Digiqole ad

Umukozi BNR yirukanye yayijyanye mu rukiko kuko ngo ‘yamurenganyije’

 Umukozi BNR yirukanye yayijyanye mu rukiko kuko ngo ‘yamurenganyije’

*Abakozi ba BNR ngo ntibagengwa na ‘Status’ y’abakozi ba Leta

Uwanyirigira Consolee wahoze ari umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu yareze iyi Banki kumwirukana binyuranyije n’amategeko, kuri uyu wa 01 Ukuboza ubwo baburanaga ku nzitizi zo kutakira iki kirego, Uwanyirigira wahagaritswe mu kazi avuga ko amategeko agenga abakozi ba Leta yahonyowe, naho Abanyamategeko ba BNR bakavuga ko abakozi ba BNR bagengwa na Sitati yihariye yayo aho kugengwa n’amategeko y’abakozi ba Leta muri rusange.

Uwanyirigira Consolee avuga ko yasezerewe mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku italiki ya 04 Gicurazi 2011, yifashishije itegeko ryo muri 2002 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, yavuze ko ingingo ya Gatatu y’iri tegeko iteganya inzego zishyirirwaho sitati zihariye BNR itari muri izi nzego.

Uwanyirigira wifashishaga ibikubiye muri iri tegeko anasoma iyi ngingo ya Gatatu, yagize ati “…..Ikaba yarateganyije sitati zihariye ku basirikare, abapolisi, abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’ubucamanza. Urwego batavuze rero ntabwo ruri aho.”

Me Murego Jean Leonard umwe mu banyamategeko baburanira BNR yemezaga ko abakozi b’iyi banki batagengwa na Sitatu rusange y’abakozi ba Leta, yavuze ko hashize imyaka 29 hashyizweho itegeko rishyiraho iyi Banki.

Me Murego avuga ko iri tegeko rinateganya ko sitati y’abakozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda ishyirwaho na yo ubwayo, atanga n’ingero z’ibigo bya Leta bitagengwa na sitati rusange y’Abakozi ba Leta nka RURA.

Uwanyirigira yahakanye iby’iyi sitati yihariye, yavuze ko sitati yihariye ivugwa mu itegeko rishyiraho Sitati rusange y’abakozi ba Leta atari itegeko rigenga abakozi.

Ati “Si byo ahubwo iryo tegeko bavuga ko ari sitati yihariye ni reglement d’ordre Interieur (amahame ngengamyitwarire) y’ikigo.”

Akomeza avuga ko abakozi ba BNR batagengwa na Sitati yihariye, atanga n’ingero zibishimangira nk’icyemezo cyafashwe mu rukiko Rwisumbuye mu rubanza uwitwa Rutagengwa Francois na we wahoze akorera BNR yari yarezemo iyi banki.

Avuga ko BNR yemereye uru rukiko rusumba izindi mu Rwanda kwishyura uyu Rutagengwa hagendewe kuri sitati rusange y’abakozi ba Leta.

Abanyamategeko bahagarariye BNR bavugaga ko Uwanyirigira yanyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko mu gutakambira inzego.

Aba banyamategeko babaye nk’abasubira mu mateka y’iki kibazo, bavuze ko Uwanyirigira wafatiwe icyemezo cy’ubutegetsi yatakambye bwa mbere ku italiki ya 12 Gicurasi 2011, agasubizwa kuwa 23 Gicurasi 2011.

Bavuga ko iyo binaniranye uwarenganyijwe yemerewe kuregera urukiko rubifitiye ububasha mu gihe kitarenze amezi atandatu (gishize atakambye).

Me Murego (wa BNR) ati “ Uru rubanza yarutanze mu 2016. Ntabwo bisaba imibare cyane kugira ngo byumvikane ko yanyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko.”

Uregwa yavuze ko icyo yakoze muri 2011 ubwo yari amaze kwirukanwa atari ugutakamba ahubwo ari ukujuririra icyemezo kitamunyuze yari amaze gufatirwa, nyuma akaza kugana Komisiyo y’Abakozi ba Leta nabwo ajuririra igisubizo yari amaze guhabwa.

Avuga ko yatakambye bwa mbere muri uyu mwaka wa 2016 ubwo yasabaga Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kumurenganura nk’umuyobozi ufite ububasha kuri BNR.

