*Yari nk’imvura ya gatatu iguye aha nyuma y’igihe kinini barabuze imvura Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere mu murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza mu kagali ka Gihinga, umudugudu wa Rusera inkuba yakubise abagore babiri n’umwana bari bavuye gucyura amatungo yica umugore umwe n’ihene 15 n’intama eshatu, abandi bajyanwa mu bitaro. Nyakwigendera yitwa Speciosa Mukabalisa […]Irambuye
Jeannette Murekatete w’imyaka 45 ‘yiyahuye’ akoresheje umugozi kuri uyu wa mbere. ‘Yabikoze’ nyuma yo gutegura abana bakajya ku ishuri bagaruka bagasanga nyina yikingiranye bakabura ufungura. Uyu mubyeyi n’umugabo batuye mu mudugudu wa Mapfundo akagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe. Umugabo we Charles Rwirangira yabwiye Umuseke ko ari mugahinda ko kubura nyina w’abana be kugeza […]Irambuye
Ku misozi ihanamye muri Kigali y’amanegeka uko bukeye uko bwije hagenda hazamuka inzu nto zigaturwa, nubwo aha hantu ubundi haba hatemewe kuhubaka kuko ari ku manegeka ngo iyo witwaye neza ku bayobozi bo hasi urubaka ugatura. Ni ibyavugwaga n’abaturage Umuseke wasanze mu mudugudu wa Muhoza Akagali ka Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo aho basenyeye umugore […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere Polisi, ifatanyije na Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro “RURA” batangije kumugaragaro igikorwa cyo gushyira mu mdoka zitwara abagenzi icyuma gipima kandi kikagabanya umuvuduko “Speed Governor”. Iki cyuma kizwi nka “Speed Governor” gifasha mu gupima, ndetse kigendeye ku muvuduko cyagenewe iyo imodoka ishatse kuwurenga kirabigaragaza, […]Irambuye
Koperative 68 z’abahinzi b’ibigori ziherereye mu Turere icumi two mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’Amajyepfo, zasinye amasezerano n’abaguzi b’ibigori, ku buryo ngo batazongera gutaka kubura isoko ry’umusaruro bejeje. Aba bahinzi babigezeho babifashijwe n’ihuriro ririmo imiryango nka Agrifrop, WFP, Rwarri na RDO isanzwe ifasha abahinzi mu bijyanye no kubagezaho imbuto, inyongera musaruro, no kubongerera ubumenyi mu bijyanye […]Irambuye
Mu cyumweru gishize,umunyemari Aphrodis Mugambira wari ufungiye muri gereza ya Muhanga yararekuwe, Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho icyaha cyo gushora mu busambanyi abakozi be ku bagana Hotel ye nibwo bwisabiye ko arekurwa kuko ngo nta bimenyetso bimushinja bihari. Mugambira yari yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo. Mu kwezi kwa gatandatu, bamwe mu bakozi bahoze bakora kuri Hotel ye bamureze […]Irambuye
Iburasirazuba – Mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma hari abageze muzabukuru bavuga ko bakuwe mu bahabwa inkunga ya VUP mu buryo budakwiriye ariko by’umwihariko ngo bababajwe cyane n’uko bimwe amafaranga yabo bizigamye mu gihe bari bakiri muri VUP. Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Jarama buravuga ko bakuwemo kuko batari bujuje ibisabwa ngo bafashwe muri VUP […]Irambuye
Mu muganda rusange ngaruka kwezi wo kuri uyu wa gatandatu wabereye mu Murenge wa Karanganzi ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, abaturage n’abayobozi b’Akarere bagaye cyane abagore batitabira cyane umuganda kandi ari igikorwa cy’ingenzi kireba buri wese mu kubaka igihugu cye. Uyu muhanda ngaruka kwezi ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, abaturage n’abayobozi batunganyije umuhanda mu rwego […]Irambuye
Nyaruguru – Kuri uyu wa gatandatu mu muganda rusange ngaruka kwezi, mu Murenge wa Ngera abaturage bafatanyije n’abayobozi b’Akarere gucukura umusingi w’ahazubakwa ibyumba bibiri by’amashuri bizasimbura ibyari bishaje kandi biteye inkeke byubatswe mu 1964, ndetse baharura umuhanda wa Kilometero imwe. Abaturage batuye mu mudugudu wa Nyanza ari naho ibi bikorwa byabereye, bishimiye ibikorwa byakozwe ku […]Irambuye
Muri ishuri rya Groupe Scolaire Gishambashayo ryo mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi, kuri uyu wa 23 Nzeri, urubyiruko rwiga muri iri shuri rwagaragaje ko rwifuza kwipimisha agakoko gatera SIDA kugira ngo bamenye uko bahagaze banarusheho gukomeza kwirinda aka gakoko. Ni mu bukangurambaga bw’umuryango Imbuto Foundation ku myitwarire iboneye ikwiye urubyiruko no kwirinda […]Irambuye