Digiqole ad

Musanze: 15 bashinjwa iterabwoba bashyikirijwe ubushinjacyaha

15 bakekwaho ibyaha bitandukanye by’iterabwoba birimo n’ibitero bya garinade mu Karere ka Musanze bashyikirijwe ubushinjacyaha kugira ngo burusheho gukora iperereza ryimbitse ku byaha bashinjwa bubashyikirize ubutabera.

Mu bashyikirijwe ubushinjacyaha harimo n'abakekwaho gutera za garinade muri uyu Mujyi wa Musanze.
Mu bashyikirijwe ubushinjacyaha harimo n’abakekwaho gutera za garinade muri uyu Mujyi wa Musanze.

Supt Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru imibare y’abakekwaho ibi byaha yagiye yiyongera nyuma y’iperereza ryakozwe, dore ko mbere hari hafashwe bane gusa ariko ubu abashyikirijwe ubushinjacyaha bakaba ari 15.

Yagize ati “Bose bahuriye mu itsinda ryayogoje aka gace rigatera ubwoba, twabashyikirije ubushinjacyaha. Hagati aho ariko iperereza rirakomeje harebwa niba hari n’abandi bafatanyije.”

Bimwe mubyo iri tsinda rishinjwa harimo kwica umupolisi barashe mu kwezi kw’Ukuboza umwaka ushize n’ibitero bya garinade bibiri bya byahitanye umuntu umwe, bigakomeretsa umunani (8)mu Mujyi wa Musanze.

Ibitero byombi byabaye mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, harimo n’icyagabwe mu rugo rw’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winfirde bikica akana k’agakobwa k’umwaka umwe n’igice kigakomeretsa kandi n’abandi bantu babiri. Mu gihe indi garinade yatewe mu Mujyi wa Musanze rwagati igakomeretsa abantu batandatu.

Umwe mubakekwaho ibi byaha bari mu maboko ya Police, ni Alfred Nsengimana wahoze ari umuyobozi (executive secretary) w’Umurenge wa Cyuve, mu Karere ka Musanze.

Alain Mukuralinda, Umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Repubulika yemeje ko bashyikirijwe aba bantu, avuga ko bagiye gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye birimo kurema umutwe witwaje intwaro no kuwubamo, iterabwoba, ubwicanyi, n’ibindi bitandukanye.

Yagize ati “Bazaba birambuye, kandi dufite nibura iminsi itanu kugira ngo tube dufashe umwanzuro ngo ninde dushyikiriza urukiko.”

Source: The Newtimes
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish