Digiqole ad

Hatangijwe uburyo buzafasha kugaragaza icyahindurwa mu mategeko yo muri EAC

 Hatangijwe uburyo buzafasha kugaragaza icyahindurwa mu mategeko yo muri EAC

Gara uyobora Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko avuga ko ubu buryo buzafasha abakorera business muri EAC kugaragaza imbogamizi z’amategeko

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa ‘EAC Legislative Compliance Tool’ buzafasha abanyamategeko bo mu bigo bitandukanye n’abandi bantu bose gutanga ibitekerezo ku mategeko yo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba. John Gara uyobora iyi Komisiyo avuga ko imiryango ifunguye kuri buri wese waba ashaka kugaragaza ikimubangamiye mu mategeko yo mu bihugu bya EAC.

Gara uyobora Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko avuga ko ubu buryo buzafasha abakorera business muri EAC kugaragaza imbogamizi z'amategeko
Gara uyobora Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko avuga ko ubu buryo buzafasha abakorera business muri EAC kugaragaza imbogamizi z’amategeko

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko, John Gara avuga ko ubu buryo buzafasha Leta y’u Rwanda kuzuza inshingano iba yariyemeje mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Ati “ Kuba umunyamuryango wa EAC hari ibyo tuba twaremeye hamwe n’ibindi bihugu, tukavuga tuti tuzakora iki n’iki, dushobora gusanga ibyo twemeye gukora bisaba ko dushyiraho andi mategeko

cyangwa tukagira ibyo twongeramo, cyangwa tugasanga icyo twemeye gituma tureba itegeko ririho tukavuga tuti iri turikureho.”

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga rya Internet bufunguye imiryango no ku muturage wese uzifuza kugaragaza ibitekerezo bye ku mategeko abona amubangamiye yo mu bihugu bisangiye n’igihugu cye kuba muri EAC.

John Gara avuga ko uyu muyoboro uzafasha umuturage kugira amakuru ahagije ku nshingano ibihugu bigize EAC biba bifite ariko ko buri wese anemerewe kugaragaza icyo yifuza cyavugururwa.

Ati “ Umuntu wese agashobora no kutubwira ati ‘ariko hari ikintu twumvise, nk’Umunyrawanda iyo ngiye gushora imari mu bindi bihugu (bya EAC) ngira ikibazo kandi nkumva ko dukwiriye guhindura itegeko ariko nkasanga itegeko ritarahinduka’ akabivugira kuri iyo tool n’abandi bakabimenya.”

Umunyamategeko wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, Ngabonziza Theophile avuga ko ubu buryo buziye igihe kuko ibi bagiye kujya bakora bifashishije ikoranabuhanga bari basanzwe babikoresha uburyo yise ubwa gakondo.

Ati “ Twari dusanzwe dukoresha uburyo gakondo bwo kugereranya ingingo ku yindi ukoresheje inyandiko.”

Gusa uyu munyamategeko avuga ko Abanyarwanda basanzwe bagaragaza intege nke mu kugira inyota yo kumenya amategeko no kugaragaza ibyavugururwamo, akavuga ko ubu buryo buzakoreshwa cyane n’abasanzwe babikurikirana nk’abanyamategeko bagenzi be.

Ubu buryo bwitezweho kumenya aho Leta y’u Rwanda igenda ishyira mu bikorwa inshingano yihaye muri EAC, butangijwe bwa mbere mu Rwanda. Ushaka gukoresha ubu buryo wakanda hano.

Ngabonziza wo muri Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu avuga ko ubu buryo buzakoreshwa n'abasanzwe banyoterwa no kumenya iby'amategeko
Ngabonziza wo muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu avuga ko ubu buryo buzakoreshwa n’abasanzwe banyoterwa no kumenya iby’amategeko

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish