Digiqole ad

U Rwanda rurashaka kurwanya igituntu 100%

Nyanza – Indwara y’igituntu mu Rwanda ni imwe mu zivurwa zigakira ku kigera cya 89% nk’uko byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Werurwe umunsi isi yose yageneye kurwanya igituntu, ku rwego rw’igihugu ibirori byabereye i Nyanza ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwisuzumisha, Kwipimisha no Kwivuza indwara y’igituntu bigere kuri buri wese.”

Ma soeur uyobora CS ya Ruyenzi yifotozanya n'abayobozi
Ma soeur uyobora Centre de Santé ya Ruyenzi yifotozanya n’abayobozi

Imibare igaragaza ko mu Rwanda mu mwaka wa 2013 abantu 6 000 bagaragazaga ibimenyetso by’indwara y’igituntu aho, muri bo 3 554 bangana na 60% basanze bakirwaye.

Muri aba imibare igaragaza ko 89,6% batangijwe imiti bavuwe bagakira, ibi bikaba bashyira u Rwanda mu bihugu byesheje umuhigo w’ikinyagihumbi mu kurwanya igituntu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yavuze ko igituntu kitagomba gutera ubwoba abaturage b’Akarere ke ngo kuko urutse nacyo n’ikindi cyose cyagaragara nk’ikibangamiye umutekano w’abaturage cyarwanywa.

Murenzi yasabye buri wese kwisuzumisha igituntu ngo kuko hari amahirwe yo gukira kubantu bakivuza. Uyu muyobozi yasabye Minisitiri kwibutsa Perezida wa Repubulika ko yemereye akarere ka Nyanza ibitaro bishya n’ubu bagitegereje.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe igituntu mu muryango w’Abibumbye wita ku buzima OMS, Dr Mugabekazi Julie wari uhagarariye intumwa ya OMS mu Rwanda, yavuze ko kurwanya igituntu mu Rwanda biri ku rwego rwiza ko ariko n’andi mahanga cyane mu baturanyi bagomba kugira icyo bakora.

Yagize ati “Mu Rwanda twagejeje kuri 89% mu kurwanya igituntu, nizerako 100% twarigeraho, iryo 11% risigaye ni ryo tugomba gushyiramo imbaraga. Turifuza ko igituntu cyasigara ari amateka nk’uko ubushita bwagiye.”

Dr. Julie asaba ko abantu bakwiye kwita ku bantu batabona ubuvuzi kandi barwaye igituntu, ndetse asaba ko n’ibihugu bituranye n’u Rwanda byashyira imbaraga mu kurwanya igituntu.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse we yavuze ko ibyo abaturage babwiwe babyumvise kandi ko nk’ubuyobozi bagiye gukora ibishoboka bashyira mu bikorwa inama bagiriwe zijyanye no kwirinda igituntu.

Munyantwali Alphonse avuga ijambo rye
Munyantwali Alphonse avuga ko abaturage bo mu majyepfo bumvise neza ubutumwa bwo kurwanya no kwirinda igituntu

Aha Guverineri yasabye ko umuco gusangirira ku muheha nka bumwe mu buryo bwakwirakwiza igituntu wacika. Yagize ati “Abaturage bacike ku gusangirira ku muheha kandi aho bigaragaye birwanywe.”

Mu mbwirwaruhame ntoya cyane mu Kinyarwanda, ururimi atari akunze gukoresha, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko ubuvuzi bw’igituntu bukwiye kugera kuri buri wese kandi ingamba zo kukirwanya zikaba inshingano ya buri wese.

Yagize ati “Turifuza ko kwisuzumisha no kwivuza igituntu bigera kuri buri wese. Twese dufatanye kuko igituntu ni indwara ivurwa igakira.”

Mu Rwanda, igituntu gisuzumwa kandi kikavurirwa ubuntu, Minisiteri y’Ubuzima ikaba yarashyizeho uburyo bwo guha abajyana b’ubuzima amahugurwa ahoraho mu bijyanye n’ibimenyetso by’iyi ndwara, kuyirinda no kuyivura, ibi bigatuma abajyanama bafasha abarwayi bafite ibimenyetso by’igituntu kwa muganga kandi bamwe bakaba bafatira imiti ku mujyana ma baturanye.

Kuri uyu munsi abajyanama b’ubuzima bajyanye abarwayi benshi kwa muganga n’abandi bantu bakoze ibisa n’aho bidasanzwe mu kurwanya itiguntu bakaba bahawe ibihembo birimo amagare n’inka za kijyambere.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Agnes Binagwaho
Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho
Ikigo nderabuzima cya Ruyenzi na cyo cyahawe igihembo
Ikigo nderabuzima cya Ruyenzi na cyo cyahawe igihembo
Ma soeur uyobora CS ya Ruyenzi yifotozanya n'abayobozi
Ikigo nderabuzima cya Ruyenzi cyahembewe kuvuza no guhashya igituntu mu karere ka Nyanza
Mariyana wo mu runana atanga inama zo kurwanya igituntu
Mariyana wo mu runana atanga inama zo kurwanya igituntu mu ikinamico
Nyirabazungu wo mu ruana na we yakinnye neza atanga inama zo kwirinda igituntu
Nyirabazungu wo mu runana na we yakinnye neza atanga inama zo kwirinda igituntu
Minisitiri asuhuza umujyanama w'Ubuzima witwaye neza ndetse anamuha igare ry'igihembo
Minisitiri asuhuza umujyanama w’Ubuzima witwaye neza ndetse anamuha igare ry’igihembo

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish