*Ngo harokotsemo umuntu umwe wasimbutse imodoka anyuze mu idirishya… Mu muhanda Musanze-Kigali mu kagari ka Gatare mu Murenge wa Kanyinya, akarere ka Nyarugenge, ahagana saa 14h30 kuri uyu wa Gatandatu imodoka ya bus itwara abagenzi yakoze impanuka ikomeye. Ishami rya Police rishinzwe umutekano wo mu muhanda riravuga ko imibiri y’abantu 14 ari yo imaze kuboneka mu […]Irambuye
Mukandagwa Annonciata ni umupfakazi waciwe umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, atuye mu murenge wa Kibungo ho mu karere ka Ngoma ashimira cyane abakozi n’abaganga bo ku Bitaro bya Kibungo bamusaniye inzu yendaga kumugwaho, mu gikorwa cyatwaye asaga milioni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo buvuga ko uyu mugore wapfakaye muri Jenoside yari abayeho […]Irambuye
Abahinzi b’ikawa mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe baravuga ko bagurirwa ku giciro gito ugereranyije n’uko baguriwe mu ihinga riheruka. Aba bahinzi bavuga ko mbere bagurirwaga na koperative ku mafaranga 265 ku kiro kimwe cy’ikawa none ubu ngo bazaniwe rwiyemezamirimo ubagurira ikiro y’ikawa ku mafaranga 240. Bavuga ko bibabangamiye cyane. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mushikiri […]Irambuye
Musenyeri Smaragde Mbonyintege wari umushyitsi mukuru mu muhango wo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara, yabwiye abari aho ko bagomba kujya bamwiyambaza nk’Umutagatifu kuko ibyo yakoze bimushyira mu kiciro cyabo. Yavuze ko Kiliziya Gatulika ishaka kuzareba uko yagirwa Umutagatifu, ishusho ye nini igashyirwa mu kigo cya Gatagara rwagati abantu bakajya bamwiyambaza […]Irambuye
Rusizi – Kuri Station ya Police ya Kamembe hafungiye abagore babiri bivugwa ko umwe ari umuganga mu bitaro bya Gihundwe, ndetse na mugenzi we w’Umujyamnama w’ubuzima bivugwa ko ari uwo ku kirwa cya Nkombo ngo bafashwe bari bagiye gukuriramo inda umugore uri mu kigero cy’imyaka 25 mubwiherero bw’isoko rya Kamembe. Kugira ngo batahurwe, ngo amaraso yavuye ari […]Irambuye
Kuri uyu wa 26 Gicurasi, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe impapuro mvunjwagaciro z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) n’imigabane ya Banki ya Kigali bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 79 311 500. Kuri uyu gatanu hacurujwe impapuro mvunjwagaciro z’umwenda wa Leta zifite agaciro k’amafaranga 66 170 000 zacurujwe muri ‘deal’ imwe, ni imigabane 65,000,000 yacurujwe […]Irambuye
Muri Centre ya Nkakwa yo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru hari urubyiruko ruvuga ko mu masaaha y’umugoroba batabona uko bidagadura kuko batagira ikibuga cy’umupira, bakavuga ko kiramutse kibonetse cyabafasha kunonora imitsi bakarushaho kugira ubuzima bwiza kandi ko byabafasha guca ukubiri n’ingeso mbi. Aba baturage usanga muri aka gasantere ka Nkakwa mu kagari […]Irambuye
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iranenga bamwe mu bayobozi n’abakozi b’uturere badakorera ku gihe ibyo baba barashyize mu ngengo y’imari. Iyi Minisiteri ivuga ko aba bayobozi batinda gutanga amasoko ku buryo hari n’amafaranga adakoreshwa ibyo yagenewe kubera ubu burangare agasubizwayo. Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushizwe iterambere ry’abaturage Vincent Munyeshyaka avuga ko hari ibikorwa […]Irambuye
Abanditsi b’ibitabo bavuga ko umuco wo gusoma mu Rwanda ukiri hasi cyane, uko abantu bitabira kugura ibikoresho byangombwa mu buzima siko bitabira kugura ibitabo by’ubwenge bwa ngombwa mu buzima. Minisiteri y’umuco na Siporo n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco bateguye imurikabitabongarukamwaka kugira ngo umuco wo gusoma nawo uzamuke mu Rwanda. Bizare Elias umuyobozi wa RALSA, Ikigo cy’Igihugu […]Irambuye
Nubwo kugeza ubu nta mukandida wemewe n’Amategeko Komisiyo y’Igihugu y’amatora iratangaza kuko igihe kitaragera, iyi Komisiyo iravuga ko hari abakandida bigega batatu yemereye gushaka abayisinyira, biyongera kuri Paul Kagame na Frank Habineza bazatangwa n’amashyaka yabo. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda yavuze ko bahaye uburenganzira Mpayimana Phillip, […]Irambuye