Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa ‘EAC Legislative Compliance Tool’ buzafasha abanyamategeko bo mu bigo bitandukanye n’abandi bantu bose gutanga ibitekerezo ku mategeko yo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba. John Gara uyobora iyi Komisiyo avuga ko imiryango ifunguye kuri buri wese waba ashaka kugaragaza ikimubangamiye mu mategeko yo mu bihugu bya […]Irambuye
*Abakozi ba BNR ngo ntibagengwa na ‘Status’ y’abakozi ba Leta Uwanyirigira Consolee wahoze ari umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu yareze iyi Banki kumwirukana binyuranyije n’amategeko, kuri uyu wa 01 Ukuboza ubwo baburanaga ku nzitizi zo kutakira iki kirego, Uwanyirigira wahagaritswe mu kazi avuga ko amategeko agenga abakozi ba Leta yahonyowe, naho Abanyamategeko ba BNR bakavuga […]Irambuye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr Alivera Mukabaramba yabwiye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku bibazo by’abafite ubumuga ko hari ubwo Minisiteri ‘ziterana umupira’ iyo bigeze ku ngingo yo gukemura bimwe mu bibazo bireba abafite ubumuga. Ibi ngo biterwa n’uko buri Minisiteri igira ingengo y’imari yihariye igenewe kwita ku bibazo runaka […]Irambuye
Mu bushakashatsi buto ku mitangire ya Servisi bukorwa n’Umuseke, abatoye bagaragaza uko bahabwa serivisi runaka bakenera mu bigo bya Leta n’ibiyishamikiyeho. Mu mezi abiri ashize abasura Umuseke bamwe batoraga uko bahabwa service mu bigo bya Irembo, FARG na Police y’igihugu. U Rwanda rufite politiki yo guteza imbere gutanga serivisi inoze hagamijwe kwihutisha iterambere. Umuseke watekereje […]Irambuye
Iburasirazuba – Mu Mirenge ya Rurenge na Remera akarere ka Ngoma hari abaturage batwawe ubutaka bwubakwaho ibikorwa rusange bya MINAGRI byo kuhira imyaka ariko ngo ikiciro cya mbere gusa nicyo cyahawe ingurane ababaruriwe bwa kabiri bagiye kumara umwaka bategereje ndetse ngo ntibishimiye uburyo babariwemo ubutaka bwabo bwatangiye kubakwaho ibi bikorwa. Aba baturage batuye mu gice […]Irambuye
Mu bujurire mu rukiko rwa Bobigny, kuwa gatatu abo mu mashyirahamwe yigenga ari mu rubanza bamaganye ibyo bise ‘gusuzugura’ no ‘kubeshya’ bya Pascal Simbikangwa we uvugwa ko arengana. Uyu mugabo wahoze mu ngabo zatsinzwe azakatirwa kuwa gatandatu. Nubwo havugwayo benshi mu bakekwa, Simbikangwa niwe munyarwanda wa mbere waciriwe urubanza mu Bufaransa ahamwa n’uruhare yagiye muri […]Irambuye
Kuya mbere Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ububi bw’icyorezo SIDA no kukirinda. Ni indwara itarabona umuti cyangwa urukiko. Ibi ni ibintu bitanu ubu wamenya kuri iyindwara ubu ubwandu bwayo bufitwe n’abagera hafi kuri miliyoni 37 ku isi. 5.Imiti igabanya ubukana yakoze akazi gakomeye, si benshi ikica nka mbere Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku […]Irambuye
Umubare w’abakobwa bigaka kubaka, gukanika, kubaza, gusudira n’indi nk’iyi isaba ingufu z’ubwenge n’umubiri uracyari muto. Ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere ubumenyi-ngiro (WDA) kuri uyu wa gatatu cyatangije ubukangurambaga bwo gukangurira abakobwa kwiga iyi myuga kuko ingufu isaba bazifite nka basaza babo. Marie Josee Umuhoza yiga gukanika imashini zo mu nganda, avuga ko kuba ari bacye […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’uburezi Dr Papias Musafiri Malimba yavuze ko u Rwanda n’Africa bagiye gushyiraho Ikigo nyafurika cyagutse kizifasha mu kwigisha imibare ku rwego rwa gatatu rwa Kaminuza mu mibare(PhD in Mathematical sciences) hagamijwe kugira abahanga benshi muri uru rwego. Kuri Minisitiri Musafili ngo kumenya imibare ni ishingiro ry’ubundi bumenyi bwose ndetse ngo n’abana bo […]Irambuye
Kaminuza y’ubukerarugendo; ubucuruzi n’ikoranabuhanga (UTB) kuri uyu wa kabiri yatangaje ko igiye guhuriza hamwe abize muri iri shuli mu myaka 11 ishize kugira ngo bahuze ibitekerezo byafasha kunoza serivisi zitangwa mu mahoteli no mu bukerarugendo. Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko bubabazwa no kumva hari ‘Hotels’ zikomeye zikoresha abatarabyigiye. Igikorwa cyo guhuza bwa mbere abize muri […]Irambuye