Rayon Sports itsinze wa mukino wavuzweho byinshi
Wari umunsi wa 21 wa shampionat y’ikiciro cya mbere, harabura iminsi itanu ngo igikombe kibone nyiracyo. I Nyamirambo, imbere y’abafana buzuye stade Rayon Sports yabashije gutsinda uyu mukino wavuzweho cyane mbere yo kuba, ibitego 2 – 1 cya APR FC.
Icyumweru kirangiye igihugu cyose mu mikino cyaranzwe n’amagambo menshi kuri uyu mukino wabanje gusubikwa nyuma ukaza gusubizwa ku munsi wagenwe mbere ku gitutu cy’iyi kipe y’abafana benshi ku buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Birangiye iwutsinze.
Nyuma y’ibyasabwe ngo hubahirizwe umutekano, abantu ba mbere bageze kuri stade i Nyamirambo ahagana saa tatu za mugitondo baje kureba uyu mukino.
Byabanje kugorana kwinjiza abantu benshi cyane bari bahari, kubera gukerererwa kw’amatike ngo yagombaga kubanza guterwaho cachet ya FERWAFA.
Aho bishobokeye, nyuma y’akazi gakomeye ka Police y’u Rwanda, umukino watangiye, utangirana imbaraga nyinshi n’ishyaka ridasanzwe n’igishyika ku bafana benshi ba Rayon Sports na APR FC, bibazaga uko birangira.
Ntibyatinze, ku munota wa 13 abafana Rayon bari mu birere no mu ndirimbo bishimira igitego cya Mwiseneza Djamal warekuye ishoti rikomeye umunyezamu Olivier Kwizera wa APR FC ntiyabasha kuwuhagarika.
Abapolisi benshi bari bakereye gucunga umutekano muri stade no hanze yayo.
Rayon Sports yagaragaje kurusha APR FC mu gice cya mbere APR nayo ntiyaburaga gusatira.
Ku munota wa 30 Ndahinduka Michel yaboneye ikipe ya APR FC igitego ku burangare bwa ba myugariro no guhagarara nabi kw’umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc wa Rayon Sports y’i Nyanza.
Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, kuri ‘corner’ yari itewe myugariro wa Rayon Abouba Sibomana yarekuye ishoti rikomeye aganisha mu izamu rya mukeba igitego cya kabiri kiba kiranyoye, stade ihagurutswa n’ibyishimo n’amaruru y’abafana yumvikanaga n’ahandi hanze ya stade. Ndetse no ku ducentre hamwe na hamwe mu gihugu aho abantu bakurikiraga umukino ku maradio na televiziyo.
Igice cya kabiri cyaranzwe no gusatirana mu mukino w’ishyaka ryinshi cyane, umunyezamu wa APR FC Olivier Kwizera yagaragaje kwitanga no guhagarara neza ku mipira igera kuri itanu yatewe na ba rutahizamu ba Rayon Sports.
Ku ruhande rwa Rayon Sports ba rutahizamu ba APR nabo bagerageje gusatira cyane izamu rya Ndayishimiye Jean Luc bita Bakame ariko kenshi nawe agahagarara neza.
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi agisatirana cyane, n’ubwo uruhande rwa Rayon Sports rwagaragaje gutinza-tinza iminota ngo birangire gutyo.
Ubwo umusifuzi Issa Kagabo yavuzaga ifirimbi ko umukino urangiye byari ibyishimo bikomeye kuri stade ya Kigali mu bafana ba Rayon Sports, ubu yahise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.
Bimwe mu byagaragaye ku mukino:
Umutoza Mashami Vicent yaba yatinye ubusatirizi bw’ikipe ya Rayon sport kuko yahisemo gukinisha umwataka umwe Ndahinduka Micheal agakoresha abo hagati bazibira (def mid) babiri Yannick Mukunzi na Mugiraneza JB (Migi).
