Digiqole ad

France: Mu bujurire Simbikangwa bazamukatira ejo

 France: Mu bujurire Simbikangwa bazamukatira ejo

Simbikangwa ubwo yitabaga Urukiko mu kwezi gushize

Mu bujurire mu rukiko rwa Bobigny, kuwa gatatu abo mu mashyirahamwe yigenga ari mu rubanza bamaganye ibyo bise ‘gusuzugura’ no ‘kubeshya’ bya Pascal Simbikangwa we uvugwa ko arengana. Uyu mugabo wahoze mu ngabo zatsinzwe azakatirwa kuwa gatandatu.

Simbikangwa ubwo yitabaga Urukiko mu kwezi gushize
Simbikangwa ubwo yitabaga Urukiko mu kwezi gushize

Nubwo havugwayo benshi mu bakekwa, Simbikangwa niwe munyarwanda wa mbere waciriwe urubanza mu Bufaransa ahamwa n’uruhare yagiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi akatirwa gufungwa imyaka 25, ubu ari mu bujurire.

Kuri uyu wa gatatu mu iburanisha yavuze ko atigeze abona umurambo w’umuntu wishwe muri Jenoside i Kigali.

Ibintu byababaje abo mu miryango iharanira itegamiye kuri Leta iharanira ubutabera kuri Jenoside nka LDH, Survie, CPCR, FIDH n’indi..

Rachel Lindon umwunganizi mu nkiko wa Licra, umwe muri iyi miryango yagize ati “Ni gute atinyuka kuvuga ko ntacyo yabonye, ntacyo yumvise, mu gihe mu mihanda ya Kigali hari imirambo igera ku 67 000 iri ahabonetse hose? Numvise ari nko gucira mu maso abarokotse.”

Nyuma y’impanuka y’imodoka yamusigiye ubumuga mu 1986, Simbikangwa ashinjwa gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’ubwicanyi, ategura za bariyeri zo gutegeraho Abatutsi bakicwa bitwa inyenzi, gutanga imbunda n’amabwiriza ku nterahamwe ngo zice.

Simbikangwa mu rubanza ngo aba yunamye mu nyandiko ze yifubitse ikoti atajya akuramo ngo nubwo haba hashyushye cyane nk’uko bivugwa na AFP, we akomeza guhaka ibyo aregwa agafashwa n’abamwunganira.

Kuva uru rubanza rwatangira mu bujurire, uruhande rw’uregwa rwagiye ruhakana ibyavuzwe n’abatangabuhamya bo bita ibihimbano.

Umwanzuro ku rubanza mu bujurire bwa Simbikangwa uzasomwa kuwa gatandatu.

 

Mu 2008 Simbikangwa yafatiwe mu birwa bya Mayotte aho yasaga n’uwagiye kwihisha kure y’ubutabera, aha yashinjwaga kuba yari afite impapuro mpimbano.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish