Muhanga: Ubuyapani bwerekanye umuco wabwo, bwizeza amahirwe yo kwigayo
Kuri uyu wa Gatandatu mu kigo cya TTC-Muhanga Abayapani baba mu Rwanda bamurikiye abiga muri iri shuri bimwe mu bigize umuco wabo. Umuyobozi w’ishami rya Politiki n’ubukungu muri ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, Shintaro Nakaaki yavuze ko igihugu ke kiteguye gufasha abana b’u Rwanda bifuza kujya kwiga muri iki gihugu.
Mu ishuri nderabarezi rya TTC-Muhanga riherereye mu murenge wa Shyogwe, habereye imyidagaduro y’imurikabikorwa ry’umuco w’Ubuyapani n’u Rwanda.
Umuyobozi w’ishami rya Politiki n’ubukungu muri ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, Shintaro Nakaaki avuga ko kwerekana umuco wabo ku Banyarwanda bifite icyo bivuze kuko hari ubufasha bwinshi bugenerwa abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga mu gihu ke.
Ati «Ukeneye kwiga mu buyapani amarembo arafunguye, yakuzuza ibisabwa kuri murandasi (Internet) yatsinda ikizami dutanga akazabona amahirwe yo kwiga kandi yishyuriwe ibijyanye n’ishuri byose.»
Mukabatesi Jeanne D’Arc wiga muri TTC-Muhanga avuga ko kwerekana imico hagati y’ibihugu byombi bituma abanyeshuri barushaho kumenya uko bashobora kwitwara igihe baba bagize amahirwe yo kujya kwiga mu buyapani.
Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Muhanga SEBASHI Claude avuga ko bagiye gushishikariza abanyeshuri gukora ibi bizamini byabahesha amahirwe yo kujya kwiga mu buyapani nta kiguzi batanze.
Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubuyapani bwamenyekanye cyane mu myaka ya 1965 ubwo iki gihugu cyageneraga u Rwanda inkunga y’imodoka nini (bus) zo gutwara abantu mu bice bitandukanye cyane cyane iby’icyaro. Izi modoka zakoreshwaga n’ikigo cyahoze ari ONATRACOM.
Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/MUHANGA