Digiqole ad

Ubudage: Ubutabera bugiye gukatira Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni

 Ubudage: Ubutabera bugiye gukatira Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni

Ignace Murwanashyaka wahoze ari umuyobozi wa FDLR.

Ubutabera bwo mu Budage buzatanga imyanzuro ku rubanza rw’Abanyarwanda Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara bakekwaho ko bakoreye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Ignace Murwanashyaka wahoze ari umuyobozi wa FDLR.
Ignace Murwanashyaka wahoze ari umuyobozi wa FDLR.

Imyanzuro ku rubanza rwa Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni rwari rumaze hafi imyaka ine ruburanishwa itegerejwe muri DRC aho bakoreye ibyaha, ndetse no mu Rwanda dore ko bahoze ari bamwe mu bayobozi bo hejuru b’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ‘FDLR’.

Leta y’u Rwanda ifata umutwe wa FDLR nk’umutwe w’iterabwoba, ushinjwa kuba waragiye utegura ibitero bya Garinade mu Mujyi wa Kigali bigahitana ndetse bigakomeretsa benshi.

Uru rubanza rwa Murwanashyaka w’imyaka 51 yahoze ari Perezida wa FDLR, naho Musoni amwungirije rwatangiye kuburanishwa tariki 04 Gicurasi 2011, i Stuttgart, mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Ubudage.

Src: Jeuneafrique

4 Comments

  • Murabahora iki ko tuziuwatuzayeibaramugihugu yokarindagira?

  • mrabahora iki kotuzi uwatuzaniye ibara mugihugu,cyarigifite amahoro nu umutekano , yokarindagira

  • Mwe mwiyita amazina atagize icyo avuga (Nzapfakumunsi na Ntuseke) mukanavuga ururimi rutumvikana, mwagiye mugira ubutwari mukaruka ubwo burozi bwababoreyemo! Ubwo se tuvuge ko muca amarenga? Ni mwature muvuge ko namwe muri kumwe na FDLR, kandi mumenyeko ibyo bitekerezo byanyu bishaka gusenya Igihugu ntaho bizabageza! Umuhanzi yararirimbye ngo ” Intambara irasenya ntiyubaka …..”. Ni muve ibuzimu mujye ibuntu.

  • Groeten

Comments are closed.

en_USEnglish