Digiqole ad

Remera: Abatuye Kagara bugarijwe n’umwanda

 Remera: Abatuye Kagara bugarijwe n’umwanda

Imodoka itwara ibishingwe ngo ntiheruka kuza kubitwara.

Abatuye Umudugudu wa Kagara mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera barasaba abashinzwe gukura imyanda iba yashyizwe ku muhanda mu mifuka kuyihakura vuba kuko ngo yatangiye kunuka kandi amasazi ayivaho ajya ku masahani bikaba byabanduza indwara.

Imodoka itwara ibishingwe ngo ntiheruka kuza kubitwara.
Imodoka itwara ibishingwe ngo ntiheruka kuza kubitwara.

Umwe mu baturage Umuseke waganiriye nawe hafi y’ahitwa kwa Musisi witwa Karemera yavuze ko bagiye kumara ukwezi barashyize imyanda hanze ngo imodoka zize ziyihakure ariko barategereje baraheba.

Kugeza ubu ngo ikibazo ni uko imwanda imwe n’imwe yatangiye kubora k’uburyo amasazi n’umunuko bitangiye kubazonga.

Yagize ati “Ibi bintu bimaze kurenza urugero turasaba ko ababishinzwe baza bakayikuraho vuba kuko isazi zimaze kuba nyinshi.”

Uyu mugabo avuga ko amahitwe bagize ari uko nta mvura iheruka kugwa vuba aha, ngo ubundi umwanda wari burusheho kuba mwinshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu Francoise Niyonsaba yabwiye Umuseke ko ikibazo koko bakimenye ariko ngo ikibazo cyavutse ni uko Koperative yari ifite amasezerano yo gukuraho iriya myanda yitwa COOPEDE yahagaze ngo bakaba bategereje ko hari indi iri butangire iyi mirimo kuri uyu wa kane.

Ati “Ndi mushya mu mirimo muri aka Kagari ariko icyo kibazo ndakizi. Abari bashinzwe gukuraho iyi myanda barahagaze, ubu hashize ibyumweru bibiri birenga. Gusa abakora muri iyo Koperative iri bukureho iriya myanda batubwiye bitarenze saa kumi z’uyu munsi bari bube bayikuyeho, bityo rero haracyari kare ngo tuvuge ko batakiyikuyeho.”

Niyonsaba avuga ko bishoboka ko iyi Koperative nshya iza gukuraho imyanda ishobora kuba yarahuye n’ibibazo runaka hakabaho gutinda ariko ngo nibirenga  kuri uyu wa kane tariki ya 01 Kamena 2017 bari butangire gukeka amababa iriya Koperative.

Umwe mu baturage b’aho yabwiye Umuseke ko sa kumi n’imwe zageze ibishingwe bitaravanwa aho byashyizwe bityo ngo ikizere cy’uko bizahava vuba kikaba cyagabanutse.

Imbere y'ingo hateretse imifuka myinshi y'ibishingwe.
Imbere y’ingo hateretse imifuka myinshi y’ibishingwe.
Hamwe na hamwe byamenetse hasi.
Hamwe na hamwe byamenetse hasi.
Abaturage barasaba ko iki kibazo gikemurwa mu maguru mashya.
Abaturage barasaba ko iki kibazo gikemurwa mu maguru mashya.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Akabazo: Uriya Murenge ntufite imodoka ya Pick up yanditseho “ISUKU n’UMUTEKANO” ? Ubwose kandi si ugukora Isuku nyine? Nibura kuri iyi nshuro.
    (Kereka niba abo barimo gutaka bataratanze contribution ngo iyo modoka igurwe)

  • Program yarahindutse kuburyo bikurikira : Rukiri I ni ku wa mbere, Rukiri II ni ku wa kabiri, Nyarutarama ni ku wa gatatu naho Nyabisindu ni ku wa kane. Byakuweho.

  • Ikibabaje niko nta mwanda bashaka wajya kubona ukabona ibiguka byimyanda bipanze ku muhanda. Kuki nta organisation ibaho ngo ntihakagire imyanda ijya guterekwa ku muhanda bakajya bahita babijyana. Bajye baha amasoko ababishoboye kubifata murugo bihita bigenda. Nta suku twaba tubona niba imyanda ijya guterekwa ku muhanda ngo itegereje imodoka. nundi mwanda mubi cyane ahubwo

  • uvuzeko byakuweho?(urabeshya claude)

    nonese Mwabanyamakurumwe Mwageze na hano NYARUTARAMA mukirebera ko ibyo kuwa gatatu bitagihari?ahubwo abaturage turashize,Bayobozi Bayobozi ….

  • Ibi birarenze,ngewe ntuye kumuhanda wa Golf hafi na parkview Hotel,ariko haciye deux semaine zose ntamodoka tubona,umwanda uratwishe rwose sinzi abashibwe isuku mumurengo icyo bakora cg nizindi nzego bireba,hari aho naciye ngo hutwa kumunyinya wagirango niho Nduba yimukiye,Ibi
    bintu bikurikiranwe mumaguru mashya.

Comments are closed.

en_USEnglish