Digiqole ad

Bugesera: Icyumba cy’umwana w’umukobwa cyatumye imyigire ye izamuka

Nyuma y’aho hagiriyeho amabwiriza y’uko mubigo by’amashuri hagomba gushyirwamo icyumba cy’umwana w’umukobwa mu rwego rwo kurinda abakobwa  guta amasomo mu gihe bari mu bihe by’imihango cyangwa  bafite ubundi burwayi bworoheje, aho iyi gahunda yatangiye baravuga ko yatumye imyigire y’abakobwa irushaho kugenda neza.

Iki nicyo gitanda cyakirirwaho abakobwa bahuye n'uburwayi
Iki nicyo gitanda cyakirirwaho abakobwa bahuye n’uburwayi

Icyuma cy’umwana w’umukobwa gifasha abana b’abakobwa mu gihe bari mu bihe by’imihango cyangwa bafashwe n’ubundi burwayi butandukanye bagahabwa ubufasha bagasubira mu ishuri mu gihe ubundi ngo ibi byababagaho bagahita bataha, basaza babo bakabasiga mu masomo biga.

Twasuye Ikigo cy’ishuri Gatolika cya Nyamata mu Karere ka Bugesera, kimwe mu byatangijwemo iyi gahunda y’icyumba cy’umwana w’umukobwa kugira ngo turebe uko bikorwa n’umusaruro byatanze.

SINIBAGIWE Jean Pierre, Umuyobozi w’iki kigo, yadutangarije ko kuva aho iyi gahunda itangirijwe mu kigo ayobora imyigire y’umwana w’umukobwa yazamutse ku buryo bushimishije.

Icyumba cy’umwana w’umukobwa muri iki kigo kirimo igitanda kimwe, ari nacyo abakobwa bahuye n’uburwayi baza kuryamaho, ibikoresho bitandukanye nka Kotegisi (bakobwa bifashisha iyo bari mu mihango), ibitenge, amasuwime ndetse n’impapuro z’isuku.

Kotegisi ziri mu cyumba cy'umwana w'umukobwa.
Kotegisi ziri mu cyumba cy’umwana w’umukobwa.

Gusa yaba umuyobozi w’iri shuri SINIBAGIWE Jean Pierre, na Uwitonze Clarisse, ushinzwe kwita kubakobwa bagana iki cyumba cy’umukobwa bahuriza ku mbogamizi y’ubuke bw’ibikoresho dore ko basanga ngo igitanda kimwe kidahagije kuko ngo  hari ubwo haboneka nk’abakobwa bane bafite ikibazo bityo ugasanga ngo havutse ikibazo cy’ahantu babakirira.

Basaba Ministeri y’Uburezi kubafasha ikabaha ubufasha bw’ibikoresho bihagije kugira ngo abakobwa bagana kiriya cyumba bahabwe serivise zinoze.

Uwitonze ushinzwe iki cyumba no kwita ku bana b'abakobwa bakigana.
Uwitonze ushinzwe iki cyumba no kwita ku bana b’abakobwa bakigana.

Bamwe mu bana b’abakobwa biga muri iki kigo cy’ishuri Gatolika cya Nyamata twaganiriye batubwiye ko icyumba cy’umwana w’umukobwa kibafasha cyane kuko ngo gituma mu gihe bari mucyo bise ibishoze (mu mihango) babona aho bitunganyiriza, bityo ntibatakaze umwanya munini wo gukurikirana amasomo.

Ku rundi ruhande ariko hari n’abakijya mu mihango bagataha kuko batinya kujya muri kiriya cyumba, kuko ngo baba bafite isoni z’uko abahungu bamenya icyo bagiye gukoramo.

Uwitonze Clarisse, ushinzwe kwita ku bakobwa bagana icyumba cy’umwana w’umukobwa,we yavuze ko ugereranyije no mu gihe cyashize, ubu abakobwa benshi batinyuka kukigana.

Hashize imyaka ibiri n’igice icyumba cy’umwana w’umukobwa kigeze mu kigo cy’ishuri Gatolika cya Nyamata.

Daniel HAKIZIMANA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mubyukuri icyo cyumba cy’umwana w’umukobwa  ni ingenzi cyane ahubwo  Ministeri y’ Uburezi  ishake n’ukuntu yagishyira no mu mashuri abanza nabo bibe byabafasha.

  • bakomeze batekereze turebe ko twazamura education mwo kabyaramwe birakomeye!

Comments are closed.

en_USEnglish