Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Leta Louise Mushikiwabo yatangaje kuri Twitter ko yifatanyije n’ababuriye ababo mu bitero by’ibyehebe byabereye i London mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru. Ibitero by’i London byahitanye abantu barindwi abandi barenga 50 barakomereka bikozwe n’abantu bagendaga batera abandi ibyuma batajonjoye. Ni igitero cya gatatu mu gihe […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu mu kigo cya TTC-Muhanga Abayapani baba mu Rwanda bamurikiye abiga muri iri shuri bimwe mu bigize umuco wabo. Umuyobozi w’ishami rya Politiki n’ubukungu muri ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, Shintaro Nakaaki yavuze ko igihugu ke kiteguye gufasha abana b’u Rwanda bifuza kujya kwiga muri iki gihugu. Mu ishuri nderabarezi rya TTC-Muhanga riherereye […]Irambuye
*U Burundi bwo ngo bwagize ibibazo by’intambara Igihugu cy’U Burundi ni cyo kiri inyuma y’ibindi mu gutanga umusanzu w’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC), Kenya yonyine niyo yatanze 100% by’umusanzu usabwa. U Burundi nta faranga na rimwe buratanga mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, kandi bufite ibirarane bya $ 700 000. Ku wa gatatu ubwo Inteko […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu cyaro cyo mu mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda imirenge ikora ku Burundi, Minisitiri Francis Kaboneka niho yari ari mu kumurika intore zimaze icyumweru zitozwa ku rwego rw’Umudugudu. Kaboneka yasabye abayobozi n’abaturage benshi bari bake kumwakira kwanga umugayo no gufatanya mu iterambere ntihagire usigara inyuma. Izi ntore ziva mu midugudu 46 […]Irambuye
Umudugudu wa Nyabishongo, mu kagari ka Ndoranyi, mu murenge wa Mudende mu karere ka Rubavu kuri uyu wa kane hatashye inzu esheshatu zubakiwe abatishoboye batahutse bava mu mashamba ya Repuburika iharanira Demokarasi ya congo. Musabyimana Philipe wavuye mu Rwanda afite imyaka ibiri (2) gusa, bamuhungana muri Congo Kinshasa we na mushiki we nyuma aza kwitaba […]Irambuye
Amavuriro atanu y’abikorera ku giti cyabo mu minsi akarere ka Rusizi kamaze gakora isuzuma kuriyo ngo basanze hari ibyemezo badafite bari guhabwa na Minisiteri y’Ubuzima kubera ko hari ibyo batujuje, banyri aya mavuriro babwiye Umuseke ko batari babizi. Mu itangazo Umuseke ufitiye kopi raysinyweho n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Frederic Harerimana ngo ryakurikije itegeko. Itangazo rigira […]Irambuye
Abatuye Umudugudu wa Kagara mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera barasaba abashinzwe gukura imyanda iba yashyizwe ku muhanda mu mifuka kuyihakura vuba kuko ngo yatangiye kunuka kandi amasazi ayivaho ajya ku masahani bikaba byabanduza indwara. Umwe mu baturage Umuseke waganiriye nawe hafi y’ahitwa kwa Musisi witwa Karemera yavuze ko bagiye kumara ukwezi barashyize imyanda […]Irambuye
Kuva kuri uyu wa kane, inzego zifite aho zihuriye n’ubucuruzi mu Rwanda zirimo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’ibikorwa by’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, n’Urugaga rw’abikorera ziri mu nama y’iminsi ibiri n’umuryango mpuzamahanga witwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ku mikorere ya za Gasutamo (TIR CONVENTION, 1975) hagamijwe kureba niba u […]Irambuye
Mu bikorwa byo guhugura Abanyamakuru ku mikoreshereze iboneye y’ururimi rw’Ikinyarwanda biri kubera mu karere ka Musanze, Intebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco Nyarwanda yatangaje ko ijambo ‘Chargeur’ ridasanzwe rifite igisobanuro cyaryo mu Kinyarwanda rishobora gusimburwa n’ijambo ‘Indahuzo’. Ni umwitozo wakurikiwe n’isomo ryo kurema amuga (amagambo y’Ikinyarwanda ahuza inyito n’ibikoresho cyangwa ibisobanuro runaka). Aba banyamakuru bashakiraga amazina y’ibikoresho […]Irambuye
Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari ibyo yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura igihe gito ngo manda ya kabiri irangire, UM– USEKE ukomeje kubagezaho inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mubyo yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari. Uyu munsi turareba ku Nkingi ya […]Irambuye