Digiqole ad

USA izafatira imyanzuro Perezida Kabila, Kagame, Nkurunziza nibagerageza guhindura itegeko nshinga

Mu kiganiro yagiranye na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa “RFI”, Russell Feingold uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Karere k’Ibiyaga bigari yihanangirije ba Perezida w’u Rwanda, uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) cyangwa uw’u Burundi  ushobora kugerageza guhindura itegeko nshinga kugira ngo abone uko aguma ku butegetsi kuko ngo uzabikora Amerika izamufatira imyanzuro.

Russell Feingold, uhagarariye Amerika mu Karere k'Ibiyaga bigari.
Russell Feingold, uhagarariye Amerika mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Umunyamakuru yabajije Russell Feingold ati: Mu myaka itatu iri imbere hazaba amatora muri Congo, mu Burundi, mu Rwanda na Uganda. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakurikiranira bya hafi aya matora?

Russell Feingold yavuze ko nta kabuza USA izayakurikiranira hafi kandi izagerageza guhagarara ku myanzuro n’uruhande duhagazeho.

Ati “Niyo mpamvu duhamagarira ibyo bihugu kubaha itegeko nshinga ryabyo cyane cyane ku ngingo y’ibijyanye n’umubare wa manda zo kuyobora.”

Russell Feingold yihaniza Perezida uwo ariwe wese muri ibyo bihugu wahirahira ashaka guhindura itegeko nshinga kugura ngo agume ku butegetsi.

Yongera gushimangira amagambo Pereza wa USA, Barack Obama yavugiye muri Ghana ubwo aheruka gusura umugabane wa Afurika, agira ati “Perezida Obama yavuze ko Afurika ikeneye inzego zikomeye idakeneye abantu bakomeye.”

Abayobozi batandukanye ba Africa bamaze iminsi bagaragaza ko Amerika n’ibindi bihugu by’ibihangange bidakwiye kwivanga muri politi y’ibihugu bya Africa.

Umunyamakuru wa RFI yongeye kubaza Russell Feingold ati: Perezida Kagame, Kabila na Nkurunziza bari muri manda yabo ya nyuma, nk’uko itegeko nshinga ry’ibyo bihugu ribivuga. USA izakora iki umwe muri abo aramutse agerageje guhindura itegeko nshinga kugira ngo agume ku butegetsi?

Kuri iki kibazo Russell Feingold yavuze hakiri kare kuba yavuga ku myanzuro Amerika yafata kandi ntabyari byaba, ashimangira ko Amerika izabifataho umwanzuro nibiramuka bibaye.

Ati “Ariko ndakeka ko buri umwe muri abo bayobozi azabona akamaro ko kubaha itegeko nshinga uko riri (uko ryatowe n’abaturage).”

Mu Rwanda, Abanyarwanda batandukanye bakunze gusaba Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuzakomeza akabayobora igihugu kuko ngo bashimishwa n’ibyo amaze kubagezaho ndetse bamufitemo ikizere cyinshi imbere.

Ababajije Perezida wa Repubulika niba azongera kwiyamaza, n’ubwo akunda kuvuga ko yubaha icyo abaturage bashaka, igisubizo cye gikunze gusoreza ku nteruro imwe igira iti “Ni mutegereze umwaka wa 2017 ugere.” Ndetse yakunze kuvuga ko igisubizo atanga buri gihe baba bashaka kugihinyura.

Ubusanzwe guhindura itegeko nshinga cyane cyane ku ngingo yo guhindura manda z’umukuru w’igihugu bica mu matora rusange y’abaturage azwi nka ‘referendum’.

ububiko.umusekehost.com

40 Comments

  • Hmmm, none se analyst Tom Ndahiro na Barajiginwa w’i nyabugogo ya Mimuri babivugaho iki?

    • barajiginwa nawe yabaye umwa analyst se kuva ryari?

