Digiqole ad

Musanze: Akarere kubatse isoko mu butaka bwa Murekezi ntikamuha ingurane

 Musanze: Akarere kubatse isoko mu butaka bwa Murekezi ntikamuha ingurane

Murekezi Gabriel wo mu mudugudu wa Nyirabisekuru, akagari ka Murandi mu murenge wa Remera, avuga ko ubutaka bwe bwubatswemo inzu y’isoko n’Akarere ka Musanze mu 2012, akagenda abwirwa ko azishyurwa imyaka ibaye hafi itanu adahabwa ingurane. Akarere ko ngo iki kibazo karakizi kiri munzira yo gukemuka.

Murekezi Gabriel wo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze kuva muri 2012 ategereje amafaranga y'ingurane
Murekezi Gabriel wo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze kuva muri 2012 ategereje amafaranga y’ingurane

Murekezi avuga ko yagize ikibazo cy’uko bubatse inzu y’isoko mu isambu ye bamubwira ko bazamuha ingurane bidatinze, iyo nzu yubatswe  mu 2012.

Bamaze kubaka iryo soko ngo ingurane ntayo yabonye, atangira gukurikirana ku murenge, baramusiragiza bigera ubwo yandikira akarere ka Musanze, inshuro ebyiri, bamusubiza ko ikibazo cye cyakiriwe bagiye kugikurikirana bakagikemura.

Akarere kaje mu iperereza ngo bamubwira ko bazamuha ingurane y’ubutaka bamwambuye mu 2014, none n’uyu mwaka wa 2016 ugiye kurangira nta gikozwe, Murekezi ngo aracyategereje.

Uyu muturage abonye akarere gatinze kumukemurira ikibazo yandikiye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, na we amusubiza tariki ya 17 Ugushyingo 2015, ko mu minsi 15 Umuyobozi w’akarere agomba gukemura ikibazo cye.

Ati “Na n’ubu mpera mu mayira usanga bambwira ngo jyenda ejo uzagaruke, usanga nta kuri bambwira. Nahakuye ubukene, abana usanga bashonje, abiga babuze amafaranga y’ishuri kandi ku munsi w’isoko muri iyo nzu baba bahasarura amafaranga.”

Iyo nzu yubatswe mu kibanza cy’uyu muturage no ku nkengero yayo haremera isoko ry’imboga.

Uyu muturage avuga ko yari yasinyiye kuzahabwa amafaranga y’u Rwanda 992 160 mu mwaka wa 2014 ubwo akarere kakoraga igenagaciro.

Ati “Ibi ngira ngo babikoze ari ukunyikiza, ngira ngo ikibazo kirakemutse, rwose ntabwo nzi ikibazo kiziritse mu kibazo cyanjye.”

Uyu muturage ngo amaze kugera ku Muyobozi w’Akarere ka Musanze mushya inshuro ebyiri, ndetse ngo no mu nama iyo abaza ikibazo cye bamusubiza ko bakizi, ngo bakamubwira ngo agende nigikemuka azumva bamwakuye (bamuhamagaye).

Habyarimana Jean Damascene, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Ubukungu, avuga ko ku bijyanye n’ikibazo cy’uyu muturage, Akarere kabaruye umutungo we ariko ngo hazamo ikibazo cy’uko ahagiye isoko ari hatoya, bakaba bashaka ko yabaha n’ahandi hantu bakazamwishyurira rimwe.

Avuga ko nyuma yo kubarura amafaranga bagombaga kwishyura Murekezi Gabriel, Inama njyanama y’umurenge wa Remera yusifuje ko aho hantu habarirwa rimwe ngo niyo mpamvu ayo mafaranga atayahawe.

Habyarimana ati “Birumvikana ari ukumwishyura amafaranga y’ako gace ka mbere n’ejo byarara bikozwe, kuko amafaranga ye arabaze agihe icyo aricyo cyose twakabaye tuyamuha, ariko twifuzaga ko twamwishyurira rimwe bikagendera hamwe.”

Uyu muyobozi avuga ko icyari gisigaye ari ugushyiraho abagenagaciro b’ubutaka bwa Murekezi Gabriel, ngo byarakozwe, igisigaye ni ukugira ngo babashe kumvikana neza ku giciro na Gabriel kugira ngo yishyurwe.

Iyo mvugo isa n’aho itandukanye n’iya nyirubutaka kuko we amafaranga azi yabaruriwe ni ay’ubutaka bwa mbere, gusa Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yigeze gutangariza Inteko Nshingamategeko ko amafaranga y’ingurane azajya yishyurwa umuturage mbere y’uko igikorwa remezo cyubakwa.

Uyu muturage yerekaga abanyamakuru akarengane yahuye na ko kakaba kamaze igihe kirekire asiragira mu buyobozi
Uyu muturage yerekaga abanyamakuru akarengane yahuye na ko kakaba kamaze igihe kirekire asiragira mu buyobozi
Iyo ni inzu y'Isoko rya Nyirabisekuru yubatswe mu butaka bwa Murekezi Gabriel Akarere ka Musanze ntikamuha ingurane
Iyo ni inzu y’Isoko rya Nyirabisekuru yubatswe mu butaka bwa Murekezi Gabriel Akarere ka Musanze ntikamuha ingurane

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Hhhhhh Ngo barashaka kuyamuhera rimwe? Nimba ahasigaye azahaha abana yabyaye? Ntabwo azishyurwa aho bafashe?

