Digiqole ad

Gishushu: Bamwe mu baturage bari mu kaga kubera uwitwa Robert

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Gishushu, Akagali ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko umugabo witwa Murengerantwari Robert yabahagarikiye ubuzima kubera gufunga akayira k’umugenderano kabahuza n’abandi bantu ndetse kakanabageza mu mihanda migari.

Ndahambara Marcel uhagaze inyuma y'uruzitiro rwa Robert avuga ko Ubuyobozi buri inyuma ya Robert
Ndahambara Marcel uhagaze inyuma y’uruzitiro rwa Robert avuga ko Ubuyobozi buri inyuma ya Robert

Umugabo Murengerantwari Robert uvugwaho guteza impapagara muri uyu Mudugudu yaguze ikibanza n’uwitwa Ndahambara Marcel bahana imbibi, uyu mugabo kandi ahana imbibi n’umugabo witwa Ngirente Benoit ufite igipangu kirimo amazu ane. Uyu Ngirente Benoit na we yaguze na Ndahambara.

Mu busanzwe ngo hagati y’ibibanza by’aba bagabo uko ari batatu harimo akayira k’umugenderano gacibwamo cyane cyane n’abatuye mu gipangu cyo kwa Ngirente Benoit.

Mu minsi ishize rero umugabo Murengerantwari ngo yarifashe afunga iyi nzira avuga ko ari mu kibanza cye nta nzira agomba gutanga none abantu bakaba babuze aho baca nk’uko babyemeza.

Icyakora ariko ngo mbere yari yarumvikanye n’umuturanyi we Ngirente ko agiye kugabanya ingano y’akayira agasiga gato, akayira kari kubatswe hifashishijwe sima (cement)  barakagabanya.

Iby’ubu bwumvikane rero ngo ntibyatinze kuko Murengerantwari yahise agaruka  arimbura ibyuma byari byaratewe n’umuturanyi we mu rwego rwo gutunganya inzira ahita ashyiraho ibye ndetse anabizengurutsaho senyenge.

Batamuriza Oliva  mushiki wa Ngirente Benoit wavuze mu mwanya wa musaza we, ngo  kuko   atari mu gihugu, avuga ko  yagiye ku kazi yagaruka agasanga Murengerantwari yasenye yafunze inzira  yamubaza  impamvu akamubwira ko ubutaka ari ubwe.

Batamuriza Oliver wavuganaga agahinda n'ikiniga cyinshi ahagaze inyuma y'inzu y'ubatswe mu mabati Akagali gashaka ko isenywa
Batamuriza Oliva wavuganaga agahinda ahagaze inyuma y’inzu y’ubatswe mu mabati, Akagali gashaka ko isenywa

Batamuriza avuga ko  bakomeje gukeka ko azisubiraho ariko ntabikore, none ngo abantu  babuze aho baca, abasohotse banyura mu mungo z’abandi. Agira ati “Abantu babuze aho baca, abantu baratabaza, abayobozi bagomba kudufasha.

Umuryango wa Ndahambara uri mu mazi abira

Iki kibazo cya kagize ingaruka ku buzima bw’umuryango wa Ndahambara Marcel ngo kubera ko yasabwe kuvuga ko akayira katahigeze akabihakana akavuga ko ntaho yahera abeshya ibintu bizwi n’abaturage bose.

Ndahambara avuga ko kuwa kane tariki 20 Werurwe  2014  ahagana muma saa kumi n’imwe yatewe n’abakozi ba Murengerantwari bagasanga umugore we mu nzu bamukubita na we ahahingutse arakubitwa.

Agira ati:”Yohereje abayede n’abafundi barankubita, inzu bayitera amabuye barayimenagura, bankubita ipiki, bantera ibuye mu gutwi. Natabaje umukuru w’Umudugudu yohereza irondo na ryo bashaka kurikubita duhamgaza Polisi”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko batabaje Polisi ariko nti bashe gutabara nyuma umukuru w’Umudugudu akabakorera raporo yo gutabaza bakayijyana ku Murenge, Umurenge ukabohereza kuri  Polisi maze bakaba urupapuro rutumiza uwo mugabo ariko ngo kugeza na n’ubu ntaritaba.

Ndahambara  atunga agato ubuyobozi bw’Akagali

Ndahambara akomeza avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyarutarama akingira ikibaba umugabo Murengerantwari ngo kuko ari we  wamusabye ko  yakwemeza  ko aho hantu nta nzira yahigeze yabyaga bagatangira ku mugabaho ibitero byo kumutera ubwoba.