  • Ariko Amerca yagiye ireka gukanga yarebye ibyayo ikare uburenganzira bw’ibindi bihugu koko

  • Ariko Amerika yishyizeho koko mwigize ibigirwamana ariko ntacyo namwe Imana izajya ibatwerekera ububasha bwayo

  • ahubwo uyu aje kubizambya bahite barihindura maze turebe izo ngegera asyiiii!Kwivanga gusa natakindi muzi , ninde mubwiriza se ko twese tubizi mwa…..

  • HAHAMM !!! NDAJE NIREBERE ARIKO HARI UWO BENSHI BASHAKA KUREBA !@#   REKA DUTEGEREZA TUREBE PEEEEEEEEEE## AHAAAAAA

  • NTAMUNYAFURIKA UPFA KUREKURA   ESE KUKI BIBAGIWE NA M– USEVENI DA ?  UWAFASHE UBUTEGETSI KUBUREKURA BIBA ARI IKIBAZO, BENSHI BABA BATINYA KO AMANYANGA BAKORA BARI KUBUTEGETSI YABABERA IKIBAZO MUGIHE NTABUDAHANGARWA BAGIFITE, none se NKUYU UVUGA NGO NIBATEGEREZE 2017 igere, itegeko nshingaRIMAZE IKI , NJYE NDABONA IBYIZA AHO KWIRIRWA BAHINDAGURA ? BAPFUSHA AMAFANGA  AVA MUMABOKO YABATURAGE UBUSA, BATORA IBYABURUNDU  UTEGETSE AGATEGEKA MPAKA ABUHAZE    YASHAKA AKABURAGA UMWANA WE 

  • Asyi. numvaga Mzee namugira inama yo kurekura ubutegetsi ariko agasuzuguro kamerica gatumye mugira inama yo kubukomeza

    • Harya wabaye umujyanama wa perezida ryari? Wikiteranya na MPATSIBIHUGU shan’aho uri ni bo.URABURA IINYARA NGO URABONA IIRONGORA! Ntacyo wikijije icyari kikubangamiye mu bwonko,na byo birafasha!

  • Abo bagabo nibitonde kuko burYA sibuno buli MUNYARWANDA WESE AZI ICYOGUKORA nYABAYANGA YALI YATAWEMO NIWE WAYIKUYEMO N,imana YE. HE NABONA KO BIKWIYE,N,ABANYARWANDA BAKABIMWEMERERA AZABIKORE,BITARUKO NGO NIBO BABIVUZE.IKINYEJANA TULIMO NAMATEKA TWANYUZEMO BIRAHAGIJE,KUGIRANGO UMUNYARWANDA  AMENYE ICYO AGOMBA GUKORA NTABWO TUZAKORA NGO DUSHIMISHE AMAHANGA KUKO IKIBASHIMISHA TURAKIZI.

  • Naho se Museveni abumaranye igihe kingana iki ari nako ahindura itegeko nshinga ko USA banamutumiye mu muhuro utegenyijwe mu bihe biri imbere aha?! Muba mugira ngo byose ntitubireba!

  • Turashaka ko Tom Ndahiro asohora inkuru ku gihe.com yamagana USA.u Rwanda rwaragowe kuba tugira banyamakuru bameze gutyo.

  • Rwose ntabwo bikwiye ko umuntu umwe yumva cg bamwe bumva ko ariwe kamara kuko Imana iramutse imuhamagaye akazi kakomeza n’igihugu kikabaho kandi wenda neza. Gusa icyo nenga USA na NATO nuko zikora double standard. Ndebera nuri Egypt uko bimeze. Cg biterwa na ca depend?

  • Ngirango igihugu nicyo gishyiraho itegeko rikigenga, ninacyo kirihindura kubera inyungu zarubanda, Ubwo se Abanyarwanda nibaramuka basanze Mzee akenewe mu myaka irindwi irimbere kuki abanyamahanga aribo babyanga, “UWURUSHYA NYINA WUMWANA IMBABAZI ABASHAKA KUMURYA”

    • Ntimukabeshyere abaturage sibo bashyiraho Perezida, yewe sinabo bamukuraho muri Afrika nzima. Niyo wareba muri Amerika, abaturage sibo bashyiraho Prezida ashyirwaho na System ntabwo ari abaturage.Icyo umuturage akeneye n’uwamuha amahoro akabasha kwirira na ducye asaguriwe na system. System rero zijye zirwanirira zishyireho uwo zishaka ariko ntizikitwaze umuturage. Nabo banyamerika ntibakatubeshye s’abaturage bavugira, n’inyungu zabo baba bacunga.

