Digiqole ad

Demokarasi yubakwa gahoro gahoro kandi si imwe ku Isi- Sen Rutaremara

 Demokarasi yubakwa gahoro gahoro kandi si imwe ku Isi- Sen Rutaremara

Senateri Tito Rutaremera yemeza ko Demokarasi  ari ikintu cyubakwa gahoro gahoro, kigakura kandi ngo si imwe ku Isi. Ibi yabivuze mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’inama yabereye i Kigali yahuje ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, impuguke zirimo abarimu ba kaminuza, n’urubyiruko rwa za Kaminuza rufite aho ruhuriye n’ubuyobozi n’imiyoborere baganira kuri Demokarasi ibereye abaturage, izamura iterambere rishingiye ku miyoborere myiza.

Sen Rutaremara yemeza ko Demokarasi itandukanye bitewe n'amateka n'umuco wa buri gihugu
Sen Rutaremara yemeza ko Demokarasi itandukanye bitewe n’amateka n’umuco wa buri gihugu

Sen Hon Tito Rutaremara yabwiye abanyamakuru ko demokarasi atari imwe ku isi ndetse ngo no mu bihugu by’u Burayi bivugwaho kugira demokarasi iteye imbere ngo usanga buri gihugu kigira iyacyo bitewe n’umuco n’amateka yacyo yihariye.

Kuri we ngo Demokarasi igenda yiyubaka gahoro gahoro bitewe n’umuco ndetse n’amateka ya buri gihugu.

Sen Tito yakomeje avuga ko Leta iramutse ishingiye kuri demokarasi, byakwihutisha iterambere ariko abaturage bakagiramo uruhare rufatika.

Mu kiganiro umuyobozi wa RGB Prof. Shyaka Anastase yahaye abanyamakuru yavuze ko bwabaye uburyo bwo kurebera hamwe ingamba zashyirwaho kugira ngo urubyiruko rwo muri za Kaminuza, abanyapolitiki ndetse n’inararibonye mu miyoborere, bafatanye mu kwimakaza imiyoborere myiza mu rubyiruko n’ubushake bwo guteza imbere ubukungu.

Yagize ati: “Turifuza ko Abanyarwanda bose duhereye kubiga kaminuza n’ abigishamo, baba aribo bafata iya mbere muri ibi bintu kuko ikintu cyose gishyirwa mu bikorwa gituruka mu bitekerezo, kandi za Kaminuza ni uruganda rw’ibitekerezo. Turakora ibishoboka byose ngo urwo ruganda rw’ibitekerezo by’ingirakamaro kugira ngo tugere kubyo twiyemeje.”

Prof. Shyaka Anastase yemeza ko demokarasi atari umwihario w’intiti ahubwo ko ari iy’abaturage kuko aribo bashyiraho abayobozi kandi bakabakuraho.

Muri iki ikiganiro abayobozi bagaragaje ko kugera kuri demokarasi bisaba igihe n’umusanzu wa buri wese.

Iki kiganiro cyabaye uburyo bwo kuganira ku byemezo byafatiwe mu nama yari ifitanye isano n’umurage wa politiki wasizwe na nyakwigendera Meles Zenawi( wahoze ayobora Ethiopia) afatanyije n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, bombi bakaba baragize uruhare mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku miyoborere myiza mu bihugu byabo.

Min. Musone Protais asangiza abandi ku bitekerezo bye
Min. Musoni Protais ukuriye ihuriro ry’abaharanira ubufatanye bw’Abanyafrica mu Rwanda  asangiza abandi ku bitekerezo bye
Abanyeshuri ba za kaminuza nabo bari bitabiriye icy'ikiganiro
Abanyeshuri ba za Kaminuza nabo bari bitabiriye iki kiganiro
Impuguke zitandukanye zaje kungurana ibitekerezo n'abandi bahanga
Impuguke zitandukanye zaje kungurana ibitekerezo n’abandi bahanga
Prof. Shyaka anastase aganira n'abanyamakuru
Prof. Shyaka Anastase aganira n’abanyamakuru

