RUBAVU: Abanyarwanda batahuka batishoboye bahawe inzu esheshatu zo kubamo
Umudugudu wa Nyabishongo, mu kagari ka Ndoranyi, mu murenge wa Mudende mu karere ka Rubavu kuri uyu wa kane hatashye inzu esheshatu zubakiwe abatishoboye batahutse bava mu mashamba ya Repuburika iharanira Demokarasi ya congo.
Musabyimana Philipe wavuye mu Rwanda afite imyaka ibiri (2) gusa, bamuhungana muri Congo Kinshasa we na mushiki we nyuma aza kwitaba Imana, yarerewe mu kigo cy’imfubyi muri Kivu y’Amanjyepfo, nyuma yo gufashwa gutaha ashima Leta ibyiza yamukoreye nk’umwenegihugu.
Agira ati “Narimfite uburwayi bw’amaso ariko nafashijwe kuvurwa murabona ko nahawe n’indorerwamo, iyo ntatahuka mba narahumye.”
Nyuma yo gutahuka, Musabyinama yanahawe inzu. Ati “Ntitwabona icyo duha Perezida wacu, nkanjye ubwanjye yantuje aha atitaye ko nkomoka mu cyahoze ari Kanombe, Imana imuhe umugisha.”
Uyu watahutse ava muri Congo yahamagariye abana n’ababyeyi bakiri mu byo yise ubuzima bubi gutaha kuko mu Rwanda ari mu mahoro.
Umuhuzabikorwa w’imiryango ya UN mu Rwanda, Lamin Manneh yagarutse ku mikoranire myiza iri hagati y’u Rwanda n’imiryango ya UN ikorera mu Rwanda.
Avuga ko Perezida Kagame Paul n’abo bafatanya bifuriza Abanyarwanda ibyiza. Ati “Leta ikora neza mu gucyura impunzi, aya ni amahirwe yo gushimira Perezida Paul Kagame wakoze iby’ikirenga nyuma ya 1994 none u Rwanda rugeze aheza, iki ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.”
Lamin Manneh yabwiye abatuye i Mudende ko gutura heza ari uburenganzira bwa muntu, kandi yizeye ko Abanyarwanda baza tura neza kubera Perezida ubakunda kandi ubabazwa n’ibibabaje.
Minisitiri ufite mu nshingano gukumira ibiza no Gukucyara Impunzi, Mukantabana Seraphine yashimiye umuryango wa UN udahwema gufasha Leta y’u Rwanda by’umwihariko muri gahunda yo gufasha Abanyarwanda aho bari gutahuka.
Yijeje umuhuzabikorwa w’imiryango ya UN mu Rwanda kuzakomeza gukorana neza by’umwihariko gucyura impunzi.
Ati “Perezida wacu yifuza ko twese tumererwa neza, yaba Abanyarwanda bari mu gihugu n’abari hanze yacyo.”
Agaruka ku nzu zatashywe, Mukantaba yavuze ko babahaye inzu z’agaciro gakomeye bitandukanye cyane n’amafaranga yazubatse kuko ngo ni agaciro bahabwa na Perezida Kagame.
Ati “Izi nzu zavuye ku bumuntu Perezida afitiye Abanyarwanda, agaragaza agaciro Umunyarwanda afite mu maso y’ubuyobozi.”
Yasabye abubakiwe inzu kuzazitaho bagashyiraho akabo bashyiramo amarangi n’ibindi byasukura inzu. Yasabye kandi akarere ka Rubavu kuzabafasha kubona imiryango yo mu nzu imbere kugira ngo buri wese azigireho umusanzu.
KAGAME KABERUKA Alain
UM– USEKE.RW
1 Comment
Mugerageze mubahuze nimiryango yabo basubire mu buzima busanzwe nahubundi guparika abantu hariya nibahatinda bizabyara izindi ngorane kuri bo nabahaturiye.
Comments are closed.