Imyanzuro kuri izi mpaka izatangwa ku italiki ya 30 Ukuboza 2016.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

26 Comments

  • Hahaaa, buriya ntihabura nk millions 20 zizahagendera bamwishyura. Gusa aba banyamategeko ba BNR barasetsa cyane ubanza barize ULK. Ntabwo amategeko bwite y’ikigo agomba kunyuranya n’amategeko ya Ministeri igenga umurimo n’abakozi ba Leta, kabone n’ubwo ikigo cyaba gifite statut yihariye.

    Uyu mukobwa nahabwe uburenganzira bwe yambuwe niba koko yarirukanywe binyuranyije n’amategeko.

  • uyu yabatsinze rwose ahubwo muzatubwire icyemezo cy’urukiko.

    • Me MUREGO IRIRE IFARANGA WICECEKERE KUKO UWO MWANYA UWUKESHA AMAGAMBO ARYOHEREYE WAVUGIYE MURI SALLE YA BNR UBWO WAVUGAGA KURI GAHUNDA YA ”NDI UMUNYARWANDA”, UKANAGARAGAZA UKUNTU UTANDUKANYE NA MUREGO DONAT. EJOBUNDI TUZUMVA WAGIYE KUNGANIRA EVODE MU MATEGEKO.

      NAHO UBUNDI IMANZA BNR YAGOMBYE KUBA YARATSINZWE NI NYINSHI DUHEREYE KU BAKOZI IHERUTSE G– USEZERERA, BAMWE BAKIRUKANWA KU MAHERERE. UHAGARIKIWE N’INGWE ARAVOMA.

  • Ribera, ntugasuzugure Kaminuza bene aka kageni, ntugirengo uwize ULK wese wowe haricyo umurusha nubwo ntazi aho wowe wize cg niba waranize Kaminuza. ibi bigaragaza urwego ruto rwimyumvire ahubwo ufite. abanyamategeko bose batsindwa mu nkiko si abize muri ULK. rwose ukwiye kujyanwa mungando. ukareka kujya usuzugura abantu, na Kaminuza ifite ikimariye igihugu n’abanyarwanda muri rusange.

    • Wowe urimo kuzana amarangamutima ugakabya, urabura no gutanga comment ku nkuru ubwayo ahubwo ukibanda kuri comments z’abandi basomyi, ibi bishobora guha ukuri ibyo uriya unenga arimo avuga kuri iyo universite yawe.

      Ntandukiriye gato kandi, uyu munsi, Prof Sam. Rugege yahoze avuga ko bahangayikishijwe cyane no kuba ngo ubu abacamanza basigaye bafata ibyemezo bitandukanye ku manza z’ibyaha bisa, banakoresheje itegeko rimwe, ariko imyanzuro y’izo manza zombi zisa ugasanga irahabanye pe; kandi noneho ibi biri mu nzego zose z’ubucamanza kuva hasi kugera no mu rurkiko rw’ikirenga. None se ibi si kimwe mu bimenyetso bigaragaraza ikibazo cy’imiyigire iri muri izo kaminuza urimo kudefanda ?! Bavuga ireme ry’uburezi mugasizora, ariko cost yabyo yaza mukavuza induru, ngo ruswa, ngo akarengane,…! Mbiswa ma !

      • Ibyo uvuga ni ukuri pe!Hari urubanza umukozi wakoreraga World Vision yayitsinzemo bafatira n’imitungo yayo maze mu bujurire umucamanza afata umwanzuro unyuranye n’uwa mbere kandi amategeko ari amwe.Ibi byabaye mu gihe hari abandi bakozi batsinze World Vision kuri icyo kirego gisa nicya mugenzi wabo.Ni danger!

    • uramumbwiriye pe

    • Ikibazo burya si aho umuntu yize, ahubwo ni uburyo umuntu yahize n’uburyo ishuri rikoramo isuzumabumenyi ry’abahiga !

  • oya uramumbwiriye rwose ni yoye gusuzugura ULK

  • Uyu wiyise Rebera, sinzi icyo namubwira gusa agaragaje ubwenge buke, ateye iseseme rwose, wagira ngo arwaye mumumutwe azakore ubushakashatsi arebe abize amategeko muri ULK, uko buzuza inshingano zaboneza areke guta ibitabapfu.

