Umujyi wa Gisenyi uri mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, uri cyane cyane mu tugari twa Nengo, Amahoro, Bugoyi, Kivumu, Mbugangari, Umuganda n’agace k’Akagari ka Rubavu. Ni umujyi umaze igihe kinini nka Butare na Kigali, by’umwihariko ni umujyi w’ubucuruzi icyarimwe n’ubukerarugendo. Evode Mugunga umunyamakuru ufata amafoto k’Umuseke yarawusuye ngo akwereke ubuzima bwaho nibura […]Irambuye
Mu kagari ka Kizibera mu murenge wa Mbuye, mu karere ka Ruhango, bamwe mu bari basanzwe bahinga imyumbati ikaza guhura n’uburwayi ntitange umusaruro uhagije, baravuga ko ubu bafashe umwanzuro wo kuboha uduseke, bakavuga ko bari gutera intambwe. Gusa ngo barifuza isoko ryagutse. Mu kagari ka Kizibera mu murenge wa Mbuye, mu karere ka Ruhango, abantu […]Irambuye
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu mudugudu wa Kabagen akagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bavuga ko bicuza imyaka myinshi bamaze mu mashyamba y’iburunga, ngo iyo badatakaza iki gihe ubu baba bafite aho bageze mu iterambere. Babitangaje bahereye ku buzima bubi babayemo kuva kera kuri ba sekuruza babo aho biberaga mu […]Irambuye
Akarere ka Gasabo kajyanywe mu nkiko kubera amakimbirane ashingiye ku butaka. Akarere karegwa kwima ibyangombwa by’ubutaka, Koperative y’Abacuruzi b’Ibikoresho by’Ubwubatsi yitwa Coop Copcom isanzwe ikorera mu kibanza ivuga ko yahawe n’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo na ko kakemeza ko iby’ikibanza bitarasobanuka, kandi ko kuva kararezwe kiteguye kuburana. Copcom bavuga ko ikibanza bagihawe mu 2003 […]Irambuye
Kuwa gatandatu nimugoroba mu mvura yaguye mu bice by’Intara y’Iburengerazuba inkuba yakubise abantu banyuranye mu mirenge wa Rubengera na Rwankuba muri Karongi ndetse no mu murenge wa Mushubati muri Rutsiro. Muri Rubengera mu mudugudu wa Karehe Kagari ka Gacaca yishe umugore wasize abana barindwi ari imfubyi. Mu kagari ka Gacaca umugore witwa Jeannette Uwabaruta w’imyaka 39 […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu mu bujurire mu rukiko rwa Bobigny naho bagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 yari yakatiwe n’ubundi Pascal Simbikangwa mu nkiko zindi. Ni mu rubanza rwa mbere Ubufaransa bwaburanishije ku munyarwanda ukekwaho Jenoside. Nyuma y’ibyumweru bitandatu urukiko rwumva abatangabuhamya rwatangaje ko Simbikangwa ahamwa n’ibyaha bya Jenoside nk’uko n’ubundi mu 2014 yari yabihamijwe mu rukiko […]Irambuye
Imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi FUSO muri uyu mugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri mudugudu wa Bwasampampa mu kagari ka Rubumba mu murenge wa Kabare yakoze impanuka ikomeye itwaye ibiribwa ihitana abantu bane. Iyi kamyo yarimo abantu babiri bavuye gufata ibiribwa mu kagari ka Rubumba muri program ya ‘Food for work’ yo kunganira abaturage bari […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba burashimira abaturage bo mu murenge wa Rukumberi, mu karere ka Ngoma uburyo bitwaye mu guhangana n’ikibazo cy’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryatse muri aka gace, bukabasaba kwitabira guhinga ku bwinshi muri iki gihe imvura yabonetse. Muri gahunda ya Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yo kuzenguruka asura uturere tuyigize mu rwego rwo kumenya ibibazo biri mu […]Irambuye
Mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku nsuro ya gatanu ku barangije muri Kaminuza ya Gitwe, abashinze iyi Kaminuza basabye Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, kuzababwirira Perezida wa Repubulika ko bamukumbuye kandi bifuza ko yazagaruka kubasura kuko aaeruka mu myaka 15 ishize. Kuri uyu wa kane tariki ya 1 Ukuboza 2016 ku cyicaro cya Kaminuza ya Gitwe […]Irambuye
Imiryango 180 igizwe n’abarikunywe muri Tanzaniya abahungutse bava muri Congo n’abari batuye mu manegeka cyangwa abimuwe n’ibiza bubakiwe amazu ariko ubu bamwe bavuga ko bidahagije kubera kuko ntaho bafite bahinga. Mu mudugudu wa Bikingi akagari ka Kijote Umurenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu niho iyi miryango 180 yatujwe. Iyo uzengurutse ni ahantu heza habereye ijisho […]Irambuye