Agira ati:”Kubera ibi byose ‘Executif’ yanze gukemura ikibazo cy’inzira ahubwo  atangira kungabaho ibitero avuga ko n’ubatse mu kajagari”.

Uyu mugabo avuga ko umuyobozi yari yamubwiye ko niyemeza ko iyi nzira itahigeze hari igihembo azahabwa maze yabyanga agahita umubwira ko nta mahoro azamuha.

Ati:”Bo rero baranyoshyaga ngo mvuge ko nta nzira yahigeze kuko ari njye wagurishije ikibanza, ubwo rero si nahakana ko inzira itahigeze kandi bizwi n’abaturage.Si njye ubizi gusa n’abaturage barabizi”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko amaze kwanga ibyo yasabwaga n’umuyobozi yamubwiye ko azamushyiraho ikibazo cy’uko yubatse mu buryo butemewe n’amategeko akubaka ikizu cy’ibibati.

Amakuru aturuka muri uyu muryango avuga ko ubuyobozi bw’Akagali bwanze gukemura ikibazo cy’inzira ahubwo bugahita buzamura ikibazo cyo kubaka mu kajagali.

Bavuga ko umuyobozi yahageze kuwa kane mugitondo bagaterwa kuwa kane nimugoroba ndetse tariki 21 Werurwe ni ukuvuga kuwa gatanu bagahita babona ibaruwa ibasaba kwikuriraho inyubako bubatse mu kajagari. Nk’uko bigaragazwa n’ibarurwa Umuseke ufitike ‘Copy’.

 “Robert yaradusuzuguraga cyane”- Ubuyobozi

Iki kibazo cyarakomeye ndetse ubuyobozi bw’Umudugudu bubona kitakiri mu bushobozi bwabo kuko bari baragerageje inzira zo kunga byaranze bahitamo gukora raporo yo gutabaza  bandikira inzego zo hejuru zirimo Umurenge n’Akagali.

Muri raporo banditse bavugaga ko mu Mudugudu wa Gishushu hari umutekano mucye uterwa n’uwitwa Robert wafungiranye abaturage ndetse akanohereza abakozi be bagakubita Ndahambara n’umugore we bakanatera amabuye ku nzu yabo.

Muri iyi roporo kandi banagaragazaga iki ikibazo cyarenze  ubushobozi bwabo.

Aganira n’umunyamakuru w’Umuseke, Muhikira Eugene, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gishushu yabanje kwirihutsa,  maze yemeza ko iriya nzira yari isanzwe ihari, inazwi kandi aba bagabo bose bakaba nta bibazo bari bafitanye.

Gusa ngo mu minsi ishize nibwo ikibazo cyatangiye agerageje guhamagara Murengerantwari  yanga kumwitaba kandi ahari, ahamagara izi ndi nzego zirebwa n’iki kibazo zirimo Ubuyobozi bw’Akagali ababwira ko hari abantu bashyizwe mu buroko.

Umuyobozi w'Umudugudu wa Gishushu Muhikira Eugene
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gishushu Muhikira Eugene

Agira ati:”Nahaga inzego zinkuriye raporo kugira ngo bagire icyo babikoraho kuko nabonaga byarenze ubushobozi bwanjye kuko Robert  yaradusuzuguraga cyane”.

Akomeza avuga ko inzego z’ibanze ari zo zisaba umuntu gusenya mu gihe yubatse mu buryo butemewe n’amategeko zibusa kugira usenyera undi kuko nta muturage ushora kujya gusenyera undi.

Arongera ati:”Umuyobozi w’Akagali yarahageze atangira kubumvikanisha, ariko yakagombye kubanza gufungurira inzira abantu bafungiranye badafite aho baca kuko n’icyo kibazo cyari kiremereye cyane”.

Robert avuga iki?

Munyentwari Robert, uri kugarukwaho cyane kuri iki kibazo avuga ko nta kayira k’imigendranire ashaka, ngo kuko umuntu aha inzira uwo bafitanye ubushuti adaha uwagiye kumurega.

Akomeza avuga ko ikibanza ari icye kandi anagisorera nk’uko bigaragazwa n’icyangombwa afite ‘Fiche cadastral ‘. Ikindi avuga ko nta cyapa gihari kigaragaza ko aho hantu hari inzira.

