Umuhanda nyabagendwa w’igitaka unyura mu Murenge wa Gacurabwenge, Nyamiyaga, na Mugina, ndetse ugahuza Akarere ka Kamonyi n’aka Ruhango, abawukoresha barinubira uburyo umaze kwangirika dore ko ngo uheruka gukorwa hakibaho Komine, imyaka irenga 10 irashize. RTDA irizeza ko uzakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2017/2018. Abakoresha uyu muhanda bavuga ko hashize igihe kirekire udakorwa, nyamara […]Irambuye
Nubwo hari benshi basobanukiwe na gahunda zo kuringaniza imbyaro hagamijwe kubyara abo umuntu ashoboye kurera, ngo haracyari Abanyarwanda barimo n’abajijutse bacyumva ko kubyara benshi ari umutungo, gusa Guverineri Mureshyankwano Marie Rose w’Intara y’amajyepfo yabwiye abaturage ba Nyaruguru ko iyi myumvire bakwiye kuyirenga. Ku muganda rusange uheruka mu murenge wa Kibeho, Guverineri Mureshyankwano yabwiye abaturage ko […]Irambuye
Mu kwezi kwa gatanu imvura nyinshi yangirije abaturage bo mu bice by’amajyaruguru n’iburengerazuba bw’u Rwanda, abo mu karere ka Gakenke bahawe ubufasha mu gusana ibyangiritse, Minisiteri ifite ibiza mu nshingano ifatanyije na United Nations Trust Fund for Human Security batangaje ko hatahiwe gufashwa aba Ngororero mu bikorwa by’agaciro ka miliyari enye na miliyoni magana umunani. Abaturage […]Irambuye
Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza uyu munsi rwatoye abayobozi bashya basimbura abari bamaze imyaka itatu. Muri uru rugaga rwavuzweho ibibazo byinshi binyuranye, abatowe bavuze ko baje guhangana nabyo, harimo n’ubushobozi buke buri mu mwuga w’ubuforomo n’ububyaza. Muri uru rugaga havuzwemo ibibazo by’imisanzu yakwa abanyamuryango ntibabone icyo akora, ndetse hakaba n’abitwa ‘Clinical officers’ basabye kwinjira muri uru rugaga […]Irambuye
Huye – Abanyeshuri, n’abarangije ayisumbuye uyu mwaka barihirwa n’Umuryango Imbuto Foundation kuko ari abahanga kandi baturuka mu miryango idafite ubushobozi bagera kuri 458 ubu bateraniye mu ihuriro mu rwunge rw’amashuri rwa Leta rwa Butare. Uyu munsi basabwe kurangwa n’ikinyabupfura mbere ya byose. Aba banyeshuri bagiye batoranywa ku bigo bigagaho kubera ubuhanga bagaragaje ariko iwabo badashobora […]Irambuye
Mu mujyi wa Muhanga hashize ibyumweru birenga bibiri hari ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi umara igihe kinini cy’umunsi wagiye cyangwa ukaza ucikagurika. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Muhanga buvuga ko bataramenya intandaro y’iki kibazo gusa bukavuga ko gishobora kuba giterwa n’intsinga zishaje. Kuva taliki ya 18 Ugushyingo 2016, mu mujyi wa Muhanga no […]Irambuye
Bavuga ko ari abadiventists b’umwuka cyangwa b’ukwemera bakanabita abakusi. Icyenda muri bo mu murenge wa Twumba mu karere ka Karongi batawe muri yombi kuwa gatandatu bazira kwanga gukora no kwitabira gahunda za Leta no gushishikariza abantu kureka kuzikora. Aba batawe muri yombi kuwa gatandatu nyuma y’igikorwa cy’umuganda. Usibye uyu muganda badakora, ntibatora, ntibatanga ubwisungane mu […]Irambuye
Mu bitaro bya Kirehe haravugwa ikibazo cy’abarwayi bakwa amafaranga yo kugaburirirwa mu bitaro mu buryo butazwi n’ubuyobozi bw’ibitaro, ariko ngo n’ibiryo babaha ntibihagije nyamara ngo baba babwiwe ko bagomba kwitabwaho neza muri ayo mafaranga baba batanze. Abarwarira mu bitaro bya Kirehe ngo bahabwa ifunguro rya buri munsi mu gitondo, ku manywa na nijoro; Gusa, ngo […]Irambuye
Umuyobozi wa ‘Transparency International – Rwanda’, Ingabire Marie Immaculée asanga ubutabera bw’u Rwanda bufite ubushake bwo gukurikirana abanyereza ibyarubanda, gusa ngo ingufu zishyirwamo ziracyari nkeya. Ni kenshi twumva abayobozi bitabye Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe kugera imikoreshereze y’umutungo wa Leta ‘PAC’ kubera amakosa mu micungire n’imikoreshereze y’umutungo w’igihugu. Gusa, ugasanga uwahamagajwe ikibazo cyaba kutitaba, naho […]Irambuye
Binyuze mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa Thanksgiving, umuryango ‘Women Foundation Ministries’, kuri uyu wa 25 Ugushyingo, uyu muryango wafashije imiryango 50 y’abatishoboye yo mu murenge wa Gacuriro mu karere ka Gasabo. Uyu muryango uyoborwa na Apotre Alice Mignone Kabera, ukoze iki gikorwa ku nshuro ya 10 aho muri uyu mwaka cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Thanks […]Irambuye