Digiqole ad

Uyu munsi ni mpuzamahanga wa SIDA, iracyahari. Ibintu 5 ubu wamenya kuri yo

 Uyu munsi ni mpuzamahanga wa SIDA, iracyahari. Ibintu 5 ubu wamenya kuri yo

Kuya mbere Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ububi bw’icyorezo SIDA no kukirinda. Ni indwara itarabona umuti cyangwa urukiko. Ibi ni ibintu bitanu ubu wamenya kuri iyindwara ubu ubwandu bwayo bufitwe n’abagera hafi kuri miliyoni 37 ku isi.

sida-monde

5.Imiti igabanya ubukana yakoze akazi gakomeye, si benshi ikica nka mbere

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO buvuga ko imiti igabanya ubukana ku banduye Virus itera SIDA yagabanyije bikomeye imibare y’abicwaga nayo.

Mu mpera za 2015 hafi 1/2 cy’abafite ubwandu bwa SIDA ku isi bafataga imiti igabanya ubukana igabanya kwiyongera no gukwirakwira kwa virus ya VIH mu mubiri, byagabanyije impfu ndetse n’abakoze imibonano mpuzabitsina bombi baranduye bafata iyi miti bigabanya guhererekanya ubwandu ku kigero cya 96%

Bivugwa ko iyi miti yakijije urupfu abantu barenga miliyoni umunani kugeza ubu.

 

4.Abo umubiri wabo utihanganira imiti igabanya ubukana nabo barabona ubundi buryo  

Imiti igabanya ubukana ntiyakirwa neza n’imibiri yose y’abanduye, hari abo itera kubura amaraso, iseseme no kuruka, guhitwa n’ibindi.

Ubushakashatsi ubu buri hafi kwemeza ku rwego rw’isi ikoreshwa ry’uburyo bushya bwa “monoclonal antibodies/Antibody therapy” buzajya buhabwa abanduye batabasha gufata imiti igabanya ubukana.


3.Antibody therapy hamwe n’imiti isanzwe igabanya ubuna bifasha uwanduye cyane

Ubu buryo bwa ‘monoclonal antibodies’ bushobora gufatwa nk’inyongera ku miti isanzwe igabanya ubukana bigatanga umusaruro urenzeho.

Byageragerejwe ku nkende zifite virus ya SIDA nyinshi maze bigabanya Virus ku kigero cyo kutabonwa n’ibipimo mu mubiri.

Muri Journal Science bavuga ko muri izi nkende nyuma yo guhagarika imiti igabanya ubukana, zigahabwa ‘monoclonal antibodies’ mu byumweru 32 igipimo Virus  ya SIDA itongeye kuboneka mu mubiri w’inkende zakoreweho ubushakashatsi.

Ubu ubu bushakashatsi buri gukorwa no ku bantu.


2.Gukora ubucukumbuzi ku karemangingo mu bushakashatsi kuri SIDA

Abahanga mu gushaka umuti wa SIDA batangiye gukora ubucukumbuzi ku turemangigo dufite SIDA mu kuyishakira umuti. Abashakashatsi muri Kaminuza ya California bakoresheje ikoranabuhanga rya CRISPR-Cas9 bareba ubushobozi bwa nyuma bw’umubiri w’umuntu ku guhangana na Virus itera SIDA.

Babonye impinduka ku turemangingo tubiri  – CXCR4 na CCR5 – dufite ubushobozi bwo kwirinda VIH. Bari kureba rero nib anta buryo twavanwamo umuti wo guhangana n’iyi Virus.

1.Protein ituma HIV ifata umuntu yarabonetse

Protein ituma Virus itera SIDA ifata uturemangingo tw’umuntu iherutse kuboneka mu buryo budasubirwaho n’uko iteye. UBushakashatsi bwatagajwe muri Journal Science buvuga ko abahanga bayize mu buryo bwose bushoboka.

Ibi bishobora gufasha abahanga kubona ‘antibodies’ zo kurwanya iyi protein bigahagarika Virus mbere y’uko yinjira mu turemangingo twacu.

 

*SIDA mu mibare ku isi

– Ubu habarwa abantu bagera kuri miliyoni 36,7 banduye SIDA ku isi.
– Kuva SIDA yakwaduka muri za 1980 abantu miliyoni 78 barayanduye
– Muri abo banduye, miliyoni 35 bishwe na SIDA cyangwa ibyuririzi byayo
– Ubu ku isi 46% by’abanduye bafata imiti igabanya ubukana
– Mu 2015 gusa abantu miliyoni 2,1 baranduye
– Muri uwo mwaka kandi abantu miliyoni 1,1 bishwe na SIDA
– Niwo mwaka wapfuyemo benshi nyuma ya 2005 ahapfuye miliyoni ebyiri

Uburyo bwonyine bwizewe bwo kwirinda kwandura SIDA ni bubiri, KWIFATA cyagwa GUKORESHA AGAKINGIRIZO, irinde.

Twifashishije Journal Science

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Murakoze kuri aya makuru.
    Ariko iyo mudushakira n’amakuru ku MIBARE yo mu Rwanda. Ariko idateknitse.
    Best regards

  • Ibi nibyo ku isi yose niba bishoboka mutubwire ibirebana n’u Rwanda ndetse n’Afrika muri rusange. merci

  • Wari kongeraho ibintu 2 by’ingenzi.

    1. Muri Africa y’epfo ubu hatangiye kugeragerezwa urukingo rwa HIV.

    2. Muri abo bantu miliyoni 37 banduye HIV, muri bo miliyoni 28 ni abanyafrika. Ibi bigatera kwibaza niba abanyafrica dufite imitekerereze n’imigenzereze ikwiranye n’iki gihe isi igezemo.

Comments are closed.

en_USEnglish