Mu gihe impanuka zikomeye zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu cyane cyane mu mihanda yo mu ntara, mu karere ka Kirehe hatangijwe ukwezi kwahariwe kubahiriza amategeko y’umuhanda abantu barengera ubuzima, ubuyobozi bw’akarere bwibukije abatwara ibinyabiziga bose kwirinda kwiyahura bagendera ku muvuduko ukabije, busaba n’abagenzi kwibutsa ababatwaye kwirinda umuvuduko ukabije mu gihe babonye bagenda cyane. Mu gihe hirya […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu ishami ry’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) rishinzwe kunoza Serivise mu mushinga waryo ‘Na yombi’, ku bufatanye n’ikigo ‘Pivot access LTD’ bamuritse Porogaramu (application) ya Telefone bise Ijwi ryawe (Your Voice), Izajya ikoreshwa mu gutanga amakuru n’ibitekerezo kuri Serivise mu Rwanda. Iyi ‘application’ izajya ikoreshwa n’umukiliya, anenga, ashima cyangwa ajya inama kuri […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu abakekwaho gusenyera Karangwa Jean Bosco wo mu murenge wa Nyankenke, akagari ka Yaramba bagejejwe imbere y’ubutabera aho icyaha cyakorewe baburanishwa mu ruhame, ubushinjacyaha bubasabira gufungwa imyaka 12. Mu bakekwa muri uyu mugambi harimo Habyarimana Evariste, Maisha Jean, Uwimana Emmanuel, Nizeyimana Peter, Arinatwe J.Paul ndetse na Twizeyimana Theoneste . Aba bose uko […]Irambuye
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro wa tariki 21 Nzeri, mu Rwanda ibikorwa bya bikomeye byabereye i Kigali, ariko ibihindura ubuzima mu buryo butaziguye byabereye n’i Gisagara hirya mu murenge wa Muganza ukora ku Burundi aho abaturage borozanyije amatungo, bakishimira ko ubumwe n’ubwiyunge butumye ubu babanye mu mahoro. Kwiyunga no kubana mu mahoro byari inzozi muri […]Irambuye
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yasohoye gahunda n’ingengabihe bizakurikizwa mu bizamini bya Leta by’umwaka wa 2015, kuva mu mashuri abanza, kugera mu byiciro byombi by’amashuri yisumbuye yose, arimo n’ay’imyuga. Mu mashuri abanza, ibizamini bizatangira kuwa kabiri tariki 03 Ugushyingo, bisozwe tariki 05 Ugushyingo. Abanyeshuri bakazatangirira ku kizamini cy’imibare. […]Irambuye
Mu cyegeranyo kigaragaza imibereho y’abaturage mu Rwanda (Rwanda Poverty Profile Report 2013/14), bigaragara ko hari intambwe iterwa mu kuzamura ubuzima bw’Abanyarwanda, haba mu kugabanya imfu z’abagore babyara, abana batoya gusa Leta iracyafite akazi gakomeye ko kugabanya umubare w’abana bagwingiye, ikizere kitezwe muri gahunda y’Imbaturabukungu ya 2 (EDPRS II). Icyegeranyo cyasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza […]Irambuye
Nyuma y’uko akana k’imyaka itatu k’uwitwa MANIRAGABA Simon na NIYITEGEKA Beatrice kaguye mu byobo bya Gereza ya Gasabo, mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga, Umudugudu wa Rukurazo, bitunganyirizwamo ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku myanda ‘Biogas’, abaturage barasaba ko ibyo byobo bizitirwa cyangwa bigafungwa. Kuwa gatandatu tariki 19 Nzeri, umwana w’umuhungu w’imfura wa MANIRAGABA Simon na […]Irambuye
Ubushakashatsi bwakozwe na ‘Cornell University’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifatanyije n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku mutungo kamere muby’ubwenge “World Intellectual Property Organization (WIPO)” bwashyize u Rwanda mu bihugu Icyenda (9) bya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara byateje imbere ibijyanye no guhanga udushya (Innovation). Ubushakashatsi buzwi nka “Global Innovation Index […]Irambuye
Urukiko rukuru ku Kimihurura kuri uyu wa kabiri rwafashe imyanzuro ku busabe bwa Leon Mugesera wifuzaga kongererwa igihe cyo gusoma imyanzuro y’Ubushinjacyaha ikubiyemo ibihano bwamusabiye, ndetse n’ikibazo cy’umwunganizi we wahamijwe gutinza urubanza nkana. Urukiko rwavuze ko ibi byose nta gaciro rubihaye kuko bigamije gutinza urubanza, ndetse ko ubu ngo nta gihe kizongera gutakara muri uru […]Irambuye
Mu nama y’umunsi umwe yahuje abakozi bashinzwe imibereho myiza kuva ku tugari, imirenge, akarere, n’abacuruzi bose bakorera mu mujyi wa Muhanga batangaje ko abarema isoko rya Misizi bafite ikibazo cyo kubona aho biherera, bagasaba inzego z’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ko zibafasha gukemura iki kibazo. Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko ikibazo cy’isuku gihagaze mu […]Irambuye