Mu mwiherero w’Inama Njyanama igizwe n’abayobozi b’Akarere ka Rubavu wabaye muri week end ishize, Fred Mufuruke umuyobozi mukuru ushinzwe imiyoborere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yasabye abayobozi b’Akarere ka Rubavu kureka guhangana no kutumvikana mu kazi kuko ngo bidindiza iterambere ry’Akarere. Gupingana, kutumvikana mu kazi, abayobozi gutonesha abakozi bamwe, guhora mu matiku ngo ni bimwe mu […]Irambuye
Bamwe mubatuye mubice bitandukanye by’akarere ka Kayonza Iburasirazuba bavuga ko babangamiwe cyane n’abajura bitwikira ijoro bagatoborera amazu bakiba ibikoresho biri munzu. Polisi muri iyi Ntara yo iravuga ko iri maso kandi izakomeza gufata aba bajura, ndetse yerekanye abo yafashe muri week end ishize. Abaturage bo mu mirenge imwe n’imwe i Kayonza baravuga ko nubwo ubu […]Irambuye
Mu rwego rwo kwimakaza amahame y’ubutore n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, hagamijwe guhindura imyumvire, imitekerereze no kwihutisha iterambere, ku wa gatanu tariki mu karere ka Rulindo mu Ishuri rya Tumba College of Technology hasohojwe icyumweru cy’intore mu zindi n’igitaramo njyarugamba, hanamukirwa imihigo y’intore z’indashikirwa mu ikoranabuhanga mu mwaka wa 2015/16. Uyu muhango witabiriye n’abanyeshuri benshi ba Tumba […]Irambuye
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40, Umuryango Mpuzamahanga urwanya ubukene; OXFAM umaze ukorera mu Rwanda no kugaragaza ishusho y’ibizagerwaho mu myaka 5 iri imbere, ku mugoroba wo kuri uyu 18 Nzeri, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Octave Semwaga yavuze ko kuba mu Rwanda hari umuryango nk’uyu wifuza ko ubukene bucika burundu […]Irambuye
N’ubwo nta bushakashatsi bwimbitse bwari bwakorwa mu Rwanda, ni kenshi tumva cyangwa tubona ingo zashwanye, zatandukanye cyangwa zagiye mu manza kubera ikibazo cy’ubushurashuzi abenshi bahinduriye izina bakabwita “Ubupfubuzi”; Dr. Alfred Ngirababyeyi ukorera mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali “CHUK”, uzobereye mu bibazo byo mu mutwe avuga ko ahanini biterwa n’ibibazo biba biri mungo. Ubushakashatsi […]Irambuye
Mu nama y’Abajyanama b’Akarere ka Rubavu yateranye kuri uyu wa 18 Nzeri 2015 aba bajyanama banenze Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugali tugize Umurenge wa Nyundo muri aka karere, ko yakojeje isoni abakozi b’Akarere muri rusange asambanyiriza umugore mu biro by’Akagali abaturage bakamutahura. Nubwo iyi nama njyanama yanavuze ku bindi bibazo bitandukanye bireba aka karere, […]Irambuye
Abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza barasaba koroherezwa bakemererwa kujya mu macumbi kuko barigusabwa kwishyura amafaranga y’umwaka wose ibihumbi 65 kandi ngo kuyabonera icyarimwe n’ayo kwiyandikisha ari ikibazo. Bemeza ko hari abamaze icyumweru batarabona aho barambika umusaya. Bagwire Jean Paul ugiye kujya mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya ry’imari n’icungamutungo […]Irambuye
Ishami ry’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Polisi Mpuzamahanga (Interpol) byafatiye hamwe ingamba z’ukuntu byarushaho gufatanya mu gufata abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi myanzuro yafatiwe mu nama yabaye kuri uyu wa kane tariki 17 Nzeri 2015, ku cyicaro gikuru cya Polisi […]Irambuye
International Computer Driving Licence, ICDL, ikigo mpuzamahanga kigisha byisumbuyeho iby’ikoranabuhanga kikanatanga impamyabushobozi zo ku rwego mpuzamahanga kuri uyu wa kane cyasoje amahugurwa cyageneye abantu basanzwe bakora imirimo mu ikoranabuhanga bagiye nabo gufasha guhugura abandi banyarwanda begera ku bihumbi 75. Muri Africa, ICDL ifite ikicaro mu Rwanda, ubu imaze gutanga impamyabushobozi ku bantu barenga miliyoni 12 […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri, i Stockholm muri Sweden hatangiye urubanza rw’Umunyarwanda Claver Berinkindi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Claver Berinkindi w’imyaka 60 y’amavuko akurikiranywe ibyaha ngo yakoreye mucyahoze ari Butare, mu Ntara y’Amajyepfo, aho ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi benshi, ndetse akanayobora ibitero byo kubahiga hagati y’ukwezi kwa Mata […]Irambuye