Digiqole ad

Minisitiri w'Intebe arakangurira urubyiruko kwirinda ubukwe buhenze

Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi arakangurira Abanyarwanda bose bakora ubukwe cyane cyane urubyiruko kugerageza kugabanya gusesagura imitungo.

Minisitiri w'Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi.
Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi.

Kuri uyu wa mbere abinyujije kuri twitter Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi yakanguriye Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gucunga neza bicye bafite no kwizigamira kugira ngo bizere gutera imbere, bakanateza imbere igihugu cyabo.

Yagize ati “Abanyarwanda cyane urubyiruko twirinde gusesagura cyane gukora ubukwe buduhenze.”

Ubutumwa bwa Minisitiri w'Intebe kuri Twitter.
Ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe kuri Twitter.

Ikibazo cyo gusesagura umutungo cyane cyane mu gukora ubukwe, ni kimwe mubyaganiriweho mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya cumi (10).

Abari muri uyu mushyikirano batanze ibitekerezo bitandukanye bagaragaza ko uburyo ubukwe bukorwa mu Rwanda bukwiye guhinduka, cyane cyane mu myumvire.

Icyo gihe hari abatanze ibitekerezo by’uko amafaranga ahabwa abageni ngo bakore ubukwe buhenze yajya ashyira ku makonti yabo akangwa bagashyigikirwa mu mishinga y’iterambere yazatuma urugo rwabo rukomera.

N’ubwo byagaragaraga ko abari mu mushyikirano bumva kimwe ko ubukwe buhenze ari ikibazo, nta gitekerezo cyo gushyiraho amategeko abubuza ahubwo hasabwe gukora ubukangurambaga mu baturage n’ubwo bigaragara ko kugeza uyu munsi nta bikorwa by’ubukangurambaga kuri iki kintu bwari bwatangira.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • AYO MAFARANGA AVUGA SE BAYAHABWA NANDE SE NGO NANJYE BANYIHERE NKORE UBWANJYE?

  • Njye ariko nabonye abasore benshi baba babona icyo kibazo,bashaka no koroshya ibintu, ikibazo nakibonanye bagenzi babo b’inkumi baba bagiye gushingana izo ngo,usanga aribo babahatira gukoresha amafaranga menshi,…ngo baba bashaka ibintu bidasebye da!!!nta narimwe bo batekereza kuhazaza h’ingo zabo…….ndabeshya? nimunyomoze.

  • Hazashyirweho team yo gushyiraho ibikenewe abantu batagomba kurenza. Urugero : Bakavuga bati uzarenza ubukwe bwa 1 million (bitewe n’urwego umuntu arimo) azahita acibwa amande/umusoro kuko azaba yasesaguye umutungo w’igihugu. Bikenda kumera  nk’uko kwa Padiri ukererwa kujya gusezerana ugacibwa amande.

    • nonese ayo mafaranga bakoresha ubukwe barayarya nk’ibiryo bakayannya?? ntibayaguramo ibikoresho, inzoga, ibiryo etc. nonese iyo bakoresheje ayo mafaranga Leta ntibona ya misoro?? ikibazo gusa kiri ku bintu bigurwa bikomoka hanze kuberako ayo ni amafaranga aba asohotse mu gihugu?? ARIKO MUZUMVA RYARI KO IBINTU N’ABANTU ARI MAGIRIRANE. Uretseko nabiriya PM avuga nabyo wabyibazaho: nonese we akoresheje SUZUKI Samurai nka Sankara, igihugu cyaba kigaruje cash zingana gute zasohokaga. Kutanga ingero kugirango bakwigane biruta gusomera abantu ivanjiri.

      • Umunsubirije neza. Natubwire ibyo we yigomwe, atubere akarorero (urugero). Arimo gukina ku mubyimba urubyiruko rwa ntahonikora!!!!! Barazigama ayo badafite??

  • None se yahereye kuri gouvernement akayisaba kureka gusesagura no kwigwizaho imitungo haba mu mishahara bagenerwa no mu zindi ndonke Leta ibaha. Ayo umutegetsi umwe akoresha agura imodoka ihenze, kuyitaho no kuyigurira amavuta uyabaruye neza wasanga yakubaka ivuriro cyagwa ishuri ry’abana barenga 200. Ngaho kuba umubare wabo n’abadepite nabandi batoranyirijwe kujya muriyo myanya yo hejuru maze urebe umubare w’abanyarwanda barenganyijwe n’abo batware.Ntabwo kuzigama no kwizirika umukanda bireba gusa rubanda rwo hasi ngo yigomwe maze umutegetsi akomeze abone umushahara w’umurengera. Biratureba twese Kandi iki gihugu ndabibutsa ko twese tugifiteho umurage. Ni byiza nidushyira iterambere rya rubanda aho kwitekerezaho buri wese ku giti cye. (nziko utayicishaho ariko ntushobora kuzaniga ukuri ibihe byose)

    • heeeee none ko ayicishijeho? Errga iyi ni democracy. ntugirimpungenge wowe kora. Intore ntiganya.

