Digiqole ad

Kigali: Hateranye inama yiga ku guteza imbere umutungo mu by’ubwenge

 Kigali: Hateranye inama yiga ku guteza imbere umutungo mu by’ubwenge

Umuryango ushinzwe guteza imbere umutungo mu by’ubwenge(World Intellectual Property Orgnanisation,WIPO) kuri uyu wa 28 Nzeri 2015 uri i Kigali  mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gukora ubushakashatsi bugamije guhanga udushya, gukora ubuvumbuzi butandukanye ndetse no guteza imbere ibyavumbuwe byabo bwite.

Emmanuel Hategeka Umunyamabanga uhorahoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda(MINICOM) yavuze ko  bakoranye amasezerano n’uyu muryango muri Werurwe uyu mwaka kugira ngo umutungo mu by’ubwenge ubashe gutezwa imbere kuko bifitiye igihugu akamaro.

Yagize ati: “Ibyo twita umuntungo mu by’ubwenge ni umutungo ukomeye cyane kuko abandi babibyaza umusaruro bigatuma igihugu gitera imbere haba mu kubigurisha mu gihugu  no hanze yacyo.”

Ashishikariza abanyarwanda kumva akamaro ko kwandikisha ibihangano byabo kuko ngo uretsegutunga  umuryango, bitunga n’igihugu.

Ubu ngo bashyizeho ahantu umuntu ashobora kureba amakuru ku bashakashatsi bose bo ku isi kugirango nawe hagire ibyo abigiraho mu rwego rwo kugira ibyo avumbura cyangwa ibyo yongera ku byavumbuwe.

Amakuru y’abashakashatsi  ngo umuntu wayakenera ayabona mu isomer rikuru ry’igihugu ku Kacyiru kandi ku buntu.

Iyi nama iramara iminsi ibiri nirangira ngo hazashirwaho urwego rw’inararibonye ziturutse mu bigo bitandukanye mu Rwanda n’abo muri WIPO kugira ngo  bakangurire  abanyarwanda iby’iki gikorwa.

Kifle Shenkoru, umuyobozi wa WIPO mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere yavuze ko iyi gahunda izafasha u Rwanda cyane kuko ibi bihangano bishobra kwifashishwa mu bice byose by’ubuzima haba uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ahandi.

Yongeyeho ko kugirango ngo bafatanye n’u Rwanda ariko  ari igihugu gitanga ikizere mu guteza imbere abagituye bitewe n’umurongo bihaye kandi buri wese akagaragaza uruhare rwe.

Kugeza ubu abanyarwanda ntibaritabira cyane ibikorwa byo kuvumbura kuko umwaka ushize ikigo cy’igihugu gishizwe iterambere RDB cyakiriye abaje kwandikisha ibyo bavumbuye batanu gusa.

RDB igaragaza ko kuva mu myaka ijana ishize abanyarwanda  bandikishije ibihangano by’ubwenge bwabo ari 286 kandi ngo igihangano cy’umuntu akigiraho ububasha  mu myaka 20 kuko nyuma yaho undi ubishatse yagikoresha mu nyungu ze nkuko itegeko ryo muri 2009 ribiteganya.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish