Kuri uyu wa 25 Ugushyingo, umuryango wita ku bana ‘Save the Children’ wamuritse ubushakashatsi bugaragza ko abana ari bo bafite inyota yo kumenya ibyanditse mu bitabo kurusha abakuru. Gusa ngo inkuru zandikwa mu bitabo byinshi bigenewe abana ntiziba zihwanye n’ibyo bifuza gusoma. Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bantu 74, bugaragaza ko n’ubwo umubare w’abana ari wo […]Irambuye
Ngoma – Kuri uyu wa gatanu, ubwo yatangizaga igikorwa cyo gushishikariza abaturage kwitabira ikoranabuhanga mu cyiswe “ICT Awareness Campaign” mu Murenge wa Zaza, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yizeje abaturage ko uyu mwaka ushira ikibazo cy’Ikoranabuhanga cyacyemutse nk’uko Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yabibemereye ubwo yabasuraga muri uyu mwaka. Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yavuze […]Irambuye
*Ibituruka mu nganda bingana na 14% by’Umusaruro w’igihugu cyose…mu buhinzi ni 33%, *Uyobora NIRDA avuga ko inganda za rutura zirimo n’izikora imodoka zishobora gutangira vuba. U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika kwizihiza umunsi Nyafurika w’Inganda. Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Francois Kanimba avuga ko inganda zo mu Rwanda zitatunganya ibikenewe […]Irambuye
Mu Murenge wa Simbi ho mu Karere ka Huye, bamwe mu baturage bashyizwe mu bikorwa bigoboka abakene biri muri gahunda ya ‘VUP Umurenge’, ntibishimiye kuba bagiye kumara ukwezi badahembwa kandi ngo ubundi baba bagomba guhemberwa iminsi icumi, ngo biri kudindiza imibereho yabo. Bamwe muri abo baturage bakora muri VUP, bakora umuhanda w’igitaka wo muri uyu […]Irambuye
Ikigo cy’Abayapani gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (JICA); inama y’igihugu y’abafite ubumunga (NCPD) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe umusaruro w’ubuhinzi woherezwa hanze (NAEB), bagiye gufasha abafite ubumuga kwibeshaho, babinjiza mu mirimo ibyara inyungu nko gukora mu nganda n’ibindi. Hari abagiye gukoreshwa mu ruganda rutunganya Kawa rwa Huye Mountain Coffee. Ubushakashatsi bwakozwe na JICA n’intara y’Amagepfo, bafashe abafite ubumuga bo […]Irambuye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisayura, mu Murenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi witwa Jean Pierre Ukurikiyimana yabwiye Umuseke ko bamaze hafi ukwezi barabuze aho ibendera rya Repubulika ryagiye, ariko ngo baje gusanga ryaribwe n’umuhungu na Nyina bararitwika kugira ngo bahime umuyobozi w’Akagari. Uyu mwana na nyina ngo ibi babikoze kubera ko ngo ubuyobozi bwemereye abakora […]Irambuye
Abaturage bo mu Murenge wa Gitambi, ho mu Karere ka Rusizi babangamiwe no kutagira amazi meza yo kunywa, nyamara muri uyu Murenge hari isooko itanga amazi mu yindi Mirenge ya Muganza na Bugarama bahana imbibe. Aba baturage bavuga ko hari bamwe muri bo barwaye indwara ziterwa n’amazi mabi bakoresha kuko nta yandi mahitamo baba bafite, […]Irambuye
Mu kiganiro Urwego rw’igihugu rushinzwe gukurikirana imirimo imwe n’imwe ifitiye abaturage akamaro (RURA) na Polisi y’igihugu bahaye abanyamakuru kuri uyu wa kane, basabye Abanyarwanda kubuza abana babo gukoresha telefoni zabo bahamagara ‘imirongo mpuruza’ bakina, bigatesha umwanya abashinzwe kuyitaba kandi bikima amahirwe abafite ibibazo bifuza kugeza kuri Polisi byihutirwa. Ngo nibatababuza umurongo (simcard) w’uwabikoze uzajya uvanwaho […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwasuye imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Muhanga, bwumva ibibazo byabo ahanini bishingiye ku mitungo, ndetse bwiyemeza ko bugiye kubikemura. Gahunda yo gusura no kwegera abaturage isanzwe ikorwa buri wa gatatu, aho Akarere kamanuka kagahura n’abaturage kugira ngo gakemure ibibazo bitandukanye bafite. Igikorwa cyo gusura imfungwa […]Irambuye
Abadepite bagize komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bavuga ko bidakwiye ko ibigo byajya binganya amanota ku mihigo ihuriweho (joint imihigo) kuko hari uruhande ruba rwarakoze icyo rusabwa wenda bikaza gupfira ku rundi ruhande. Gusa basobanuriwe ko uyu muhigo uba uri no mu mihigo bwite y’ikigo ku buryo icyagaragaweho imbaraga nke gishobora kubiryozwa […]Irambuye