  • Twe turashaka ko Perezida wacu yongera kwiyamamaza , kuko turi abaturage twamwitoreye ni natwe iryo tegeko nshinga twaritoye , none se mwe banyamerika muraturusha gukunda igihugu cyacu 

  • Ese kuki abanyamerika bakeka ko Perezida wacu azahindura itegeko nshinga baradusuzuguye babona ko nta wundi wayobora u Rwanda?  Baribeshya turabafite nenshi kandi u Rwanda rwakomeza rugatekana kandi rugatera imbere.  Perezida nawe yarabyivugiye ko nta yindi manda akeneye. Yavuze ko niba arangije manda adafite uzamusimbura ntacyo yaba yarakoze. Ubwo rero sinzi impamvu impaka zigikomeza kuri icyo kibazo kandi yaratanze umwanzuri kera.  Kandi Perezida wacu ndamuzi  ntajya yisubiraho. Icyo yavuze abayakivuze.

    • Tanga amazina turebe niba bishobora gucamo? Mushikiwabo ngewe nzamutora ariko abanje guhindura amagambo asigaye avuga nk’umuntu uvugira u Rwnda

      • Donald KABERUKA ashobora kuyobora iki gihugu, James MUSONI ashobora kuyobora iki gihugu, Jeanette KAGAME ashobora kuyobora iki gihugu, Pierre Damiem HABUMUREMYI ashobora kuyobora iki gihugu ndetse na NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene ashobora kuyobora iki gihugu. Ntabwo rero HE Paul KAGAME aramutse aretse kwiyamamaza, hataboneka abandi banyarwanda bafite ubushake, ubushobozi n’ubushishozi bwo kuyobora iki gihugu. Burya rero abanyarwanda turibeshya, nta muntu uyobora igihugu ari umwe. Yego aba ari hejeuru y’abandi ariko aba afite abo bakorana ba hafi kandi bashyigikiye Politiki ye.Niba HE Paul KAGAME yarashyizeho Politiki nziza mu kuyobora abanyarwanda no kugeza igihugu kumajyambere, ishyirwa mu bikorwa ry’iyo Politiki hari abamufasha kuyishyira mu bikorwa. Abo rero, mu gihe avuyeho bashobora gukomeza iyo Politiki nziza bakayobora u Rwanda. Burya kuri iyi si nta muntu umwe KAMARA ubaho.Tureke rero kwibasira abanyamerika, nta kibi bakoze. Barimo gusa baributsa abayobozi bo muri Afurika ko ibyiza ari uko ntawakwigira Kamara kandi ko umuco wa DEMOKARASI ukwiye gucengera mu banyafurika. Iyo utegeka neza urabishimirwa nibyo, ariko iyo igihe kigeze ngo urekure ubutegetsi hashingiwe ku mategeko, urasezera ukigendera neza, ndetse n’abo wayoboye neza bakabigushimira.

  • asyiiii police y’isi yahagurutse,Mana udukize izi ngegera rwose ni ryari tuzabaho uko twifuza?

    • BARABASHUKA  BYANYUZE MUYIHE NZIRA ,IYA POLITIKE SE? IYI NTAMBARA SE ? BARABASHUKA ,

  • Ariko abanya frika twagorwa,nonese ninde ushaka kuduhitiramo?tuzajya dutora uwo Amerca ishaka cg nuwo abenegihugu bashaka? twe ntabwoba tukigira ninkunga zabo nibazitwima tuzajya ahandi cg twifashe,ubundi nuko Afrika idashyira hamwe,twishyize hamwe nabo badukenera nkuko natwe tubakenera.ariko bagabanye agasuzuguro.abaturage nibo bafite ijambo  ryanyuma,nibababona ubushobozi kuri Presidant wabo baza hindura Itegeko nshinga, kdi byose bikorwa nabantu.

