Abakobwa biga imyuga y’ingufu ni 18% gusa. Abayiga bagiye kuyikangurira abandi
Umubare w’abakobwa bigaka kubaka, gukanika, kubaza, gusudira n’indi nk’iyi isaba ingufu z’ubwenge n’umubiri uracyari muto. Ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere ubumenyi-ngiro (WDA) kuri uyu wa gatatu cyatangije ubukangurambaga bwo gukangurira abakobwa kwiga iyi myuga kuko ingufu isaba bazifite nka basaza babo.
Marie Josee Umuhoza yiga gukanika imashini zo mu nganda, avuga ko kuba ari bacye muri bene iyi myuga ari ikibazo cy’imyumvire kuko hari abakobwa benshi ngo bacyumva bakwiye kuba nk’imitako bagahora batonora inzara ngo barasa neza, nyuma babura imibereho bagatangira kuyishaka bicuruza.
Mu Rwanda rwa cyera hari imirimo yari igenewe abahungu n’abakobwa, ariko ubu kubera imibereho y’iki gihe imirimo yose ikwiye kuba itanga inyungu, bityo ngo ntibikwiye kumvikana ko hari umurimo wagenewe aba gusa.
Ubu bukangurambaga bushya bwiswe “TVET Girl, mu myuga turabishoboye” umuyobozi wa WDA Jerome Gasana avuga ko bugamije kumvisha abakobwa ko bakwiye guhindura imyumvire nabo bakajya mu myuga y’ingufu nka basaza babo.
Gasana avuga ko nubwo mu mashuri y’imyuga abakobwa bamaze kujyamo ari benshi, ariko ngo hari iyo bagitinya kandi ngo abayitinyuka bayikora neza.
Marie Josee Umuhoza wiga gukanika imashini muri IPRC-West we agira abandi bakobwa inama ati “akenshi twumva ko nta ngufu dufite ariko turazifite ahubwo ntidusha kuzikoresha. Bagomba kumenya ko gukora umwuga atari ugusa nabi, natwe turahari kandi nyuma y’akazi n’izo nzara turazitereka tukisiga tugasa neza uko umukobwa akwiye gusa.”
Ubu bukangurambaga bw’iminsi 12 buzajya bukorwa mu turere tunyuranye mu Ntara zose baganiriza abana b’abakobwa bumvishwa ko bakwiye no gutinyuka imyuga isaba ubwenge n’ingufu.
Ubu abakobwa biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro TVET bagera kuri 40% by’abayiga bose ariko abiga imyuga isaba ingufu ni 18%.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW