Digiqole ad

Min Mushikiwabo yihanganishije Abongereza

 Min Mushikiwabo yihanganishije Abongereza

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Leta Louise Mushikiwabo yatangaje kuri Twitter ko yifatanyije n’ababuriye ababo mu bitero by’ibyehebe byabereye i London mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda

Ibitero by’i London byahitanye abantu barindwi abandi barenga 50 barakomereka bikozwe n’abantu bagendaga batera abandi ibyuma batajonjoye.

Ni igitero cya gatatu mu gihe cyitarenze amezi atatu nacyo kigambwe n’abo mu mutwe wa Islamic State.

Min Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’ababuriye ababo mu bitero by’i Kabul muri Afghanistan byabaye ku wa Gatandatu mu gitondo bigahitana abantu barindwi bari bagiye gushyingura umuhungu w’umwe mu ba Senateri nawe wari wishwe na Police ku wa  Gatanu ubwo yari mu myigaragambyo isaba Leta kugira icyo ikora igakumira ibitero by’Abatalibani bimaze igihe muri kiriya gihugu.

Kuri Twitter Minisitiri Louise Mushikiwabo yaranditse ati: “Mu Rwanda tubabajwe kandi dushenguwe n’ibitero by’ibisasu by’i London n’i Kabul. Imitima yacu yifatanyije namwe mu kababaro.”

Ahagana mu mpera z’ukwezi gushize i Manchester mu Bwongereza abarwanyi ba Islamic State bagabye igitero ahabereraga igitaramo cy’umuhanzi Ariana Grande-Butera cyahitanye abantu 22 biganjemo urubyiruko rwari mu gitaramo.

Kuva icyo gihe Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Theresa May yategetse ko igihugu kijya mu bihe bidasanzwe asaba ingabo na Police kongera uburinzi ahantu hose bahurirwa n’abantu benshi cyangwa hari ibikorwa bishobora kwibasirwa n’abakora iterabwoba.

Mbere y’aho hari umusore wishe umupolisi amuteye ibyuma ubwo yashakaga kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y’u Bwongereza mu gihe Abadepite bari bateranye.

Kuva uyu mwaka watangira, u Bwongereza, u Budage n’u Bufaransa biri mu bihugu byahuye n’ibitero byinshi bya Islamic State.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish