Kaminuza ya UTB itewe impungenge na ‘Hotels’ zikomeye zikoresha abatarabyigiye
Kaminuza y’ubukerarugendo; ubucuruzi n’ikoranabuhanga (UTB) kuri uyu wa kabiri yatangaje ko igiye guhuriza hamwe abize muri iri shuli mu myaka 11 ishize kugira ngo bahuze ibitekerezo byafasha kunoza serivisi zitangwa mu mahoteli no mu bukerarugendo. Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko bubabazwa no kumva hari ‘Hotels’ zikomeye zikoresha abatarabyigiye.
Igikorwa cyo guhuza bwa mbere abize muri iri shuri, giteganyijwe kuwa 4 Ukuboza, saa tatu za mu gitondo (09h00’), ku kicaro cy’iri shuri, aho bazasangizanya ibitekerezo byakubaka serivisi zitangwa mu bukerarugendo.
Iyi kaminuza yatangiye mu mwaka 2005, yitwaga RTI iza kwitwa RTUC, ubu ikaba yitwa UTB. Ubuyobozi bwayo buvuga ko bwifuza kubona amahoteli n’a amaresitora byo mu Rwanda bitanga serivisi zinoze kuko iri shuri riba ryarabyigishije.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Umuyobozi mukuru wungirije wa UTB, Dr. Prof Tombola Gustave yavuze ko batewe impungenge n’amahoteli akomeye ariko agakoresha abantu batabyigiye.
Ati “ Abantu batanga umurimo ntabwo basobanukirwa agaciro k’umurimo batanga aho usanga batanga akazi ku bantu batari abanyamwuga.”
Akomeza anenga abatanga aka kazi, ati “ …Akenshi ujya mu ma Hotel ugasanga umuntu ukoramo yize ubucungamari, ni bintu twagiye tubona hirya no hino mu ma hotel n’abandi babibona kandi abantu benshi muri Hotel bakoramo ntabwo babyize dore ko Serivisi yakagombye gutangwa n’abantu babyize.”
Dr. Prof Tombola avuga ko mu bijyanye n’umurimo w’ubukerarugendo (tourism) hakirimo icyuho kuko ababyigiye badahagije ku buryo bakuzura imyanya ikenewe.
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko kugira ngo haveho icyuho cy’abakozi mu mahoteli; mu maresitora no mu bukerarugendo, hakenewe nibura abakozi 7 000.
Ubu buyobozi kandi buvuga ko mu gihe bazaba bahurije hamwe abagiye barirangizamo, bizazamura ireme rya serivisi zitangwa mu mahoteli no mu bukerarugendo kuko benshi muri bo bafite imirimo abandi bakaba ari abayobozi b’amahoteli na restaurant.
Dr.Prof Tombola Gustave uvuga ko iri shuri ritarabasha guhaza isoko ry’umurimo kuko ubu babara abantu 2 500 batanze ku isoko ry’umurimo.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Hotel zikomeye!!!!
Urugero????
ABIKORERA MBONA BADAHA AGACIRO DEGREE AHUBWO BAGAHA EXPERIENCE; KANDI BAMWE BARABYIVUGIRA KO IBYO MU ISHURI NTAHO BIGIHURIRA NA FIELD/OFFICE.
UMUNSI MINEDUC IZEMERA KO MU RWANDA HABAHO “V..A.E” (aho umuntu umaze igihe runaka mu kazi ahabwa ibizamini byo mu ishuri, yabitsinda, agahita ahabwa Diploma or Degree ya field akoramo) IKIBAZO ABATANGA AKAZI BAFITE KIZAHITA GIKEMUKA.
nibyiza ariko gukoresha abatarabyize nabyo bigabanya abashomeri mugihugu byose ninyungu zabene gihugu ahubwo turebe ese mu rwanda Hotel zose zifite ubushobozi bwo guhemba abo Bakozi , ninayo mpamvu usanga field zose zikoramo abatandukanye rega nimyuga iruta Duplome kuko niyo igira akamaro kuko ayo baguhaye (baguhembye ) uyafata wihuta ugahita ugabanya umubare w’abashomeri mu Rwanda .
Comments are closed.