Digiqole ad

Kagame yemeye €50,000 yo gukorera ‘robot’ umukobwa utagira ingingo

Ku giti cye, Perezida Paul Kagame yemeye gutanga €50,000 yo gufasha gukora neza imashini ya ‘robot’ izajya ifasha umukobwa  witwa Joanne O’Riordan wavutse atagira ingingo muri Ireland.

Joanne O’Riordan wavutse nta rugingo ari gukorerwa robot yo kumufasha
Joanne O’Riordan wavutse nta rugingo ari gukorerwa robot yo kumufasha

Imashini yiswe Robbie the robot yakorewe uyu mukobwa wavukanye ubumuga budasanzwe bwo kutagira amaboko n’amaguru.

Perezida Kagame muri weekend ishize yari i Dublin muri Ireland aho yitabiriye inama ya ‘UN Broadband Commission’ yigaga ku bijyanye n’iterambere ry’umurongo mugari wa internet.

Perezida Kagame yemeye iyi nkunga nyuma yo kumva iby’uyu mushinga wo gufasha uyu mwana uri gukorwa, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Independent cyo muri Ireland

Iyi mashini iri gutunganywa n’abahanga bo muri ‘Trinity College’ ku  nkunga nanone yari yatanzwe n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye kirebana n’iby’ikoranabuhanga n’itumanaho ya €50,000.

Mu cyumweru gishize nibwo hamurikwaga aho uyu mushinga w’imashini ugeze. Ukaba ngo ugikeneye amafaranga yo kugira ngo utungane kurushaho.

Si Perezida Kagame watanze inkunga kugira ngo uu mushinga ugende neza wenyine kuko hari n’abandi bantu batandukanye n’ibigo byagiye byemera amafaranga.

Iyi robot izakorerwa uriya mukobwa izaba igizwe n’ibice bitandukanye birimo isura ikoranye ubuhanga bwa LCD, amaboko, igihimba ndetse n’ukuguru kumwe gukoresha amapine abiri izambikwa Joanne O’Riordan kugira ngo abashe gukomeza kubaho.

Mu 2012, nibwo ku rwego mpuzamahanga uyu mwana yatangiye gutabarizwa ngo abe yakorerwa iyo mashini itangaje.

Perezida Kagame ubwe akaba yemeye inkunga ye isaga miliyoni 46 z’amanyarwanda ku buzima bw’uwo mukobwa.

Perezida Kagame asanzwe afasha irushanwa rya CECAFA y’amakipe aho atanga asaga miliyoni 50 z’amanyarwanda ngo irushanwa ribe.

Muri iyi week end Perezida Kagame yari i Dublin mu nama yerekeranye n'ikoranabuhanga
Muri iyi week end Perezida Kagame yari i Dublin mu nama yerekeranye n’ikoranabuhanga
Inama ya UN Broadband Commission
Inama ya UN Broadband Commission
Uyu mukobwa hari ibihembo bimwe na bimwe yagiye atwara
Mu 2012 muri Ireland bamuhaye igihembo cya Young Person of the Year

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ese Nyakubahwa Perezida wacu ugirango mu Rwanda ntihari abantu babaye kurenza uyu? Yego ni ayawe ariko wagakwiye gufasha umwe mu baturage bawe babaye kurenza uyu banafite imibereho mibi cyane kdi nabo batangira ingingo bamwe batemwe muri jenoside abandi bavutse ari uko bameze nkeka ko bamurusha akababaro,  Murakoze 

    • Nagira ngo nkusubize. Ibyo uvuga ntabwo nemeranya nawe kuko Perezida wacu ntacyo atakoze ngo abanyarwanda batere imbere. Madamu we abantu atera inkunga bakajya kuvurizwa muri India ni benshi. Kuba rero yakwitabira inama mpuzamahanga agatanga ubufasha bujyanye n’ibyo inama yigagaho kandi ayibereye umuyobozi kandi abandi bafatanyije kuyiyobora baratanze ubufasha bwabo ntekereza ko ari igikorwa cyiza kandi ntekereza ko ari ishema ry’u Rwanda atari irye wenyine. Ku bijyanye n’abamugaye muri jenoside ntekereza ko ntawabuze ubufasha yabusabye kuko ibyo bibazo FARG n’ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda bikitaho by’umwihariko. Kubijyanye n’uko ari umunyamahanga afashije , nakwibutsa ko natwe amahanga ahora adufasha aho 40% bya budget kugeza ubu natwe tuba twafashijwe n’ayo mahanga.Ubuzima na migirarane rero njye niko mbyumva. Murakoze.

