Nyuma y’uko Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho basinye umushinga witwa ‘K Initiative’ n’Amasosiyeti yo mu Buyapani uzajya ufasha Abanyarwanda cyane cyane abazobereye mu ikoranabuhanga gukorera Amasosiyeti yo mu Buyapani bari mu Rwanda, ngo ibyo bumvikanye byatangiye gushyirwa mu bikorwa. Iyi mikoranire ni umusaruro w’urugendo shuri rwo kuva tariki 9-20 Nzeri, Amakompanyi nyarwanda […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Pasitoro Jean Uwinkindi ibyaha bya Jenoside; Kuri uyu wa 29 Nzeri Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rwanzuye ko ibyasabwe n’Ubushinjacyaha ko uregwa yakongera guhabwa urutonde rw’Abavoka akihitiramo abamwunganira nta shingiro bifite kuko byafashweho umwanzuro ndakuka. Ni imyanzuro yasomwe Ubushinjacyaha budahagarariwe (biremewe mu buryo bw’amategeko); […]Irambuye
Mu bujurire yagejeje ku rukiko rw’Ikirenga bwagombaga kuburanishwa kuri uyu wa 28 Nzeri; Bernard Munyagishari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yamenyesheje Urukiko ko mu rwego rw’amategeko Urukiko Rukuru rwakoze amakosa kuko rutatumije abarebwa n’ibyo yita akarengane yakorewe ko kwamburwa Abavoka. Bernard Munyagishari akurikiranyweho ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gushinga […]Irambuye
Umuryango ushinzwe guteza imbere umutungo mu by’ubwenge(World Intellectual Property Orgnanisation,WIPO) kuri uyu wa 28 Nzeri 2015 uri i Kigali mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gukora ubushakashatsi bugamije guhanga udushya, gukora ubuvumbuzi butandukanye ndetse no guteza imbere ibyavumbuwe byabo bwite. Emmanuel Hategeka Umunyamabanga uhorahoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda(MINICOM) yavuze ko bakoranye amasezerano n’uyu muryango muri Werurwe […]Irambuye
Kuri iki cyumweru Police y’u Rwanda, ku bufatanye n’abaturage bo mu murenge wa Cyeru, yataye muri yombi umukobwa ukekwaho gukuramo inda abifashijwemo n’umuforomo wo ku kuri centre de Sante ya Ndongoozi mu murenge wa Cyeru. Uyu muforomo akaba yahise abura amenye ko ari gushakishwa. Saveline Nyirasengesho, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ndongoozi yabwiye Umuseke ko Dusabimana […]Irambuye
Raporo ku mutekano, amategeko n’imitegekere “Gallup Global Law and Order” y’umwaka wa 2015, yashyize u Rwanda mu bihugu bya mbere ku Isi bifite umutekano uhagije ku buryo abantu batembere mu ijoro nta mpungenge bafite. Ibihugu bya Singapore na Hong Kong nibyo biza ku mwanya wa mbere n’amanota 91%, Norway ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota […]Irambuye
Kuwa 25 Nzeri 2015, mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba hateraniye inama mpuzabikorwa y’akarere igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2014/2015 hanasinywa imihigo mishya ya 2015/16. Muri iki gikorwa ubuyobozi bw’intara bwibukije abayobozi b’imidugudu ko aribo iyi mihigo igomba gushingiraho by’umwihariko bakaba basabwe kuzajya baza muri iki gikorwa bazanye ibyifuzo […]Irambuye
Ubutabera bwo mu Budage buzatanga imyanzuro ku rubanza rw’Abanyarwanda Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara bakekwaho ko bakoreye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Imyanzuro ku rubanza rwa Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni rwari rumaze hafi imyaka ine ruburanishwa itegerejwe muri DRC aho bakoreye ibyaha, ndetse […]Irambuye
Senateri Tito Rutaremera yemeza ko Demokarasi ari ikintu cyubakwa gahoro gahoro, kigakura kandi ngo si imwe ku Isi. Ibi yabivuze mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’inama yabereye i Kigali yahuje ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, impuguke zirimo abarimu ba kaminuza, n’urubyiruko rwa za Kaminuza rufite aho ruhuriye n’ubuyobozi n’imiyoborere baganira kuri Demokarasi ibereye abaturage, izamura iterambere […]Irambuye
Ubuvugizi bw’urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda buremeza ko gereza ya Mageragere izaza gusimbura gereza za Kigali n’iya Kimironko izuzura ikanafungurwa mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha wa 2016. Imirimo yo kubaka iyi gereza ubu igeze ku nkuta ziyizengurutse. Mu Rwanda habarurwa gereza 13 kongeraho imwe ya Nyagatare y’ikigo kigenewe kugorora abana bakoze ibyaha, n’indi imwe mpuzamahanga […]Irambuye