Polisi y’igihugu yafashe umugore wajyaga agemura urumogi mu mujyi wa Kigali, uyu yafatiwe i Shyorongi ku wa kane atwaye udupfunyika 1 500 mu modoka. Uyu mugore yavuze ko uru rumogi yari arukuye mu karere ka Rubavu arujyanye i Nyamata. Yabwiye Polisi ko ari nshuro ya kabiri yari atwaye urumogi, ngo yatangiye uwo mwuga ashutswe n’umugore […]Irambuye
Mu nama y’Abajyanama b’Akarere ka Rubavu yateranye kuwa 18 Nzeri 2015, hanenzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Nyundo wo muri ako Karere, ko yakojeje isoni abakozi b’Akarere muri rusange asambanyiriza umugore mu biro by’Akagali abaturage bakamutahura, ubu uwo muyobozi yaharitswe ku mirimo ye mu gihe cy’amezi atandatu. Umwanzuro wo kumuhagarika amezi […]Irambuye
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ‘Transparency International-Rwanda’ uratangaza ko mu batuye Akarere ka Rubavu baha ruswa abayobozi babo, abagera kuri 80% batinya kubivuga kubera gutinya ingaruka bya bagiraho, mu gihe ngo abatinyuka bakavuga ko bayatswe cyangwa bayitanze ari 18% gusa. Akarere ka Rubavu ni kamwe, mu turere tuvugwamo ruswa cyane, dore ko mu minsi yashize uwari […]Irambuye
Mu nama yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi yahuje abarimu baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Africa yunze y’Uburasirazuba(EAC), kuri uyu wa Kane, baganiriye ku ngamba bagiye gukoresha kugira ngo barusheho kwigisha abana b’incuke imibare hifashishijwe ibintu basanzwe babona mu bidukikije. Alphonse Uworwabayeho wigisha imibare muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi yabwiye Umuseke.rw ko ubusanzwe […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyemera ko amafaranga asabwa Abanyarwanda mbere yo kwandikisha ubuvumbuzi bakoze ari menshi ndetse ko bishobora kuba imbogamizi kuri bamwe bigatuma batandikisha ibyo bavumbuye kandi bishobora kubagirira akamaro n’u Rwanda muri rusange. Blaise Ruhima, umuyobozi ukuriye agashami ku kwandikisha umutungo mu by’ubwenge yasobanuye ko kwandika ibihangano birimo indirimo, amafilimi, ibindi bihangano […]Irambuye
Urwego rw’umuvunyi rwasabye Abavoka kujya basesengura imyanzuro y’imikirize y’urubanza kugira ngo bafashe abo bunganira kudasiragira mu nkiko, nyuma y’uko ngo urwego rw’umuvunyi rusigaye rwakira imanza nyinshi zivugwamo akarengane nyamara rwakurikirana rugasanga zaraciwe neza n’inkiko zisanzwe. Ibi byagarutsweho mu nama nyungurana bitekerezo yahuje urwego rw’umuvunyi n’urugaga rw’Abavoka kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzeri. Urwego rw’umuvunyi […]Irambuye
Ku ishuri ribanza rya Rubengera ya mbere mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi hari abana babiri b’abakobwa biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza batewe inda bakaba ubu batwite nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’iri shuri, butunga agatoki uburere bucye bw’ababyeyi. Umwe muri aba bana atwite inda igaragara, undi yagiye gusuzumwa kwa muganga ku wa […]Irambuye
Umugambi wa Leta y’u Rwanda wo kurwanya Sida (kuva 2013 kugeza 2018), uteganya ko byibuze 92,5 by’abana babana na virusi itera sida bazaba babasha kubona imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida. Kugira ngo ibyo bigerweho, Urugaga Nyarwanda rw’Ababana na Virusi itera Sida (RRP+), rwatangije Umushinga ugamije gukangurira abaturage kwita ku bana babana na virusi […]Irambuye
Mu nama yahuje ubyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge n’abafatanyabikorwa kuri uyu wa 29 Nzeri 2015 bavuze ko ubushomeri bugenda bwiyongera cyane mu rubyiruko, bityo ko hagomba gushakwa ingamba bwagabanuka binyuze mu kurwigisha imyuga ndetse n’abarangije Kaminuza hakarebwa uburyo bwo kubongerera ubumenyi mu bijyanye no guhanga imirimo ku buryo muri uyu mwaka wa 2015-2016 abantu barenze ibihumbi […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Nzeri ku cyicaro cya Polisi ya Remera, habayeho gusubiza abaturage ibikoresho byafashwe byaribwe, birimo za televiziyo, mudasobwo (laptops), n’amatelefone. Umuvugizi wa polisi y’igihugu CSP Celestin Twahirwa yavuze ko Polisi y’igihugu yakajije umurego ndetse ishyiramo n’imbaraga zo guhangana n’abakora ibyaha aho bava bakagera. Yaburiye abakora ibyo bikorwa ko bashatse […]Irambuye