Digiqole ad

Burera: Umuforomo yabuze nyuma yo ‘gufasha’ umukobwa gukuramo inda

 Burera: Umuforomo yabuze nyuma yo ‘gufasha’ umukobwa gukuramo inda

Kuri iki cyumweru Police y’u Rwanda, ku bufatanye n’abaturage bo mu murenge wa Cyeru, yataye muri yombi umukobwa ukekwaho gukuramo inda abifashijwemo n’umuforomo wo ku kuri centre de Sante ya Ndongoozi mu murenge wa Cyeru. Uyu muforomo akaba yahise abura amenye ko ari gushakishwa.

Ukekwaho gukuramo inda yafashwe uwamufashije aracika
Ukekwaho gukuramo inda yafashwe uwamufashije aracika

Saveline Nyirasengesho, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ndongoozi yabwiye Umuseke ko Dusabimana Kamanzi Damascene umwe mu baforomo  b’iri vuriro akurikiranyweho gufasha gukuramo inda y’umukobwa ariko bitabereye mu nyubako z’ibitaro ahubwo mu macumbi y’abaganga.

Nyirasengesho ati “Byabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu mu icumbi ry’uwo muganga, twabimenye tubibwiwe na Police ubwo yageraga ku kigo nderabuzima, tugerageza gushaka uwo muganga turamubura ahantu hose ndetse no kuri telephone.”

Nyirasengesho avuga ko batunguwe no kumva ko umukozi wabo wakoze ibi bintu. Gusa ngo buri mukozi w’aha afite icumbi rye bityo ngo ikigo nderabuzima nticyashobora gukurikirana ibibera mu macumbi y’abakozi.

IP Elvis Munyaneza umuvugizi mu wa Polisi mu Ntara y’Amanjyaruguru yabwiye Umuseke ko ubu kuri station ya polisi ya Burera bafunze umukobwa witwa Ndamukunda w’imyaka 26 ukurikiranyweho gukuramo inda abifashijwemo n’umuganga wo kukigo nderabuzima cya ndongozi , ariko ko uyu muganga we atari yaboneka, akomeje gushakishwa.

IP Munyaneza avuga ko kugeza ubu uyu mukobwa nta kibazo cy’ubuzima afite kuko ari gukurikiranywa n’abaganga gusa ngo bategereje ibyemezo by’abaganga byemeza ko iyo nda yavuyemo kuko ukekwa yatangiye gutanga ibizamini uyu munsi.

Gukuramo inda, bitemewe n’amategeko, ni icyaha gikunze kuvugwa cyane cyane mu mijyi n’ubwo ibimenyetso byo kugikurikirana bikunze kubura kuko bikorwa mu ibanga rikomeye hagati y’utwite n’umufasha kuyivanamo.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, gukuramo inda bitemewe ku bufatanye n’umuntu runaka cyangwa umuganga, iyo bibahamye bahanishwa ingingo yi 163 igena igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu.

Ingingo ya 165 y’iki gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ariko yemerera umugore cyangwa umukobwa gukuramo inda bishingiye kuri izi mpamvu;
1° Kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu.
2° Kuba yarashyingiwe ku ngufu.
3° Kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.
4° Kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.

Iyi ngingo ikavuga ko “Nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda bitewe n’imwe muri ziriya mpamvu zavuzwe haruguru”.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish