Gereza ya Mageragere ngo izuzura mu kwa 6/2016
Ubuvugizi bw’urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda buremeza ko gereza ya Mageragere izaza gusimbura gereza za Kigali n’iya Kimironko izuzura ikanafungurwa mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha wa 2016. Imirimo yo kubaka iyi gereza ubu igeze ku nkuta ziyizengurutse.
Mu Rwanda habarurwa gereza 13 kongeraho imwe ya Nyagatare y’ikigo kigenewe kugorora abana bakoze ibyaha, n’indi imwe mpuzamahanga (ya Mpanga). Nyinshi muri izi gereza zirashaje, izindi zubatse ahantu bigaragara ko hadakakwiye kuba hari gereza muri iki gihe.
Gereza ya Mageragere iri kubakwa mu murenge wa Mageragere mu kagari ka Kavumu izasumbura iya Gasabo iri ku Kimironko n’iya Nyarugenge iri ku Muhima. Aha Mageragere ngo hagenwe kubakwa iyi gereza nshya kuko hisanzuye.
Iyi gereza yatangiye kubakwa mu kwezi kwa munani 2014.
Abajijwe niba imyubakire y’iyi gereza nshya itari kugenda buhoro ugereranyije n’igihe yatangiriye, SIP Hilary Sengabo umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yavuze ko imirimo iri kugenda neza kandi bizeye ko mu kwa gatandatu umwaka wa 2016 iyi gereza izafungurwa.
Avuga ko iyi gereza izafungirwamo abagabo gusa, abagore bo bakazajya bajyanwa muri gereza za Ngoma na Nyamagabe zisanzwe zarabagenewe by’umwihariko.
Imirimo yo kubaka iyi gereza nshya iri gukorwa n’abagororwa b’abubatsi, ubu bamaze kuzamura inkuta ndende, iki ngo ni nacyo gice cy’ibanze mu bwubatsi bw’amagereza nk’uko babivuga.
SIP Sengabo avuga ko iyi gereza imbere izaba ifite inzu y’amagorofa abiri, igice gifata imyanda y’abagororwa igakurwamo biogas, ko kandi yubatse mu buryo buzorohereza ubutabazi nko mu gihe cy’inkongi cyangwa ibindi biiza.
Ati “Inkongi yibasiye gereza ya Rubavu yaduhaye isomo rikomeye mu kubaka mu buryo buzorohereza ubutabazi kuri iyi gereza ya Mageragere.”
Iyi gereza nshya ngo izaba ifite ububasha bwo kwakira abagororwa n’imfungwa ibihumbi umunani (8 000), gereza ya Nyarugenge yari ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa n’imfungwa 4 800 naho iya Gasabo ishobora kwakira 3 150.
Photos/JP Nkundineza/UM– USEKE
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
7 Comments
Dukome imihigo, tugorora kurwego mpuza mahanga sinumvise ko UN yohereje imfugwa zakoze ibyaha mugihugu cya Siera Leone, naba kambanda bakwiye kwegerezwa ba Mugesera kuko ubushobozi burahari pee
Aba banyururu ubwo aribo bari kuyiyubakira bazashyiramo udukoryo twinshi bazajya bacikiramo kabisa!muzaba mumbwira?wowe wakwiyubakira inzu izagufunga ntushyiremo ibanga?
niyuzure vuba maze izi geraza za gasabo na Nyarugenge zimurwe, zimeze nabi zibangamiye master plan y’umujyi wa Kigali. u Rwanda rukomeje kubaka isura nziza mu bijyanye no kugorora imfungwa, UN izaze tuyigishe neza uko tugorora mu mahoro
Niyuzure vuba tubone aho tuzafungira bamwe munkozi zibibi.
Abantu bazi kwirarira no kubeshya. Naho abagororwa bose ba 1930 bahinduka abubatsi iriya nzu ntabwo yakuzura muri Juin 2016. Niba bakirwana n’inkuta z’inyuma bataratangira inzu z’imbere urumva hasigaye imyaka ingahe ngo yuzure? Ikindi Main d’œuvre irahari koko y’ubuntu n’ibikoresho byo kubaka nabyo bizaba ubuntu? Tuzaba tureba muri Juin 2016.
Muri juin 2026 ntibishoboka…keretse muyigiyemo ituzuye
Nonese ko mbona abo bagororwa ari bo biyubakira gereza ubwo si ukubara imibare nabi ? umunsi umwe muri bariya azahafungirwa ruriya rukuta azacaho ntimuzarabukwa . mugomba kureba uko babyubaka nahubundi hari nigihe bashobora kujya basigamo umwanya munkuta . ntabwo aribyo nifuriza abanyarwanda ariko ntabwo abagororwa bakagombye kwiyubakira gereza. urindisha umujura akaga akakwiba kuko ahanyereye ntihuma. ngayo nguko.
Comments are closed.