Digiqole ad

Urukiko rwatesheje agaciro ibyo Ubushinjacyaha bwasabiye Uwinkindi

 Urukiko rwatesheje agaciro ibyo Ubushinjacyaha bwasabiye Uwinkindi

Jean Uwinkindi uregwa ibyaha bya Jenoside

Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Pasitoro Jean Uwinkindi ibyaha bya Jenoside; Kuri uyu wa 29 Nzeri Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rwanzuye ko ibyasabwe n’Ubushinjacyaha ko uregwa yakongera guhabwa urutonde rw’Abavoka akihitiramo abamwunganira nta shingiro bifite kuko byafashweho umwanzuro ndakuka.

Jean Uwinkindi uregwa ibyaha bya Jenoside
Jean Uwinkindi uregwa ibyaha bya Jenoside

Ni imyanzuro yasomwe Ubushinjacyaha budahagarariwe (biremewe mu buryo bw’amategeko); aho Umucamanza yagarutse ku byari byasabwe n’Ubushinjacyaha mu iburanisha ryo kuwa 23 Nzeri 2015.

Kuri iyi tariki; Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko n’ubwo byari byakozwe mu nyungu z’ubutabera; Me Isacar Hishamunda na Joseph Ngabonziza bagenewe kunganira Jean Uwinkindi atabihitiyemo kandi abyemererwa n’amategeko.

Muri iri buranisha kandi; Ubushinjacyaha bwasabye ko Uwinkindi yahabwa urutonde rushya rw’abavoka bo ku rwego mpuzamahanga bemerewe kuburana izi manza zoherejwe mu Rwanda bityo uregwa (Uwinkindi) akihitiramo abo ashaka.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko mu gihe Uwinkindi yahitamo bariya babiri (Me Hishamunda na Ngabonziza ) byaba ari amahire; ndetse bukavuga ko mu gihe Uregwa atahimo n’umwe kuri abo baba bari ku rutonde yahahwe byaba ari ukwivutsa amahirwe bityo Urukiko rukaba rwategeka ko urubanza rukomeza habanje kugenwa Abavoka bajya bitabira amaburanisha nk’indorerezi.

Umucamanza yibukije ko Me Jean Baptiste Niyibizi  na Gatera Gashabana bikuye mu rubanza, ndetse ku itariki ya 21 Mutarama 2015 Urukiko rukanzura ko uregwa atunganiwe, ku itariki ya 06 Werurwe 2015 rukemeza Me Isacar Hishamunda  na Joseph Ngabonziza  nk’abunganizi bashya muri uru rubanza.

Umucamanza yavuze ko aba bunganizi bashya (Me Hishamunda na Ngabonziza) bagenwe n’urugaga rw’Abavoka mu buryo bwubahirije amategeko kuko aba bombi na bo bari ku rutonde rw’abamba kunganira ababurana imanza nk’izi.

Agendeye kuri ibi, Umucamanza yagize ati “Urukiko rusanga ibisabwa n’Ubushinjacyaha nta shingiro bifite kuko Urukiko rwabifasheho umwanzuro ndakuka.”

Umucamanza yibukije ko ku itariki ya 09 Nzeri; Urukiko rwaranzuye ko uregwa agoba kunganirwa n’abavoka yagenewe yaba abyemera cyangwa atabyemera.

Ku bijyanye n’urutonde rushya; uyu mucamanza wasomaga imyanuzuro yavuze ko uru rutonde nta gishya ruzana kuko n’aba bavoka bagenwe kunganira Uwinkindi barugaragaraho.

Aba bavoka bashya (Me Hishamunda na Ngabonziza) babwiye Urukiko ko basomye kandi neza dosiye ikubiyemo ikirego cy’uwo bunganira ndetse ko biteguye kuburana ariko ko bahuye n’imbogamizi yo kuba batabasha gushyikirana n’umukiriya wabo.

Umucamanza yavuze ko ubwunganizi bw’abavoka budashingira gusa ku mishyikirano bagomba kugirana n’uwo bunganira ahubwo ko baba bafite n’inshingano zo kwinjira no gusesengura dosiye y’ikirego cy’umukiriya wabo.

Uwinkindi wahise ajurira icyemezo cya none; yakunze gutangaza ko abavoka yatangiranye na bo muri uru rubanza (Me Jean Baptiste Niyibizi  na Gatera Gashabana) yarabambuwe ku bw’amaherere ndetse akaza kwitabaza n’urukiko rwa Arusha (TPIR) rwamwuhereje.

Urubanza ruzakomeza kuburanishwa ku itariki ya 15 Ukwakira; Urukiko rwogera kumva bundi bushya Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW   

en_USEnglish