Digiqole ad

Ngoma: Ubuyobozi burahigira umwanya wa mbere mu mihigo ya 2015/16

 Ngoma: Ubuyobozi burahigira umwanya wa mbere mu mihigo ya 2015/16

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ngo burashaka gufata umwanya wa mbere mu mihigo itaha

Kuwa 25 Nzeri 2015, mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba hateraniye inama mpuzabikorwa y’akarere igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2014/2015 hanasinywa imihigo mishya ya 2015/16.

Ubuyobozi bw'akarere ka Ngoma ngo burashaka gufata umwanya wa mbere mu mihigo itaha
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ngo burashaka gufata umwanya wa mbere mu mihigo itaha

Muri iki gikorwa ubuyobozi bw’intara bwibukije abayobozi b’imidugudu ko aribo iyi mihigo igomba gushingiraho by’umwihariko bakaba basabwe kuzajya baza muri iki gikorwa bazanye ibyifuzo by’abaturage bahagarariye bityo bakaba basabwa kuzajya babitegura hakiri kare.

Abashinzwe kuzakurikirana imihigo y’uyu mwaka basinyanye n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma amasezerano bamwizeza ko bazabishyira muvbikorwa.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma agaruka ku buryo bitwaye neza mu kwesa imihigo mu myaka ibiri ishize, bayimaze baza ku mwanya wa kabiri mu gihugu, ndetse bakaba abambere mu Ntara y’Uburasirazuba, Nambaje Aphrodice yagaritse ku ibanga bakoresha.

Yagize ati “Dufite “Slogan” idufasha kwesa imihigo yitwa ‘Urunana mu mihigo,’ yatowe n’inama njyanama y’akarere ka Ngoma, kandi tuyimazemo igihe cyitari gito.”

Nambaje avuga ko kugira ngo bahatanire kuzaba abambere ubu ngo bashyize ingufu mu buhinzi bakaba bizera ko akarere ka Ngoma noneho kazaza ku mwanya wa mbere mu gihugu.

Yagize ati “Twiyemeje gushyira imbaraga mu buhinzi tugashishikariza abashoramari kuza kubaka inganda zongera agaciro, baze badufashirize abahinzi kubyaza umusaruro ibihingwa byacu.”

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamaliya Odette wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yagarutse by’umwihariko ku bayobozi b’imidugudu abibutsa ko bagomba kuzajya baza muri iyi nama iba kabiri mu mwaka, ariko bakaza bitwaje ibibazo by’abaturage bayobora.

Yagize ati “Birumvikana umuyobozi w’umudugudu ntabwo ari kenshi aza ku karere, ariko iyi nama iba kabiri mu mwaka, buri mezi atandatu, ubwo rero muzage muza mwatekereje neza icyo abaturage muhagarariye bakeneye.”

Akarere ka Ngoma kagizwe n’imirenge 14, utugari 64 n’imidugudu 473, ubuso bwa Km2 867, abaturage bagera ku bihumbi 340.

Mu mihigo ya 2014/15 Ngoma yaje mu turere dutatu twa mbere mu gihugu
Mu mihigo ya 2014/15 Ngoma yaje mu turere dutatu twa mbere mu gihugu
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo n'abadepite bahagarariye aka karere ka Ngoma
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abadepite bahagarariye aka karere ka Ngoma
Abayobozi b'imidugudu bishimiye uruhare bagize mu itegurwa ry'iyi mihigo
Abayobozi b’imidugudu bishimiye uruhare bagize mu itegurwa ry’iyi mihigo
Hanamuritswe bimwe mubikorwa by'abaturage nabyo byagize uruhare mukwesa imihigo
Hanamuritswe bimwe mubikorwa by’abaturage nabyo byagize uruhare mukwesa imihigo

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Komeza imihigo ngoma yacu maze ibyo wiyemeje uzabigereho ube uwa mbere mu rwego rw’igihugu kuko uwa kabiri wo umaze kuwumenyera ntawe muwurwanira

Comments are closed.

en_USEnglish