Agira agira ati:”Mfite fiche Cadastral yanjye, ubutaka ndabwishyurira, ndabusorera. Nabuhawe mu buryo bunyuze mu mategeko, nta nzira ihari , uwo mugabo ari  inyuma y’uruzitiro rwanye nta hantu na hamwe duhuriye.”

Akomeza avuga ko ngo iyo ubutaka butarubakwa abantu bose banyuramo uko bishakiye.

Uyu mugabo kandi ahakana ibivugwa ko abakozi be bahohoteye Ndahambara, avuga ko abeshya ahubwo ngo yirirwa yinywera inzoga. Ati:”Uwo muntu bamutamitse amafaranga bamutamika inzoga, ibyo kumutera njyewe ntabyo nzi.”

Uwimbabazi Georgette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyarutarama avuga ko ikibazo akizi kuko yakigejejweho na bashiki ba Ngirente agahamagara Murengerantwari maze akamwereka icyangombwa kigaragaza ko ikibanza ari icye.

Uwimbabazi avuga ko yaganiriye na Murengerantwari maze uyu Murengerantwari amubwira ko yasabye umuturanyi we kumusaba inzira abinyujije mu nyandiko ariko ntibaza ku byumvikanaho.

Agira ati:”Nyuma baje kumbwira ko batabyumvikanyeho nkora raporo nyigeza ku murenge”.

Akomeza avuga ko bazakomeza gukurikirana iki kibazo no kumvikanisha aba baturage, hanyuma ariko ngo bakazajya kureba ku gishushanyombonera cy’Umujyi bakareba koko niba hariya hari akayira.

Yongeye ati:”Njye nta n’umwe nshigikiye, nshigikiye abaturage bose”.

Kubirebana n’uko yazanyemo ikibazo cyo gusenya inzu ya Ndahambara yubatswe mu mabati avuga ko umuyobozi atagendera inzira imwe. Ngo yageze muri kariya gace agiye gukemura kiriya kibazo ahasanga inzu yubatswe mu buryo bw’akajagari asaba ibyangombwa byayo  ntiyabibona maze yandika asaba ko yasenywa.

Ku ngingo ivuga ko yaba yarasabye Ndahambara ko yabeshya ko nta nzira yigeze hariya hantu ndetse akanamugendera igihembo avuga ko ibyo atabizi ari n’ubwa mbere abyumvise.

Agira ati:”Ibyo bintu ni ubwa mbere byumvise , hari abaturage , si mbazi amazina ariko nabo babivuga, byari ukugura ubutaka se byari ukugura iki?  ko we afite inzira anyuramo”.

Avuga ko n’Akarere kazamanuka kagafasha mu gukemura iki kibazo ngo kuko ari bo batanga ibyangombwa byo kubaka.

Aka ni ko kayira karimo guteza ibibazo
Aka ni ko kayira karimo guteza ibibazo iburyo ni mwa Robert , ibumoso ni kwa Ndahambara n’aho hepfo ni kwa Ngirente Benoit
Akayira yarakishe n'ibyuma byari bihashinze arabikura
Akayira  karafunzwe n’ibyuma byari bihashinze arabikura
Icyo gipangu kiri inyuma ya senyenge ni cya ngirente abantu barimo babuze aho banyura
Icyo gipangu kiri inyuma ya senyenge ni cya Ngirente,  abantu bakibamo nta nzira bafite 
Aha ni mu kibanza cya Robert , iyo nzu y'amatafari ahiye niyo arimo kuzamura n'aho iyi y'ibibati ni iy'umuzamu we
Aha ni mu kibanza cya Robert , iyo nzu y’amatafari ahiye niyo arimo kuzamura n’aho iyi y’ibibati ni iy’umuzamu 
Iyi niyo nzu y'ubutswe mu kajagari ubuyobozi bushaka ko isenywa
Iyi niyo nzu y’ubutswe mu kajagari ubuyobozi bushaka ko isenywa

Rachel Mukandayisenga
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko narumiwe koko. uyu Robert utabana n’abaturanyi neza aziko iyi si dutuyemo ari iyacu, ntaziko iby’isi tuzabisiga? Abantu bagiye bakizwa koko? ubuse aziko hari umugabo wigira? ubuse agize ibibazo koko akabura n’uwamutabara kubera kubanira nabi abaturanyi be ? harya ngo amafaranga akora byose? hari ibyo adashobora.