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Reka nibarize umusaza Rutaremara.Mbere ya 1990 iyo Habyarimana ningoma ye bamusobanurira ibyo ari kubwira abanyarwanda nyuma yimyaka irenga 20 FPR iri ku butegetsi byari kumunyura? Ese iyo demokarasi we na FPR bayirwanuije gute? Ndibuka uko demokarasi Jacques Bihozagara yayisobanuraga kuri televiziyo mpuzamahanga nkibaza nti: Abantu bazabeshya abanyarwanda mu nyungu zabo kugeza ryari? Ibyo Prof Shyaka we avuga byagombye gutera ipfunwe mwalimu n’ishuli ry’abazungu ryamuhaye iyo mpamyabumenyi.

  • Nimujya muvuga abantu ntangarugero muri Africa niba muzi amateka yayo koko nimwe mwenyine muvuga Zenawi mu gihe abandi bavuga Nkrumah,Mandela,Senghor.Kereka niba mwebwe mushaka kwandikira amateka Africa n’isi yose kuko uwo Zenawi yabaye umunyagitugu ruharwa.Usibye mu Rwanda ntahandi nahamwe avugwa neza.

  • ibyo muzehe tito avuga nibyo demokarasi ijyana namateka yigihugu , kandi nibihugu byiburayi bivuga ko bifite demokarasi nabyo demokarasi yabyo ntisa ; urugero ninkubufaransa nubwongereza biraturanye kandi byose nibihugu byibihangange kwisi ariko ubwongereza bufite umwami mugihe ubufaransa ntawe bugira ksndi buri gihugu cyubaha ikindi

    none se ntimubona ko iyi turufu abazungu baturatira ya demokarasi ari urétéral rwubusa , urugero nkubu natwe tuvuze ngo reka twigane abongereza tugarure umwami dore ko akinariho (kigeri) wareba ko bataturega bakuzuza amaraporo ngo twishe demokarasi !!!!

    demokarasi rero nubwisanzure bwabaturage nibyo bunva bibahaye amahoro , niba abafaransa bunva badashaka umwami nuburenganzira bwabo , niba abongereza bishakira umwami ni uburenganzira bwabo , niba banyarwanda bifuza kagame ngo akomeze kubayobora kuko bunva ko ariwe bafitiye icyizere akanabaha amahoro nabo nuburenganzira bwabo , ntamuntu numéro wumunyamahanga ukwiye kunenga icyo abanyarwanda bahisemo kibahesha amahoro keretse bo ubwabo aribo bashatse kugihindura murakoze

  • Ibyo uvuga nibyo musaza

  • demokarasi nuguhererekanya ubutegetsi mumagoro iyo bitagenze gutyo biba arukubenshya koko abaturage ntaho bahuriye namanshyaka koko amanshyaka abyara abayobozi barangiza bakizeza into bazakora mubaturage

  • Niba démos bivuga abaturage….kratos ni ubutegetsi..
    .ibindi mwongeraho ni ibiki? Igihugu….amateka…mbona muba mutangiye igitugu ahubwo…Zenawi si ikitegererezo!

  • Abasaza basiziye ubusa gusa!! baba barashyize inda zabo nimiryango yabo imbere gusa. Mumyaka 20 niba mutarasahuye ngo munyurwe ni 100 izashira mukiri ibirondwe muri kuguguna uruhu gusa. Mureke urwanda Nabanyarwanda bakore batere imbere mureke kubeshya buri kimwe. None kwa Mwahinduye amateke y’urwanda mugahindura amazina yaburi kimwe. None intwali zose za Africa muti Zenawi….Muzabaze ukuri guca mujijo ntigushye igihe kizagera tubibaze cyangwa bene wanyu tubibabaze.

  • nishimiye kwongera kubona MBONYINKEBE, yatwigishije neza muli U.N.R.

Comments are closed.

en_USEnglish