    • Nanjye sinemeranya nawe ahubwo bigaragara ko udakurikira, ni ubwambere murwanda haba ibarura ryabantu bafite ubumuga dore ko ryatangiriye Bugesera muri uku kwezi bityo ngo bamenye babandi mwita ibimuga muheza iyooo ngo batababona maze bazakorerwe ubuvugizi. Ibyo bikozwe kubuyobozi bwa Perezida Kagame kandi ubundi bagenderaga kuri Statistic za WHO. Ikindi ama euro ibihumbi mirongo itanu Nyakubahwa Perezida yatanze njye mbona bihesha agaciro abanyafurika kuko abazungu tuziko aribo bagiraneza gusa. Murakoze

  • oya, nabo ni abantu kandi abakene bo mu Rwanda azabahorana, so gufasha n’abandi njye ndabibonamo umutima mwiza nta kibazo kirimo. Kandi burya ntabwo umuntu atanga ari uko ahaze, ahubwo ashobora no gutanga icyari bumutunge uwo munsi, dufatire ku rugero rwa Yezu, umudamu yamusize amavuta ahenze ku birenge, hanyuma Yuda ati ariya mavuta apfuye ubusa, tuba tuyagurishije akazafasha abakene. Yaramubwiye ati abakene bo muzabahorana ariko uyu akoze icyo yagombaga gukora, Thanks

  • ibi ntabwo aribyo kuko ariya mafaranga yagafashije abacu bababaye ,hari n’abashomeri benshi yagafashije badafite akazi kuko ayo mafaranga ahaye abo bazungu nta cyiza nakimwe batwifuriza.

  • Ariko narumiwe pe.  ese koko perezida wacu icyo atakoze mukuzamura aba bayeho nabi kugirango bashobore kubaho niki? oya  sibyo  ese ibyo baba korera mwibwira ngo bivahe, sinkunga zamahanga. ese kuki we adafasha abandi bababaye. rata muzehe wacu komerezaho. gukorera abadashima  ntuzabivamo.

  • Ariko waretse amatiku, Uyumwana nigiyeke Imana yangenye kungirango azafashwe ikoresheje nyakubawa prezida wacu. Wibukeko umuntu adafasha abo mu rugo gusa, ugobagufasha nabohaza. Rata Imana ikongere umugisha prezida. Naho uyuguyu urimogutera itiku, umungezuye wasaga nantu muntu wiwabo mu muryago afasha. Am very happy for you Mr president

  • Bariya bantu mubihugu byiburayi bitabwaho cyane kuburyo numubyeyi ubyaye umuntu nkuriya abikiriramo ahubwo kandi abo mubihugu byacu baranicwa kuko baba ari umuzigo kuri saciety, So nizere nibura ko ntazongera kumva mu Rwanda uwabuze tike <1000$ gusa yokujya kwivuza mubuhinde? 

    • Hari uwayibuze? Ahari yakagombye guherwaho/kwibukwa. Thx

    • ishyali.com. abayabuze bose bahite bakora liste bayijyane kwa H.E kuko yafashije uriya mwana. Nubwo waba warize …ishyali nkiri rikubuza kubona icyiza, nubumuntu yakoresheje mu gufasha. Na sitn yarimwo yamusaba kugira ico atanga nkumuntu usanzwe amotiva aba jeune ngo bashobore kugera kure hashoboka. Ariko niba uri uwo kwa GITI MU JISHO, umbabarire, ubwo uhita ubona ko navugiye Pesident Kagame kandi, aruko nsomye ibyo mwanditse gusa

  • Ariko,Murasetsa yee!mwibaza ko iyobo badufashije ntikuvuga ko n’abantu babaye mubihugu byabo bafite ? gutanga biruta guhabwa.

  • Uwiteka  akongerere aho ukuye .  Abavuga  ko utafasha  abanyamahanga  birabareba  twese  twaremwe  mu ishusho  ry’Imana. Kandi utwitaho  twe  turashima. Njye na mandat itaha  turi kumwe.

  • imana imukize amere nkabandi nkuko yahumuye impumyi ariko ikora kubugingo bwe iman nyiribihe impuhe umunezero impuhe umwuka wera ujye umufasga mubihe bya kababaro jye nifuje gutanga inkunga yajye mwafasha uwo nta yishikiriza

    • EREGA ABAZUNGU NTAGO BAZAJYA BADUFASHA GUSA NATWE TWABAFASHA NI IGIKORWA KIZA CYANE RWOSE KAGAME WACU KOMEREZA AHO

  • Ni byiza gufasha uwariwe wese ubabaye, kuko buri muntu wese ni ikiremwa cy’Imana. Ariko reka nongere nibutse ko mu minsi ishize twabonye inkuru y’umwana w’umunyarwanad wagombaga kujya kuvurirwa muri Inde, bakaba baravugaga ko MINISANTE yavuze ko idashobora kumurihira  itike y’indege. Ko izishyura gusa amafaranga y’ibitaro. Ese ubu byaba bigeze he? Turasaba ko MINISANTE yakwikubita agashyi ikariha tike y’indege uwo mwana agashobora kujya kwivuza. Niba MINISANTE itabishobora niyitabaze PRESIDENCE ariko ibintu bitungane.

