Service Poll: Bakwakira bate? Police, Irembo na FARG. Uko byifashe
Mu bushakashatsi buto ku mitangire ya Servisi bukorwa n’Umuseke, abatoye bagaragaza uko bahabwa serivisi runaka bakenera mu bigo bya Leta n’ibiyishamikiyeho. Mu mezi abiri ashize abasura Umuseke bamwe batoraga uko bahabwa service mu bigo bya Irembo, FARG na Police y’igihugu.
U Rwanda rufite politiki yo guteza imbere gutanga serivisi inoze hagamijwe kwihutisha iterambere. Umuseke watekereje ku buryo Abanyarwanda bagaragaza uko bahabwa serivisi by’umwihariko mu nzego n’ibigo bya Leta.
Urebye ku batoye 938 kuri serivisi bahabwa na Police, 63% bemeje ko Police itanga serivisi nziza naho 37% bo ngo itanga serivisi nabi.
Kuri FARG abatoye uko bahabwa servisi bagera kuri 774 muri bo 58% batoye ko FARG itanga serivisi neza, naho 42% bavuga ko ari nabi.
Ku batoye 896 kuri serivisi zitangwa n’urubuga Irembo rutangirwaho serivisi zinyuranye za Leta 51% batoye ko bazihabwa neza naho 49% ngo bazihabwa nabi.
Itora nk’iri ryabanje ryakozwe ku bigo bya RURA, WASAC, REG, Ibiro by’abinjira n’abasohoka, REB na NIDA.
Itora rikurikiyeho ry’uko ibi bigo bya Leta bitanga servisi ni ku bigo bya Rwanda Revenue Authority(RRA), Rwanda Development Board(RDB) na Rwanda Socoal Security Board (RSSB).
Ushobora gutora kuri ‘rubrique’ iri hasi k’Umuseke.rw uko ibi bigo biguha cyangwa byaguhaye serivisi.
UM– USEKE.RW