Nyuma yo kwinjizwa ibitego 2 Mashami yasatiriye bikomeye ikipe ya Rayon kuko yakuragamo bamyugariro agashyiramo abasatirizi yari asaigaranye, yafashe icyemezo cyo gukuramo Yannick Mukunzi wakinaga hagati ariko afasha bamyugariro cyane ashyiramo Songa Isaie aza no gusimbuza Rutanga Eric wa kinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso ashyiramo Mubumbyi Bernabé.
Ntiyaje ariko guhirwa kuko Songa Isaie yaje kuvunika amazemo igihe gito bityo asimburwa Ngabo Albert azakugarira kuko ikipe ya Rayon sport yari imaze kumuhindukirana.
Umukino ujya kurangira Hussein Sibomana yaje kuvunika asimburwa na Djihadi Bizimana ari nako abasore ba Rayon sport batinzaga iminota ndetse umuzamu Bakame aza no kubana ikarita y’umuhondo azira gutinza umupira.
Undi wabonye ikarita y’umuhondo kuruhande rwa rayon ni Sibomana Hussein nyuma yo gukinira nabi Butera Anderw, ku ruhande rwa APR FC ababonye amakarita y’umuhondo ni babiri; Emery Bayisenge na Ndahinduka Micheal bombi bishimiye igitego ubwo bamaraga kwishyura icya mbere maze bagakuramo imipira bari bambaye.
Nyuma y’umukino umutoza Luc yavuze ko yishimiye bikomeye ibitego bibiri byiza byatsinzwe n’abasore be, yongeraho ko yayiteguye nk’ibisanzwe nk’uko bitegura indi mikino ya shampiyona.
Ati “ tugiye gukomeza twitegure imikino imikino itanu isigaye turebe ko twatwara iki gikombe cya shampiyona.”
Mashami Vincent wa APR FC we avugako wari umukino ukomeye ku mpande zombi ariko Rayon sport yakinishije ishyaka cyane kuko yashakaga gukuramo icyinyuranyo cy’amanota atatu APR yabarushaga .
Ati “ Haracyari kare kwemeza ikipe izatwara igikombe cya shampiyona kuko hakiri imikino itanu natwe tugiye kwitegura bikomeye.”
Rayon sport na APR kuva 2005 hagati yazo zombi nta n’imwe yari yabasha gutsinda indi kabiri yikurikiranyije.
Imikino y’umunsi wa 21 yabaye uyu munsi yindi
Amagaju 2-0 Espoir
Musanze 2-1 Marines
AS Muhanga 1-2 SC Kiyovu
Police FC 2-0 Mukura VS
Kuwa gatandatu
Etincelles 1-1 Gicumbi
Urutonde rw’agateganyo:
NO | TEAM | PG | W | D | L | GF | GA | GD | PTS |
1 | RAYON S. | 21 | 16 | 1 | 4 | 44 | 19 | 25 | 49 |
2 | APR | 21 | 15 | 4 | 2 | 35 | 12 | 23 | 49 |
3 | POLICE | 21 | 11 | 5 | 5 | 37 | 19 | 18 | 38 |
4 | AS KIGALI | 19 | 11 | 5 | 3 | 23 | 11 | 12 | 38 |
5 | KIYOVU S. | 21 | 10 | 7 | 4 | 30 | 15 | 15 | 37 |
6 | MUSANZE | 21 | 10 | 6 | 5 | 26 | 21 | 5 | 36 |
7 | ESPOIR | 21 | 9 | 8 | 4 | 19 | 13 | 6 | 35 |
8 | ETINCELLES | 21 | 4 | 10 | 7 | 15 | 23 | -8 | 22 |
9 | MUKURA | 21 | 5 | 4 | 11 | 17 | 24 | -7 | 19 |
10 | GICUMBI | 20 | 4 | 5 | 11 | 14 | 25 | -11 | 17 |
11 | MARINES | 21 | 4 | 5 | 12 | 14 | 29 | -15 | 17 |
12 | MUHANGA | 21 | 4 | 5 | 12 | 17 | 39 | -22 | 17 |
13 | AMAGAJU | 21 | 3 | 4 | 14 | 10 | 29 | -19 | 13 |
14 | ESPERANCE | 20 | 3 | 3 | 14 | 13 | 31 | -18 | 12 |
Photos/JP Nkurunziza
Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Amagambo arashize insinzi ni iya Gikundiro! Igihugu kiracyeye akanyamuneza ni kose kuri rubanda kuko ikipe ya rubanda itsinze.