  • USA yo ko idafunga Guatanamo????
    Bigize abapolisi b’Isi….asyeeeee

  • yaba Amerika n’abanyaburayi ntibakunda Afrika turabizi, nta kiza badushakira. ingero ni nyinshi aho bagiye bafasha abarwanya ubutegetsi bwitwa ko bumaze igihe ndetse bakabukuraho, ariko abaturage bibyo bihugu nta mahoro baragira kuva aho ubwo butegetsi bwaviriyeho, nka libya, iraq, tunizia, misiri….twe tuzareba niba bikwiye ko twongera gutora, ibya manda byo ntibitureba kuko hari n’abavaho manda zitarangiye, kuki se bwo nta kintu bavuga 

  • Ahaaa! Ngaho rero Nkurunziza nabatangirire atinyuke arihindure. Nibatamwirenza ubwo n’abandi bazaboneraho. Ariko njye ndi Nkurunziza narihindura kuko abarundi barakubititse. Sinon ba Ndadaye bakongera bakicwa ari benshi zihinduye imirishyo. Courage HE Nkurunziza ishyamba wanyuzemo n’imirambo wasimbutse urayizi! Ibeshye se uburekure ube urabatanze ! Ba nde?…….

    • @ igikamba, wowe ufite ibintu byinshi miumutwe by’amacakubiri bande? ….. BENE WANYU BA ndadaye

    • Ntabwo Perezida NKURUNZIZA akeneye guhindura itegekonshinga. Ubu ari muri manda ye ya kabiri aherutse gutorerwa akaba ariyo ya nyuma ikazarangira muri 2020 kandi yavuze ko iyo mandat ye ya kabiri nirangira atazongera kwiyamamaza.

      Abamubeshyera ngo ari mu ya gatatu ni abashaka kuzana akaduruvayo mu Burundi. La cour constitutionnelle du Burundi yemeje ko iyi mandat aherutse gutorerwa ari iya kabiri ikaba ari nayo ya nyuma.

  • yaba Amerika n’abanyaburayi ntibakunda Afrika turabizi, nta kiza badushakira. ingero ni nyinshi aho bagiye bafasha abarwanya ubutegetsi bwitwa ko bumaze igihe ndetse bakabukuraho, ariko abaturage bibyo bihugu nta mahoro baragira kuva aho ubwo butegetsi bwaviriyeho, nka libya, iraq, tunizia, misiri….twe tuzareba niba bikwiye ko twongera gutora, ibya manda byo ntibitureba kuko hari n’abavaho manda zitarangiye, kuki se bwo nta kintu bavuga,  turifuza kwigira mu bintu byose, ntibakadutekerereze 

  • @harima,ibyo uvuze ni ukuri, nuko twanga kumva no kubona. Ingero ni nyinshi cyane..Iyo barangije kugukoresha icyo bo bashaka, bagusaba kuvaho kuneza cg kunabi.Kandi twabyanga, twabyemera, ntituragera aho twabasha kugira icyo tubihinduraho.Amahoro y’Imana. 

  • muge mwihangana banyarwanda abatinganyi ntakundi bavuga gukunda abanyarwanda nukwanga ko umuyobozi mwiza yakomeza kubayobora?

  • NI AGASUZUGURO PE! AMERIKA NTABWO ARI BOSS W’IBINDI BIHUGU.

  • Birababaje ariko birasanzwe ko ibihugu by’i Burengerazuba byivanga hose muri byose! Ikibabaje cyane ariko si uko aba ba Perezida bahindura za constitutions. Ikibi cyane ni uko kuva mubukoloni kugeza ubu nyuma y’imyaka 60 Afurika yigenga, igihugu iki n’iki gikomeye kibwiriza abanyafurika nk’ubwira abana batazi ururo n’icyatsi!  Bashaka kumenya icyo twarariye, uko twaryamye, uko turota, uko tugomba kwambara, abo tugomba kubana nabo, aho tutagomba kurenga mw’iterambere, n’ibindi. Ibyo bizatuma abene ibihugu batamenya kwifatira decisions! bajye bahora bategereje ikiva mubanyaburayi!!! Kandi hari ibihugu batagitinyuka! Reba Algeriya, za Zimbwe, Angola, n’ibindi nka za Vietnam muri Aziya! 