    • Ibyo babyita kwikura mubagabo rwose, nibamwishyure aho bubatse kuko ariho hakwiriye ingurane hanyuma n’ahandi bazahabare bahamwishyure naho kandi mbere yo kugira icyo bahakorera. Ikosa ryabayeho nibareke gukanja amanwa wagirango nta munyamategeko bagira kweri! cyangwa ntibamugisha inama? ntimugashore Leta mumanza idashobora gutsinda bavandiii!!!!

  • ariko aba banyamurengwe koko ntibazatworekera igihugu!!! amafaranga arahari ariko dutegereje kubara nahasigaye tukayamuhera rimwe!!!!! mwamwubakiye mubutaka imyaka 5 irashize agiye kwicwa ninzara mugaramye mubiro ngo murakemura ibibazo byabaturage ? iyi si imikorere rwose

  • Bikojeje isoni pe, wagirango hari abitwa abayobozi bahawe briefing yo gukandamiza abo bayoboye, ni gute ingirwabayobozi ziba ziziko zifitiye umwenda umuturage maze zikanga kumwishyura kandi ngo amafaranga ahari? Ese ubu uyu muturage najya mu nkiko kurega Leta bizagenda gute? Ntazatsindira ibye yarangiza agahabwa inyungu hiyongereyeho n’indishyi z’akababaro kandi byose bikishyurwa n’imisoro y’abaturage. Perezida wa repubulika niba ibi bimugeraho ajye adukiza izi ngirwabayobozi zimara guhaga zikigiriza nkana kubo zitwa ngo zirayoboye. Byabaye gahunda muri iki gihugu: abaturage bakorera abo twita ba rwiyemezamirimo ntibahembwe, ubutaka bw’abaturage buri kwibwa n’ibisambo bibeshyako bibakorera, imyaka irarandurwa abandi bagategekwa guhinga ibyo badashaka, amazu ya rubanda arashyirwa hasi ntihagire ukoma,……
    Nyamara amarira y’abaturage mumenyeko agera ku Mana kandiko bazasubizwa…..maze uwayabateye nawe bikamugeraho. Ndababuriye mushatse mwahindura imikorere mukubaha abo muvugako mukorera naho ubundi ntaho mwerekeza.

  • Iki gisubizo cya Habyarimana Jean Damascene, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Ubukungu, ntabwo rwose ari igisubizo cyagakwiye gutangwa n’umuyobozi wo ku rwego nk’urwe. Biratangaje kubona Umuyobozi nk’uriya atinyuka kuvuga amagambo nk’ariya.

    Niba akarere karagiranye amasezerano na Murekezi Gabriel ko abaha ubutaka bakubaka ho inzu y’isoko bakamuha ingurane y’ubutaka mu mafaranga, nibahite bamuha ingurane mu mafaranga bamusezeranyije. Kuba ubwo butaka bwarabaye buto bakaba bashaka ahandi ho kubwongera icyo ni ikindi kibazo gisaba kugirana andi masezerano, ntaho rero gihuriye no gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye nawe mbere.

    Nibabanze bamwishyure amafaranga y’ubutaka yabahaye mbere ku masezerano bagiranye. Ibyo kubaha ubundi butaka bizaza nyuma mu yandi masezerano ukwayo. Ubwo butaka bw’inyongera ashobora kububaha cyangwa ntabubahe, ntabwo ariho bagomba kumutegera ngo babone kumwishyura amafaranga ye y’ubutaka bwa mbere Akarere katwaye.

    Abayobozi bo muri Musanze rwose wagira ngo bifitiye amategeko yabo bagenderaho atari aya Leta y’u Rwanda. Wagira ngo ntibazi aho igihugu kigeze. Ibi bitumye numva neza impamvu Premier Ministre aherutse kuvuga ko abakozi bo mu Karer ka Musanze bikorera ibyo bashatse n’uko bashatse bikaba byaranatumye ako Karere kaba akanyuma mu mihigo ya 2015-2016.

    Abakozi bo muri aka Karere bakwiye gucishwamo umukubuzo (umweyo), bihereye ndetse ku bayobozi bo hejuru kuko ubona nabo badasobanutse. Uyu Vice-Mayor watanze ibi bisobanuro, rwose tuvugishije ukuri, nawe ntabwo asobanutse.

  • yewe ga yewe ga. Ni akumiro pe. umunyarwanda aricwa n’inzara abandi bagaramye mu biro bahembwa buri kwezi barangiza ngo ibyo turabizi.

  • ARIKO NJYE NDUMVA NIRYO GENAGACIRO RYAKOZWE RITAGIFITE AGACIRO KUKO NIBA NTIBESHYA AGACIRO KABARWA MUGIHE CY’AMEZI 3 YARENGA HAKONGERA GUKORWA AKANDI. IBI NIBYO ABAYOBOZI BABA BAVUGA GUSA NJYE NAGIRA UYU MUTURAGE KWEGERA INZEGO ZISUMBUYEHO KUKO ABA BARAMUBESHYA BASHAKA KUMWAMBURA UTWE.

Comments are closed.

en_USEnglish