Digiqole ad

U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu kugira abafite PhD mu mibare benshi

 U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu kugira abafite PhD mu mibare benshi

Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’uburezi Dr Papias Musafiri Malimba yavuze ko u Rwanda n’Africa bagiye gushyiraho Ikigo nyafurika cyagutse kizifasha mu kwigisha imibare ku rwego rwa gatatu rwa Kaminuza mu mibare(PhD in Mathematical sciences) hagamijwe kugira abahanga benshi muri uru rwego. Kuri Minisitiri Musafili ngo kumenya imibare ni ishingiro ry’ubundi bumenyi bwose ndetse ngo n’abana bo mu kiburamwaka niyo batangiriraho biga.

Prof Howard, Minisitiri Dr Musafiri na Thierry uyobora
Prof Howard Alper, Minisitiri Dr Musafiri na Thierry Zomarun uyobora Kaminuza Nyafrica yigisha imibare ikorera ahahoze Apha Palace

Iki kiganiro kitabiriwe kandi na Prof Howard Alper wo muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada, na Thierry Zomaroun uyobora Kaminuza nyafurika yigisha imibare iherutse gutangira mu murenge wa Niboye/Kicukiro (AIMS, Africa Institute for Mathematical Sciences) ahahoze hakorera Alpha Palace Hotel.

Iki kiganiro kibaye nyuma y’inama y’abaminisitiri b’uburezi muri Africa n’abandi bahanga mu mibare bateranye kuri uyu wa kabiri i Kigali biga uko banonosora ibyo bagezeho mu nama yari yabahurije Dakar mu mezi ashize mu nama yitwa Next Einstein Forum.

Minisitiri Dr Musafari wari uyirimo yabwiye Umuseke ko bemeranyijwe uburyo bwo gushyiraho ingamba zafasha abanyeshuri kwiga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mibare (PhD) bityo bakazafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi mu mibare by’umwihariko no mu zindi ‘sciences’ muri rusange.

Ibarura rusange ryo mu 2012 ryavugaga ko abize Kaminuza (ibyiciro byose) mu Rwanda bari 2%,  abize kugera kuri PhD bacye cyane. Muri iyi nama Umuseke ubajije Minisitiri w’uburezi uko abize PhD mu mibare bo bangana, yagize ati “bo ni mbarwa”.

Dr Musafiri yavuze ko kugeza ubu Leta y’u Rwanda ifitanye amasezerano na Kaminuza nyafurika yigisha imibare (African Institute for Mathematical Sciences), yo gukomeza guteza imbere amasomo y’imibare haba mu Rwanda no muri Africa kandi ngo ubu mu banyeshuri barenga 40 bayigamo, 10 ari Abanyarwanda.

Biteganyijwe ko Ikicaro gikuru cya Next Einstein Initiative kizimurirwa mu Rwanda kandi inama mpuzamahanga y’iki kigo itaha ikazabera mu Rwanda muri 2018.

Ejo kandi ngo bemeranijwe ko buri gihugu mu biri muri Next Einstein Initiative kigomba gukora ibarura ry’abahanga bakenewe mu mibare ku rwego rwa PhD kugira ngo harebwe igikenewe ngo umusaruro wa Next Einstein Initiative uzagerweho byibura muri 2063.

Abanyamakuru bagize impungenge z’uko bamwe mu bahanga mu mibare bamara kubona za PhD bagahita bajya gukora muri za Kaminuza na Laboratoire z’i Burayi na USA, bityo Africa ikabahomba.

Prof Howard Alper wo muri Kamuniza ya Ottawa, Canada, yasubije ko byose biterwa n’uko baba batizeye uko ibintu bizagenda mu bihugu byabo kandi bimwe muri ibi bihugu ntibigire za politiki zihamye z’uburezi n’ubukungu zatuma abahanga babyo babigumamo.

Prof Alper ariko yashimye u Rwanda ngo rufite politiki y’uburezi n’ubukungu iha abahanga barwo ikizere cyo kurukorera aho baba bari hose.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibi byo kwigwizaho za Doctorat na PhD zitagira igishya umuntu yavumbuye ntacyo bimaze!! Kubona abo ba Docteurs nta na cure dents bari bakora? Birababaje!

Comments are closed.

en_USEnglish