Birahimishije ! kandi nta biri kabiri murugo rw’ umugabo .ntago tuzakuva inyuma Gikundiro…………
Ndanezerewe kubona Rayon Sports itsinze apr, iyi ntsinzi nyituye Ferwafa iyobowe na De gaule
Ariko se mu mashuri y’itangazamakuru ntabwo abantu bamenya kubara by’ibanze? kimwe namwe na TVR yakomeje kubeshya abantu ngo ubwo ikipe zombi zanganyaga ibitego rayon ihise irusha APR igitego kimwe1 Oya siko bimeze kuko kuri 24 bya APR hahise havaho kimwe naho kuri 24 bya rayon hiyongeraho ikindi bityo rero Rayon irarusha APR ibitego 2
Ako kantu mwana, nange nabyumvise kuri stade abafana ba APR bavuga ngo igitego kimwe muturusha tuzagitsinda ahandi.
Ndashimira Perezida wa Rayon Sports ariwe NTAMPAKA Theogene, nkashira cyane kdi MURENZI Abdallah ni abantu b’abagabo cyane kuko babashije gutuma ikipe yacu itavogerwa na FERWAFA ndetse na mukuru wayo ariwe apr nkashimira kandi IMANA yaduhaye intsinzi, ibyiza biri imbere kdi biracyaza. Imana ibane na Rayon n’abafana bayo AMEN
Sha UM– USEKE nari narakuye ingofero ariko noneho n’inkweto nzivanyemo pe!!!
You are the best in Rwanda event coverage ever…
I like the details and the pics
You rock guys…keep this up,
it is as if i was there
Peace Mbabazi
komera umuseke,ndagushimye ni umufana wa RAYON a bruxelles,wahambereye none menye uko byagenze byose,Rayon oyeeeeeeeeeeeeeeeee
goood
Umuseke muri abantu b’abagabo cyane! Murebe ubugome bwa FERWAFA yabeshye ngo stade ijyamo abantu 7000, nshimishijwe n’uko mwerekanye espaces vides stade imaze gufungwa!! Nzamwita yabonye atsinzwe akoresha ubugome nka Rayon itabona amafranga. Ntacyo yabonye ko yikojeje ubusa
De Gaule ni intumwa ya APR, y’igikona nako kuko APR ni yayindi yaturokoye muri 1994. Umuntu wihanukira akavuga ngo umuntu udakunda kiriya gikona ni umwanzi w’igihugu?. Quand même di, jyewe nanga igikona kandi nkunda u Rwanda wasanga namurusha no kurukunda kuko ndukunda nkuko nkunda APR 1994, kuko abacu benshi barwitangiye cyane, sinzi uko arukunda kurusha abandi rero. None se hari umuteka wabuze kuri stade? ntakwiye kuyobora FERWAFA kuko ni umuswa mu gutekinika. Hari abandi benshi bagiye batekinika kugira ngo Rayon itsindwe ariko tukabura aho duhera ngo tubigaragaze, naho we arabeshyera Police ngo ntishobora kurinda umutekano kuri stade, ngo imyanya ni mike kandi stade mwabibonye ko igice kimwe cyari vide. Vive Rayon, Vive le Rwanda, vive his Excellence.