  • HARYA AMERIKA IDUHA AMADOLARI ANGANI IKI KU MWAKA;  Rero shenge iyo bavuze bose barabakurikiza. Aho kugirango nzicwe n’umuhoro na kwicwa n’inzara. Maza imyaka 20 mu mudendezo none barongeye kandi.  Iyi vurugu vurugu y’abagashakabuhake tuzayigezahe koko? AMAGAMBO NKARIYA RERO ATUMA AHUBWO UMUNTU AKORA NIBYO ATARI YATEKEREJE. NDUMVA KANDI ITEGEKO NSHINGA TWITOREYE RISOBANUTSE. NDUMVA NTANGINGO IVUGA KO U.S.A ariyo ifite ijambo ryanyuma kuri manda y’umukuru w’igihugu cy’u RWANDA. AKA NAKO NDABONA ARI AKANDI GASUZUGURO. BARATWISHE TWANGA GUSHIRA NONE NGO IKI? Nanubu kandi ntibaremera amakosa badukoreye. NIBAGENDE IYAKAREMYE NIYO IKAMENA KANDI NTAMASOMO YABO TUGIKENEYE TUZABANA NABABISHAKA.

  • ariko se kuki batahagurutse ngo bahagarike Genocide none bakaba bashyanuka ngo ntituzahindure itegeko nshinga? ibyo birabareba . USA ntabwo tubatinya rwose.

  • Uwajyaho uwo ariwe wese, ariko akanyihera amahoro nkirira duke mfite, nta ndishyi, nta ntugunda ndetse nta n’inda y’umujinya, naba ngize IMANA!

  • ARIKOOOOOOOOOOOOO MANAAAAAAAA , UMVA G– USENGA KWACU UDUKIZE OBAMA ABANTU BIRIRWA BAVUGA NGO ABA MURI ULIMINATI NDABYEMEYE PEEE MENYA BARAMUTUMYE ABANYAFURIKA EJOO BUNDI YARI M– USENINGO YANZE UBUTINGANYI NONE NGO KAGAME, KABILA, NKURUNZIZA, NDABAZA TUJYA GUTORA ITEGEKO NSHINGA MWE MWIBUKA NEZA OBAMA CYANGWA ABANYAMERICA BARITOYEHO AHAAAAAAA MBEGA NGO ARANTERA UMUJINYA GASIGAYE ARI KARWIVANGA BIRENZE ARIKO UWITEKA AZAKATURINDA KA OBAMA ASYIIIIIIIIIIIIIIIIIII

  • Agasuzuguro ka America karakabije pee sintanga comment ariko ibi birandetse! ariko US iribeshya nidahindura imyumvira hari igihe bizayigora mubiyaga bigali!. tuzi aho umuyobozi wacu yadukuye, icyo twakwishimira nk’Abanyarwanda ni uwaduteza imbere… ryahinduka cg ritahinduka.

  • Agasuzuguro ka America karakabije pee sintanga comment ariko ibi birandenze! ariko US iribeshya nidahindura imyumvira hari igihe bizayigora mubiyaga bigali!. tuzi aho umuyobozi wacu yadukuye, icyo twakwishimira nk’Abanyarwanda ni uwaduteza imbere… ryahinduka cg ritahinduka.

  • America nayo irasetsa ibuuza guhindura amategeko niyo yayatoye? Nibareke ubukoroni bareke ibihugu byishyire byizane!!! Ariko banyakubahwa nabo bajye babikora munyungu rusange atari izumuntu kugiticye!.

  • umugayo nturaba umugayo cyeretse ugyeze ku gawa.

    nuko…

Comments are closed.

en_USEnglish