Mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 Umuryango Imbuto Foundation umaze utangiye kurihirira amashuri abana bakomoka mu miryango itifashije, kuri uyu wa Gatandatu Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko 2000 rwatewe inkunga n’uyu muryango guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda by’umwihariko ibibangamiye abana birimo n’abakomeje kuba ku muhanda. Jeannette Kagame avuga ko nyuma ya Jenoside umuryango nyarwanda […]Irambuye
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buravuga ko bwahagaritse guha ibyangombwa by’inzu Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe mu murenge wa Rweru kuko bamwe muri bo babihawe bagahita bagurisha inzu bakisubirira aho baturutse. Abatarahawe ibi byangombwa bavuga ko hari amahirwe bibabuza kuko iyi mitungo bahawe bagombye kuyikoresha basaba inguzanyo mu bigo by’imari bagakora imishinga iciriritse. Umwe muri bo […]Irambuye
Mu murenge wa Rwezamenyo Akagari ka Rwezamenyo ya II abantu banyoye ibintu bivugwa ko ari umutobe abandi bakavuga ko ari umusururu bamerewe nabi cyane ndetse umwe yitabye Imana nk’uko byemezwa n’ubuyobozi. Amakuru aravuga ko aba bantu banyoye ibi byabaguye nabi mu ijoro ryo kuri uyu wa kane. Stella Mbabazi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo yabwiye […]Irambuye
*Ubukene bw’abafite ubumuga ngo butuma amafaranga y’inkunga bahabwa babanza kwikenura ntibakore icyo yagenewe. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutangiza Inteko rusange y’abafite ubumuga, yavuze ko Leta izafasha abafite ubumuba bagaragara mu mujyi wa Kigali basabiriza kubona imishinga bakora ibyara inyungu bakabireka. Abayitabiriye muri iyi […]Irambuye
Musanze– Mu nama yo ku wa kabiri, yahuza abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza amazi no kwita ku bikorwa by’isuku na Minisiteri y’Ibikorwaremezo; bamwe mu bahagarariye tumwe mu turere tutagize amahirwe yo kubona abaterankunga mu bakwirakwiza amazi barasaba inzego zibakuriye kujya batanga amahirwe angana kuri buri karere. Iyi nama yari igamije gusobanura no kuganira […]Irambuye
*Bafite uruganda rutunganya Akawunga n’Ubukonjesherezo bw’imyaka *Bahawe amahugurwa ngo azabafasha kwiteza imbere. Musanze – Abagore bo mu Murenge wa Muko, bishimira ko ubu imiryango yabo itakirangwamo amakimbirane ya hato na hato nk’uko byari bimeze mu myaka itatu ishize, kuko ngo akenshi yaterwaga n’ubukene bwari bubugarije ariko bakaba barabashije kubuhashya mungo zabo. Ubu ni ubuhamya bwatanzwe […]Irambuye
Ibikorwa by’ingabo mu kitwa Army Week birakomeje. Ku bitaro bya Kabutare na CHUB mu mujyi wa Butare Umuseke wahasanze abaturage bari kuvurwa n’abamaze kuvurwa n’intsinda ry’abaganga b’ingabo z’u Rwanda bafatanyije n’abaganga bo kuri ibi bitaro. Aba barashima ko bavuwe zimwe mu ndwara bari bamaze igihe kinini bategereje kuvurwa. Bavuwe indwara z’amenyo, amatwi, kubagwa mu mutwe, […]Irambuye
Kimihurura – Urukiko rukuru rwa Kigali kuri uyu wa kane rwategetse ko abari abayobozi b’itorero ADEPR bakomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo kuko ubujurire bwabo nta shingiro bufite. Aba uko ari batandatu baregwa kunyereza amafranga agera kuri miliyari eshatu z’iri torero. Ibyaha baregwa ngo biraremereye bityo ntibarekurwa ngo bakurikiranwe bari hanze nk’uko byavuzwe n’umucamanza. Uwari umucungamutungo […]Irambuye
Hervé Berville ntiyitaye ku kuba akomoka mu Rwanda cyangwa azaba ari Umwirabura muri bake bashobora kuzaba bagize Inteko Nshingamategeko y’UBufaransa, yizeye ko yatowe ngo ahagararire agace abarizwamo ashoboye, kandi ngo abatora barashaka impinduka. Ku myaka 27 y’amavuko, Hervé Berville wavukiye mu Rwanda akaba yarakuriye muri Mozambique no muri Kenya nyuma yo kwakirwa n’umuryango w’Abafaransa ni we […]Irambuye
Mu byumweru bibiri bishize Umuseke wanditse inkuru y’abana batatu bibanaga ahadakwiye mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe. Abo bana batagejeje ku gihe cyo kwirera bari mu buzima bugoye ubu abantu ku giti cyabo babahaye ubufasha, Akarere nako kari kamaze iminsi kabakodeshereje inzu yo kubamo. Nyuma y’iyi nkuru, Akarere ka Muhanga […]Irambuye