Rusizi: Amavuriro 5 y’abikorera yafunzwe
Amavuriro atanu y’abikorera ku giti cyabo mu minsi akarere ka Rusizi kamaze gakora isuzuma kuriyo ngo basanze hari ibyemezo badafite bari guhabwa na Minisiteri y’Ubuzima kubera ko hari ibyo batujuje, banyri aya mavuriro babwiye Umuseke ko batari babizi.
Mu itangazo Umuseke ufitiye kopi raysinyweho n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Frederic Harerimana ngo ryakurikije itegeko.
Itangazo rigira rivuga ko “Hashingiwe ku ibaruwa ya Minisiteri y’Ubuzima No 20/2238/DGCPH/2017 yo kuwa 12/05/2017 isaba guhagarika ibikorwa by’ubuvuzi bidakurikije amategeko, amavuro arimo Eden Business Center na Help life Reflexology and Massage center afunzwe.
Aya mavuriro akurikira andi atatu yafunzwe mu minsi ibiri hakozwe isuzuma mu mirenge ibiri ya Kamembe na Gihundwe.
Isuzuma ngo rizakomeza gukorwa no mu yindi mirenge, ngo akarere ntikazemera ko abantu bakomeza gukora kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku bagana aya mavuriro.
Mu kiganiro Umuseke wahawe na Gatera Egide ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu Karere ka Rusizi yavuze ko ayo mavuriro yafunzwe muri gahunda y’ubugenzuzi iri mu gihugu hose.
Ati “Aba bafungiwe ubwo hari ibyangombwa badafite mu gihugu hose hari gahunda y’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuzima yo kureba amavuriro yujuje ibisabwa ngo akore. Tumaze guhagarika agera kuri atanu mu mirenge ibiri, n’ahandi hose tuzahagera.”
Yavuze ko bafunze Eden Business Center na ALL Life RTD kimwe na Help life Reflexology and Massage Center, n’andi mavuriro atatu ngo hari ibyangombwa bya Minisiteri y’Ubuzima badafite, mu bindi babazaga ni ibyangombwa bya RDB ibya RSSB.
Avuga ko nibuzuza ibisabwa bazafungurirwa nubwo byaba mu gitondo gikurikira umunsi bafungiweho.
Abafungiwe bavuga ko batunguwe batabimenyeshejwe, ngo bari bazi ko ibyemezo bafite bitari gutuma bafungirwa, ngo bagiye guhomba.
Biteganyijwe ko iri suzuma rizagera mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
1 Comment
Na nubu sindamenya gutandukanya neza UMUPFUMU, UMUVUZI WA GAKONDO, UMUVUZI WA GIHANGA.
Comments are closed.