  • Amatiku gusa!!! mwagiye mwunvikana mwa bagabo mwe!!!Igitaka kweri?

  • Koroherana nibyo bya mbere. uyu mukire wumva ko umukene adashobora kubona aho anyura hangana na 1 m azirikane ko aho umuntu arangiriza urugendo rwe hatarenga 1 m ( za rusororo n’ahandi) niyo yaba afite za fiche cadstrale 10 ntyacyo bivuze. ntimukumve ko gukomera bivuga kurenganya abanyantegenke! ahubwo bivuga kubasindagiza.

  • Tasoni umuntu atazikubana n’abandi mukamushyiraho yambaye RDF mukureho iyo foto ntakomeze kudusebereza ingabo.

  • Uribeshya Robert we waje kw’isi ntacyo wambaye kandi ninako uzasubira munda yisi ntacyo wambaye ha amahoro abo baturanyi kyeka ko ari wowe babikorera bagafunga aho uca utakwishima!! ese ubwo amafranga ko mbona aguteye ibisazi urafunga abantu bakabura akayira iyo nzu yawe ihiye bacahe batabara abana bawe? ninabwo bwambere numvise umuntu avuga ko yakuze na kayira abantu bacamo.!! yooo yewe reka nkimbagire nge wamenye ko iyi si aricumbi.

  • Mumategeko ari ikintu bita easement bivugako gutanga inzira bidasabwa ahubwo ari uburenganzi ikibanza kigira kukindi. Rero Robert ntabisabwa ahubwo ategetswe kubikora atari ibyo abantu benshi bazajya bataha iwabo bagurutse kugira badakandagira mumasambu yabandi

  • Gada, soma inkuru neza. ntabwo robert aruwambaye RDF. Yambawe na marcel. reka nta ngabo y’urwanda yateza amahane nka robert

  • Ntamusirikare witwara nkawe di!

  • inzira mu Kinyarwanda irasanzwe si uko ari mu mujyi bakwimwa aho banyura ahubwo niyo adafite aho ashyira toilet urahamuha none Robert ngo inzira! iryo ni ikosa rya gitifu w’akagari dore ko bamenyereye ibyubusa. Robert ko nshimye wimanye inzira uturanye na ruhurura wayima inzira cg wayishaka shishi itabona

  • Ariko noneho narumiwe. Ubwose kandi ubuyobozi bugomba kumvikanisha uriya mukire nuriya rubanda rugufi ushaka inzira!!!!! Nooooooo. Ubuyobozi bugomba bufata umwanzura vuba kandi byihuse bagaca ziriya senyenge abantu bakajya babona aho baca. Ubwose aho anyura hose yarahasoreye ko aribyo yitwaza. Tuvuge uwafunga umuhanda ugera iwe ubwo we ntiyatabaza? Ariko uriya muntu nigiki koko? Tuba mugihugu kindera kumategeko, ntampamvu yumuntu kwigira udakoreka. Nareke iterabwoba agerageze kubana nabo baturanye. Erega ntamuntu yigira. Please akarere ni gakore intervention directe niba bibananiye doreko gasabo wagirango ninkitorero ry’ilawodokiya muri bibiliya kuko ryari akazuyazi….ntagukonja ntano gushyuha…..na gasabo nuko, ariko hari Minister wa Local government Honorable James Musoni niwe nabonye ajya akemura ibibazo byananiranye, nukuri azahaguruke akemure kiriya kibazo vuba nabwangu. Kuko biragaragara ko inzego zo hasi muri ikiriya kibazo ziri corrupt. Cyangwase zishobora kuba zitinya cyane uriya mukire.Amahoro iwacu

  • Erega ndabona uyu mugabo yari igize akaraha kajyahe icyakora ariko njye ndabona ashyigikiwe n’ubuyobozi kuko nti yapfa gukora ibintu nk’ibi. 

  • Nimwiturize nshuti zanjye ;uriya mugitondo araba yatanze inzira buriya ubuginga bwari bumaze kuba bwinshi muriwe,kandi ndizerako yamaze gushyira ubwenge kugihe,kuko akajagari kari mubwonko bwe kavuyemo.ikibazo nuko batazadutangariza amaherezo y’iki kibazo.gusa inzira yo arayitanga kuko kubyimba cyane siko kuzura inzu!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish