celestin Twahirwa yavuze ko ari umwanya mwiza wo kwibutsa urubyiruko uruhare rwarwo mu kurinda umutekano
Eric Senderi kuri morale ati urubyiruko narwo ruti Imbaraga z'igihugu zubaka kandi Vuba
Eric Senderi kuri morale ati urubyiruko narwo ruti Imbaraga z’igihugu zubaka kandi Vuba

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ahubwo wowe rutare ndabona ukwiye gusengerwa kbsa kuko imiteterereze yawe iri muri analogue ubwose utaniyehe nababandi, twe nkurubyiriko dutozwa gusigasira ubusugire bw’igihugu apana ku gusenya impanuro inzego z’unutekano ziduha nizo kurinda sizo gusenya ahubwo thanks police kubukangurambaga iha urubyiruko kuko ni rwo ejo hazaza. Izi mpanuro zikwiye gusakara no mugihugu hose kuko ningirakamaro

    • @Juma, Ese harya kwisi hose urubyiruko rukoreshwa gutya niba nuzi ibyo rwagezeko kwisi hose kuva mu myaka irenze 50?.Urubyiruko niba igihugu kiri mutekano nkuko tumeze.Bagomba kubaho mu mahoro nta karasisi..baka muruwo mutekano ababyeyi babo bacunze, igihe bazagomba guhitamo bakabikora kubushake ntitube nkomuri Nord korey.Cyangwa niza muvoma za kera ? Oya rwose..Ese umwana ungana kuriya imbere yabasoda bitanga iki mu mutwe?

  • Umva urubyiruko twese twirinde ibiyobyabwenge kuko niyo nzira isigaye yo gukoreshwa kugira ngo ejo hazaza hacu habe habi.twirinde!!!!twirinde cyane ndetse.

Comments are closed.

en_USEnglish