  • Ni byiza gufasha uwariwe wese ubabaye, kuko buri muntu wese ni ikiremwa cy’Imana. Ariko reka nongere nibutse ko mu minsi ishize twabonye inkuru y’umwana w’umunyarwanda wagombaga kujya kuvurirwa muri Inde, bakaba baravugaga ko MINISANTE yavuze ko idashobora kumurihira  itike y’indege. Ko izishyura gusa amafaranga y’ibitaro. Ese ubu byaba bigeze he? Turasaba ko MINISANTE yakwikubita agashyi ikariha tike y’indege uwo mwana agashobora kujya kwivuza. Niba MINISANTE itabishobora niyitabaze PRESIDENCE ariko ibintu bitungane.

  • Ibi birashimishije cyane Umunyempuwe azigirira uwariwe wese atitaye kumasano kandi nicyo cyigaragaza  urukundo Imana yashyize  muriwe ahubwo tumwigireho.

  • ariko  nuko araye   yakagobye kureba abana  bagatagara  harabarenze  uriya  kubibazo  iwe afite  naba muterura  arikose  udafite  numuha  ibiryo

  • Ndashima byimazeyo Président wacu Paul Kagamé. Umutima wuje urukundo kandi umutima utanga nturobanura! Ibi mbivugiye kubo mbona banditse ko ayo mafaranga yagafashije abayakeneye mu Rda… n’andi magambo navuga ko atameshe! Aha niho hagaragarira bamwe pe! Ngarutse kumukuru w’igihugu, yakoze kandi natwe ntagihe ataduteje imbere, ahubwo nitwe tumunaniza kuko twumva ko ibibazo byose ariwe bireba!

  • Hum wumve nkome! mwese mwicecekere mubyakire uko biri kuko ntacyo mwahindura nta burenganzira uretse kwakira mu kizera Imana yabaremye umunsi umwe mukagerwaho!Amen

  • Imana imuhe umugisha. Burya umutima w’impuhwe utabara utarobanura, kuko imbabare zose ni kimwe.

  • Bene ibyo babyita kwihugiraho wumva ko ntawe wafasha ngo kuko nawe ubabaye bityo bikakubuza gukorera Imana. Nafashe abahandi badasanganywe kuko mu Rwanda abakene azahorana nabo na Yezu yarabivuze.

    • Ese ayo mafaranga ava mu mufuka wa Nyakubahwa cyangwa ni umutungo wa Leta? Ngira ngo abaye yatanze ku giti cye byaba aribyiza ariko atari ibyo sinkeka ko twaba dufite ubushobozi bwo gufasha aba nyaburayi . Ni ukonjye mbitekereza.

    • Nkunda cmt zawe,courage. Can I see U face 2 face ? GIRA AMAHORO !!!!

  • bizi ubukene nfite nubushomeri ariko umpitishije mo ariya mafaranga nayareka nkabugumana so mureke bamukorere imashine nibura abone ko yitaweho naho gufasha abanyarwanda ntiwabivamo ubufasha buhoraho ariko muribwa na bene wanyu ntibubagereho samakosa yamusaza rero mujye mubibaza bene wanyu sha

  • Oya byo ariya mafranga ni menshi.Yego yari gutera inkunga ariko azirikana n’abo mu gihugu cye bababaye. Uriya mushinga ntiwari buzahagarare kuko iriya nkunga ingana kuriya itatanzwe nibura iyo atanga 10.000, 40.000 akazigenera abo mu gihugu cye. Biriya ni show off rwose!

  • abarimu bararira  nonengo??????????????????? 

  • Aya mafaranga yagombye kuba yarashyizwe muri mitiwele aho kugirango abantu babafungire amatungo cg babakubitire mwisoko.

  • Perezida wacu H.E Paul Kagame afasha bose atarobanuye,iyo nayo ni impano Imana yamwihereye,naho abavuga birashoboka ko mutabona cyangwa mukaba mwirengagiza.Ariko uko bimeze kose hano mu Rwanda abatirengagiza kandi tugafungura n’amaso yacu ibyiza H.E akorera Abanyarwanda turabibona.Urugero rutari kure Nyakubahwa Perezida wa Rep.H.E Paul Kagame amaze gusubiza agaciro Abafite Ubumuga bo mu Rwanda ku buryo ndetse Abafite Ubumuga bo mu bindi bihugu bidukikije bamwifuza.Imana ibahe umugisha our President.

  • gufasha numutima mwiza nukwishyira mumwanya wuwugiye gufasha.rero perezida wacu yakoze neza cyane.nanjye mbahano muri gatsibo,nagiye USA umuzungu ansaba 20 dollars ngo afite ikibazo! narayamuhaye nirengagiza ibyanjye

  • ARIKO MUJYE MUGABANYA AMATIKU, KUBA H.E PAUL YAMUFASHIJE NI ISAHA YE YARIGEZE NGO ABONE UBWO BUFASHA, KANDI BANYARWANDA MUGABANYE KWIKUNDA, ICYO NYAKUBAHWA ATABAKORERA NIKI KOKO ??? UBU SE KO MURI KUJUJURA KANDI YAGIYE NO KUBAHAHIRA AKABA ARI GUKURAMO DUKE AKABAHAHO NTACYO BITWAYE NUBUNDI NAYABO AKORAMO AHUBWO TWE BANYARWANDA WAGIRANGO NTITUREBA AHARI DA

Comments are closed.

en_USEnglish