  • ntugasuzugure ULK kururwo rwego. aho waba warize hose ntamusanzu wowe wanditse iriya comment watanze muriki gihugu uruta uwa ULK.turakwiyamye ntuzongere kurota gukinisha kaminuza nkiriya ifitiye igihugu akamaro nabanyarwanda.

  • @all, rebeka muramwihaye kdi iyo mbireka nukubatwara cash namwe ngo mwize!!!!! Niyo mpamvu abanyarwanda barenga umupaka bagakanura ibyiso nkibibyisi ngo mwarize ntimuzi aho biga. Umuntu wambwira gute ko yize arangiza atazi no gukora CV? Mwarangiza ngo mwacapuruje ibitabo, murekeraho kuko mwarahayobewe. Uzambwire uw’igifi kinini uyijyamo!!! Baburiza za rutemikirere nyine nuko baba banze kujya kumeza ari famille? Tora iryawe. Munyumve neza. Iyo uzi icyo ushaka ntutora icyo ubonye. Amahirwe kuri mwese n’umwaka mushya muhire.

    • @ God, ariko wowe wavuze amazina yawe naho wize, ahasigaye tukareba niba ko hari icyo urusha abandi?? ubwo wasanga ntacyo umariye iy’isi dutuyemo, uri ukubunza amatiku gusa. ahubwo ufite ikibazo nawe kihariye ku Rwanda. naho ama Universities yose agira abahanga n’abaswa.

  • @ God, ariko wowe wavuze amazina yawe naho wize, ahasigaye tukareba niba ko hari icyo urusha abandi?? ubwo wasanga ntacyo umariye iy’isi dutuyemo, uri ukubunza amatiku gusa. ahubwo ufite ikibazo nawe kihariye ku Rwanda. naho ama Universities yose agira abahanga n’abaswa.

  • Ariko se nk’uyu wiyise Ribera buriya aba agiye gutanga comment yatekereje ahubwo agaragaje ubwenge bwe hafi ntabwo kuko biratangaje kubona abantu barimo gutanga ibitekerezo baqendeye ku byavuzwe undi nawe akiha ibyo kuvuga ULK ubwo se musore cga mugabo sinzi ibyawe nkubaze ubwo koko wowe urumva kwiha ULK n’urubanza n’Umunyamategeko na Banki Nkuru y’Igihugu koko urumva wuzuye mu mutwe gusa uwakunyereka nkareba umuntu ufite ubwenge bucagase nkawe

  • @ Jean, icyo maze wamaze kucyibona. Mvugisha ukuri kukarya abantu nkawe. Aho nize si ngombwa. Iryo zina naribwiwe n’abize aho, none rero reba uko mwakosora mwo gupfunyika amazi. Naho urwanda rwo ndushyira nyambere akaba ariyo mpamvu intera gufata umwanya wajye nkandika hano. Tujye tuvuga ibitage da niho tumenya aho duhagaze kdi ngo ukuri kuraryana.
    Urakoze

    bize aho none rero reba uko mwakosora ntimurye cash gusa.

    • Ariko nukuri birababaje pe.

      Njyewe mfite ikibazo uhura n’umuntu wiga muri ULK cg muyindi University mwaganira ukumva arakubwiye ngo ubu ndimo kwandika igitabo, ariko indimi za amahanga ugasanga ni mugicuku noneho ukibaza ukuntu yandika bikakuyobera njyewe naje gusanga mu Rwanda hari abahanga pe cg se abantu bakora ibitangaza ukuntu umuntu yandika igitabo mururimi atazi atanavuga, njyewe uvuga ibi nakoze muri Us Embassy mu Rwanda ariko wasangaga abazungu bumiwe kubera gusanga umuntu afite ngo Masters ariko icyongereza ari mu gicuku, computer wapi, kuburyo bageza aho bashyiraho ishuri ry’abakozi ryo kwiga icyongereza nukuri tujye twemera ko dufite urugendo rwo kugenda, ikindi gisekeje iwacu nuko uvuga igifaransa, icyongereza ari umuntu wize wageze mw’ishuri kandi abantu bose iyo bumvise avuga izo ndimi baramwubaha ariko mu bindi bihugu usanga n’umuntu ucuruza agataro ku muhanda avuga izo ndimo neza adategwa.

