Nyaruguru- Kaboneka yabasabye kwanga umugayo
Kuri uyu wa gatanu mu cyaro cyo mu mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda imirenge ikora ku Burundi, Minisitiri Francis Kaboneka niho yari ari mu kumurika intore zimaze icyumweru zitozwa ku rwego rw’Umudugudu. Kaboneka yasabye abayobozi n’abaturage benshi bari bake kumwakira kwanga umugayo no gufatanya mu iterambere ntihagire usigara inyuma.
Izi ntore ziva mu midugudu 46 yo muri iyi mirenge ibiri zahuguriwe ibikorwa bishingiye ku gutoza abaturage kurwanya umwanda n’indwara ziwukomokaho, gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kujyana abana ku mashuri, gutanga serivisi inoze no kwishakira ibisubizo by’ibibazo.
Ibi bakaba banabishyize cyane mu mihigo bahigiye kugeraho imbere ya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.
Francois Habitegeko uyobora Akarere ka Nyaruguru yavuze ko abarangije itorero bakurikije ibyo bigishijwe byatanga umusaruro ugaragara aho bayobora. Nk’uko biri no mu nsanganyamatsiko y’torero ryabo ivuga ngo “twubake Umudugudu w’ikitegerezo twubakiye ku byagezweho”
Minisitiri Francis Kaboneka yasabye abahuguwe ndetse n’abakuru bari aha kujya bafata umwanya bakigisha abato umuco w’u Rwanda kugirango utazacika kuko ariwo igihugu cyubakiyeho.
Yasabye abaturage, abayobozi n’abahuguwe kwanga umugayo, guharanira kwiteza imbere ariko kandi no kubifashanyamo ntihagire usigara.
Yababwiye ko imihigo bahize nibayesa nta mwana uzongera kugwingira muri aka gace cyangwa ngo arware indwara zikomoka ku mwanda n’imirire mibi.
Yabasabye kuba intore zihindura amatwara aho ziyoboye zikageza ibyiza ku midugudu kuko ngo hari byinshi byiza zishobora gukora zitarinze gusaba inkunga, nko kwirindira umutekano, gukaza ibikorwa by’isuku no kurwanya ibiyobyabwenge mu bato n’abakuru.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Nyaruguru