Musanze – Kuri uyu wa kabiri ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyafunguye imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Ruhondo yari imaze amezi abiri ihagaritswe. Abaturage bishimiye ko bagiye kongera kurya ku mafi bataherukaga, gusubira mu bucuruzi bwayo no kongera kubonera abana akaboga gakungahaye ku ntungamibiri cyane. Ikiyaga cya Ruhondo n’ibindi biri aha gifungwa nibura amezi […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) rwahuye n’abafite Amahoteli, abayobora Amahoteri, n’abayobora Kompanyi zitwara abantu mu modoka nto n’inini mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kubakangurira kunoza Serivise baha ababagana. Akarere ka Rubavu, n’umujyi wa Gisenyi by’umwihariko niwo mujyi wa kabiri mu Rwanda nyuma ya Kigali usurwa n’abantu benshi kubera ibyiza […]Irambuye
Mu karere ka Ruhango hatangiye icyumweru cy’ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi mu bana ahabarurwa abagera kuri 41% bafite iki kibazo. Inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo bari mu bikorwa byo gushishikariza ababyeyi kwita ku isuku no kumenya imirire ikwiye ku bana. Ababyeyi berekwa ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana kidashingiye ku kubura ibiribwa ahubwo ku mitegurire […]Irambuye
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku byakorwa mu guhanga imirimo mu Rwanda cyabereye muri Sena y’u Rwanda, abantu batandukanye batanze ibitekerezo by’icyakorwa kugira ngo haboneke abakozi bashoboye no kuba imirimo yakwiyongera, muri abo Hon. Senateri Bizimana Evariste yavuze ko abiga imyuga bajya bigishwa ikintu kimwe bikabafasha gusohoka mu ishuri bagifitemo ubumenyi buhagije bwabafashwa kugikora neza. Iyi nama […]Irambuye
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurengera abana irasaba umuryango nyarwanda muri rusange kwita ku burere bw’abana, ugaharanira ko buri mwana arererwa mu muryango ngo kuko aribwo akurana uburere bwiza bikagirira n’igihugu akamaro ejo hazaza. Ibi iyi komisiyo yabitangarije mumurenge wa Sake ho mukarere ka Ngoma mugikorwa cy’ubukangurambaga kumiryango. Bamwe mu babyeyi batandukanye ba hano muri Sake babwiye […]Irambuye
Abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Ntara y’Iburasirazuba biyemeje kongera imbaraga bafatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’izindi nzego mu guhangana n’ibyaha bigaragara hirya no hino muri iyi Ntara cyane cyane amakimbirane mu miryango, ibiyobyabwenge ndetse na bamwe mu biyita abahanuzi bakwirakwiza ibihuha mu baturage ngo ntibazabihanganira. Hari mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, Abayobozi b’amadini n’amatorero […]Irambuye
*Burya n’abagabo batari bacye bafashwe ku ngufu muri Jenoside *Soma ubuhamya bw’uwakorewe ubutinganyi, akanafatwa ku ngufu n’abagore muri Jenoside Muri Jenoside yakorewe abatutsi habayemo amarorerwa menshi, gufatwa ku ngufu n’abicanyi ni imwe mu ntwaro yakoreshejwe n’interahamwe, ndetse Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwaje kwemeza icyaha mpuzamahanga cyo gufata ku ngufu nka kimwe mu byaha […]Irambuye
Muhanga – Inzego z’Umutekano ziherutse gufata amakarito y’amata yenda kuzura imodoka ya Police ya (Camionette) yari agenewe abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bagana ikigo nderabuzima cya Gitarama cyo mu Murenge wa Shyogwe. Ayo mata yafashwe yari yanyerejwe na bamwe mu bakozi bahakora kugira ngo bayashyire imiryango yabo. Amakuru Umuseke wahawe n’abantu batandukanye barimo n’abakozi bakorera […]Irambuye
Muhanga – Donatille Ntabanganyimana Umupolisikazi ukorera kuri Station ya Polisi ya Nyamabuye unatuye mu Mujyi wa Muhanga ni we wahisemo kurera umwana wari wabuze umutwara nyuma y’aho umubyeyi yari asigaranye agiriye ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe. Umwana w’amezi ndwi (7) witwa Gisa yatereranywe n’abaturanyi ubwo nyina umubyara yari amaze kugira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe. Uwiyemeje […]Irambuye
Abaturage bo mu Mirenge ya Muko na Nkotsi bakoresha umuhanda Musanze-Vunga bafite ibyishimo kubera ko agace kari kazwiho ubwicanyi n’ubuhotozi mu myaka yashize byatumye kitwa ‘Sinabyaye’ ubu karimo guhinduka, ngo ubwo bugizi bwa nabi buri kugabanuka nyuma y’uko hubatswe Kaminuza ndetse umuhanda ugashyirwaho amatara n’abashinzwe umutekano. Ubu Vunga ni mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge […]Irambuye