  • Aaaah erega mwimutera amabuye kubera ko avuze uko abona ULK. Ngo uvuze ko nyiri rugo yapfuye siwe uba umwishe kandi ngo burya ukuri kubabaza kurusha ikinyoma. Yenda icyo yibagiwe kongeraho ni uko ireme ry’uburezi muri rusange hafi yahose muri kaminuza zo mu Rwanda ubu rigerwa ku mashyi! Ari abaharangiza, ari ababigisha ari n’uburyo bigamo n’uko bahabwa amanota byose birazwi nta kihishe. Uharangiza ari umuhanga ni ubundi aba asanzwe ariwe ntaba yabigizwe na ULK rwose tubwizanye ukuri. Ubihakana azaze mwereke abandi baharangije nabo bibaza niba barakandagiye muri kaminuza bikabayobera. Ubwo se abo bo iyo ULK irabanga ra? Batsinze gute kwanza kugeza ubwo barangiza? Ubu ahenshi igikora ni Cash murapfa ubusa!

  • Sha utagera ibwami abeshywa byishi musohoke muge mu ma university yo hanze uvuge ngo ufite degree utazi nogukora cv.bagusubuze muri high school!muge muvugisha ukuri nibwo mushobora nogukosora ibitameze neza.nta university tukigira zitanga ubumenyi.wabyemera utabyemera niko bimeze.

    • None ese muri izo university zo hanze biga gukora CV?

  • Si ntakwanga akwita nabi koko! Ribera uri Ribera koko! Impamvu usebya ULK ni uko utazi ULK. Nuyimenya uzisubiraho. Ikibazo cy’amatsiko ariko: Wowe waba warize he?

  • REKA NZE MBAKIRANURE;
    1. IKINTU KIDASANZWE UYU MUNSI UMUNTU WAMINUJE AHO ARIHO HOSE (UR/NUR/UNR, ULK, MIT, HAVARD,…) AMARIYE URWANDA, YAKWIRATANA NI IKIHE?
    2. KAMINUZA ZOSE DUFITE MU RWANDA IKIDASANZWE ZIMARIYE NIBURA IMIRENGE ZUBATSEMO NI IKIHE?
    3. WARI UZIKO UYU MUNSI GUSHOBORA AKAZI RUNAKA BITAGISABA KUBA WARAMINUJE MURI IYO FIELD!!! (Ingero muri Banks, Hotels, Insurance,… zirahari nyinshi)
    4. ISOMO; ABANTU TWAMINUJE MUJYE MUREKA DUCISHE MAKE!

  • Ireme ryo ntimuritege murwanda gusa ntimubyitirire za kaminuza!!! Kaminuza ntago ariho umuntu yigira ururimi!! Ibi bipfira muri nursary na primary niho umwana yigira ururimi agakura yiga andi masomo, ariko katurebe aho biva kugirango umuntu agere muri kaminuza ayirangize ntandimi zamahanga azi. Leta yahinduye uburyo bwokwigisha biva mugifaransa bijya mucyongereza nyamara mwalimu ntiyahindutse!!! Bivuze ko utakwigisha ibyutazi. Bandukura note kukibaho abana nabo bagakoporora ntagusobanura kuko ntibazi icyongereza.

  • Jo.uvuze ukuri nugukoporora utazi nicyo bivuze kweli kko nuba wabiguhaye nawe ntazi uko yabigusobanurira,kko nawe biri mururimi atumva.hagataho reta yaba yarihuse muguhindura ibintu.nikibazo rusanjye kiri mu mashuli yo mu Rwanda ntabwo ari ULK gusa

    • good idea Kato.

  • Ese KO mbona ikibazo cya ULK kirushije ubukana icya Consolé ari nacyo cyari nyamukuru,avocat wacyo we aravahe ?Ngirango uwateruye kuburanira ULK ashatse yahita abara commentés zimurengera n’izimuvuguruza akiha igisubizo.Console we ntabwo azatenganurwa na Université,azarenganurwa n’ukuri kwe niba arengana.

Comments are closed.

en_USEnglish