Umuseke muri abantu b’abagabo kabisa nange ndi umufana wa Gikundiro Rayon yacu ndi umwana w’inyanza kwivuko Rayon iba mumaraso n’abana nabyaye ni aba Rayon yanshimishije mbese nabuze amagambo yo kuvuga uretse kuyitura Imana yayiduhaye ngo ikomeze ishimishe abafana Rayon Sport turagukunda cyane nshimiye abantu bose bitanze ngo tugere kuriyi ntsinzi nukuri Abakinnyi ba Rayon mwakoze cyane kandi murabizi ko tubari inyuma dukeye twambaye nezaa bleu blanc yacu TURABAKUNDAAAAAAAAAAAAA De Gaulle wihangane Rayon n’ikipe y’Imana ibyo wakora byose ntacyahindura intsinzi Imana yatugeneye Rayon OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE KOMERA GIKUNDIRO MUTETERI YISURE NTAKO TWAGIRA
mubonye uruvugiro gasenyi mwe?ikimbabaje ni uko muzaririra mu gihe gisigaye
ntacyo wowe urarubuze wihangane, reka tuvuge kuko birakwiye nushake udutuke uko ubyifuza ntacyo bigabanya ku byishimo dufite.
uririre
kuba stade yose ituzue ni bimwe byiwacu duhindura ibintu byose intambara.ndebera nawe ukuntu military,police iri aho bagurishiriza amatike.ngo nta cachet?Rayon sport yaberetse ko ari GIKUNDIRO.mu Rwanda hoseeeeee.yatsindaa bakiamira.bizaba byiza nitugitwara.byo bizaba bihebujeeeeee.uyu munyamakuru yanyishe.ngo munyihanganire ifoto ntigaragara neza?isabire imbabazi rata.uretse ko agaragaraga ntakibazo.
Rayon sports bayigendaho, buriya se bishoboka gute ko batazi abantu nyabo binjira kuri stade i Nyamirambo koko ? Buriya kwari ukuyinaniza kugira ngo barebe ko yakwemera gusubika umukino, ariko Perezida w’ikipe yabwitwayemo kigabo!!!!
Ndi nka De Gaule najya muri Ndumunyarwanda nkicuza icyaha cyo kwanga Gikundiro.
sha ngewe nubwo tutatwara igikombe ariko twanze agasuzuguriro ka FERWAFA n’APR gutsinda APR birampagije kuri nge naho De Gaule we mumureke kuko nawe siwe nawe uwaguha uriya mwanyanya we wakoreshwa nimumubabarire kabisa,Rayon uzakomeze utsinde kdi watashye mu mitima y’abanyarwanda naho bagusiba mu makipe yo mu rwanda uzahora uri rayon,abana,ababyeyi,abasaza.ibikwerere,impinja tuzakugwa inyuma Gikundiro we,blue is the color uwaguhisemo yahisemo neza.Gusa FERWAFA yaraduhombeje kabisa muri iriya myanya ariko nayo ntiyiretse kuko yabonye poucentage nkeya !!! Abareyo mwese mukomeze mwiheshe agaciro aho muri hose kuri iyi si ya rurema.sha reka sinamenya uko navuga ibyishimo mfite muri iyi weekend ndetse kugeza ubu : Chelsea yakubise 6/0,Rayon ikubita 2/1 na Barca irabikora 4/3cyakora abafana duhuriye kuri RAYON munyihanganire simbakomeretse ku makipe yanyu nahondaguye kandi aba APR namwe duhuriye ku makipe yahondaguye dufatanye kubyina itsinzi kwisi niko biba bamwe barira abandi baseka ngayo nguko,mugire umugoroba mwiza mwese basomyi b’umuseke.
Gikundiro iragahora itsinda, kimaranzara yacu, Imana iduhore imbere.Ubundise APR yigiraga ibiki? nabonye bishimira igitegocyokwishura nk”aho batsinze umukinowose. Kobatongeye kwishima bamaze gutsindwa? burigihe ukuri kuzatsinda kuko gucamuziko ntigushye. APR yabyinye mbere y’umuziki amaguru aracika. Baragahora batsindwa maze gikundiro yacu ihore ibatsinda.
Comments are closed.