Digiqole ad

Kenya niyo yonyine yatanze 100% by’umusanzu wa EAC, u Rwanda rwatanze 64%

 Kenya niyo yonyine yatanze 100% by’umusanzu wa EAC, u Rwanda rwatanze 64%

Umuryango wa EAC ugizwe n’ibihugu bitandatu

*U Burundi bwo ngo bwagize ibibazo by’intambara  

Igihugu cy’U Burundi ni cyo kiri inyuma y’ibindi mu gutanga umusanzu w’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC), Kenya yonyine niyo yatanze 100% by’umusanzu usabwa.

Umuryango wa EAC ugizwe n’ibihugu bitandatu

U Burundi nta faranga na rimwe buratanga mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, kandi bufite ibirarane bya $ 700 000.

Ku wa gatatu ubwo Inteko Rusange y’Abadepite bagize Inteko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) batoraga ingengo y’imari, abadepite binubiye cyane ubukererwe bwa bimwe mu bihugu bigize umuryango mu kwishyura umusanzu bisabwa.

Hon Dr Odette Nyiramilimo Perezidante wa Komisiyo ishinzwe kwiga ku ngengo y’imari y’umuryango wa EAC yavuze ko gutinda gutanga umusanzu ku bihugu binyamuryango byagize ingaruka ku mikorere.

Minisitiri w’U Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Isabelle Ndahayo yisobanuye imbere y’abadepite ba EALA. Yasobanuye ko gukererwa kw’igihugu cye gutanga umusanzu wa EAC byaturutse ku bibazo igihugu cyagize.

Ati “U Burundi bwanyuze mu bibazo ariko igihugu gifite ubushake kandi kigerageza ibyo gishoboye ngo gitange umusanzu wacyo muri EAC.”

Yavuze ko muri Gicurasi U Burundi bwatanze asaga miliyoni ebyiri z’Amadolari nnk’umusanzu.

Bamwe mu badepite bamaganye ibyo bisobanuro basaba ko ibihugu bidatanga umusanzu ku gihe bifatirwa ibihano.

Ingengo y’imari ya EAC mu mwaka 2017-2018, igera kuri miliyoni 110 z’Amadolari ya America. Amafaranga agera ku cya kabiri cy’aya azava mu baterankunga naho andi asigaye atangwe mu musanzu w’ibihugu bitandatu bigize EAC.

Buri gihugu mu bigize umuryango wa EAC gisabwa gutanga miliyoni 8.3 z’amadolari. Kenya yonyine niyo yabashije kwishyura umusanzu wose isabwa. Uganda yabashije kwishyura 91% by’umusanzu, U Rwanda rwishyuye 64 % naho Tanzania imaze kwishyura 38%.

SOS Media/Burundi

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Bamwe mubadepite bamaganye ibyo bisoabnuro: Buriya n’abanyarwanda nabo bakoreramo tu.

    • Ese ubundi wowe wumva uri i(gi)ki? Uri umunyarwanda, uri sematiku gusa, uri iki mu bintu?

      • Ucyeka ko abavuga ikinyaranda bose ari abanyarwanda c? uyu Kamara ashobora kuba ari umunyamahanga birashoboka kuko ikinyarwanda kiragugwa hose emwe no muri Amerika niyo mpavu obo rimwe narimwe kinandikwa nabi

  • Ungeutanga comment zirimubwenge ureke amatiku.

  • Kenya yatanze urugero rwiza kabisa gusa ibihugu bidatanga akantu bidindiza iterambere rya EAC gusa u Burundi bwo buzakurwemo rwose!!! Busimbuzwe South SUdan ifite ubushake bwo gukorana n’abandi

    • @Patrick, nubundi nsanga u Burundi bwakwigiriye hamwe na Tanzaniya na DRC na Angola bakikorera imishinga yabo bakava muriyo EAC ihoramo amatiku ashorwa nu Rwanda.Ikindi gishobora gutungurana wasanga iyo gari ya moshi ivuye Kenya ikanyura Uganda,Iboneza Tanzaniya igahita ijya guhaha amabuye muri Kongo ubwo rero urumvako yanyura mu Burundi nta kabuza tukisanga twaracurangiye abahetsi.

Comments are closed.

en_USEnglish