  • Hahahhaha uyu nawe rwose. ubu se arabona ibi bimariye iki abanyarwanda.ikibazo sikiri mubakora ubukwe buhenze.kuko ubuhenze ni muri rusange.kuko ukoresha ubwa 3 000 000 ashobora kubona ari make kuri we.urugero,nkubu se umwana we abukoresheje yakoresherezwa reception muri salle ya commune cg muri Bar iciriritse cg muri jardin idasobanutse?cg nukujya za serena na za lemigo.mugabanye imishahara yanyu,ayo babaha yo kwita ku ma modoka muhinduranya uko mushaka,ndetse nandi ngo yo kwakira abantu mungo zanyu.maze murebe ko igihugu kidatera imbere.none ngo ubukwe kweli?

  • Seriously???? This is a shame, aho kwirirwa bavuga ngo abantu bareke gukora ubukwe buhenze bakagombye kwiga impamvu amakwe y’ubu ahenda? Process y’ubukwe yahoze imeze uko imeze nta kintu cyongewemo. Ahubwo ubukwe buhendwa no kubera ibiciro ku isoko byiyongereye, ngaho se nawe gukodesha salle byonyine abenshi kuri ubu baca hafi miliyoni, umbwire nawe niba salle iguciye ako kayabo, uwa decoration nawe arashaka kukuvanamo inyungu nawe aguce igiciro kinini….. Et puis kandi buri wese akora ubukwe buri muri moyen ze……..

  • Ariko ibibera mu Rwanda ni akumiro kabisa. Premier Ministre muzima yabuze ikintu kigaraga yakorera abaturage usibye kwirirwa aba beshyeshya ibintu by’inkuru nk’izi zidafite epfo na ruguru? Ubu se twavuga yuko ari impuhwe afitiye urubyiruko? Igihugu cyacu gifite ibibazo by’ingutu harimo gukumira inyerezwa ry’umutungo wa Leta, kwubaka ubutabera no kurandura ingeso mbi y’umuco wo kudahana yabaye karande mu Rwanda, ikibazo cya ruswa itagira uko ingana, ikibazo cyo guteza imbere ishoramari ndetse no kugabanya ubukene bwugarije rubanda hirya no hino mu gihugu ariko ugasanga aho kugirango umuntu nka Premier Ministre ukuriye Government afate iyambere usange ashishikajwe no gushakira umuti bene ibi bibazo ahubwo ugasanga yibereye ngo mubya amakwe!!
    ntakuntu wasobanura ukuntu Ministre wo mu gihugu gikenye cyaneee nk’u Rwanda ashobora kugendera mu modoka ya million 6O cg 7O (presque $100,000) abadepite nabo si nakubwira, bose bigenera imishahara uko bashatse kandi ayo mafaranga yose aturuka mu misoro yakwa abaturage hakaba harimo benshi batunzwe n’ifunguro rimwe ku munsi ndetse abandi bo kurya bikaba bisigaye ari inzozi!!Ariko ikibabaje cyane ni uko iyo umuntu agerageje kuvuga ibintu nk’ibingibi usanga bamuhinduye igicibwa ngo arasebya Leta iriho; ngo ni umwanzi w’igihugu; ngo arashaka kuryanisha abanyarwanda n’ibindi byinshi byo kuburizamo ijwi ritabariza rubanda.Birababaje cyane ariko ukuri kunyura mu ziko ariko ntabwo gushya!! 

  • Harya nibande baririmbaga ngo Twirinde kwaya?

  • Nanjye uko mbinona leta nayo ifite uruhare runini muguhenda kw’ibintu bimwe na bimwe. Nk’amakwe yikigihe arahenda cyaneeeeee. Ariko wajya kureba ugasanga igituma ahenda nibamwe bakora muri leta bakoze investments muri ayo makwe. Nkubu sale y’ubukwe haraho ikodeshwa 1 million kandi wajya kureba ugasanga iyo sale niyo umuntu ukomeye uyu nuyu munzego zo hejuru. Nawe premier minister ushobora kuba ufite ayo ma sales akodeshwa…. Rero icyo nisabira abayobozi nuko batarebera ibintu nkibi biriho byangiza gutera imbere kw’abaurage. Nibashyireho commission ishinzwe kwiga ibyo bibazo. Ese ubundi sale ihenda ite uyikoreramo amasaha atarenga 3? Ugasanga ikodeshejwe samedi na dimanche!!!!. Leta nishyireho ibiciro bito byayo ma salesakorerwamo ubukwe. Urugero iyakodeshwaga 1 million bajye bayikodesha 200.000 frw byagabanya gutanga amafaranga menshi. Kandi nubwo bagabanya nukuri bene ayo ma sales ntabwo bahomba kuko aba clients bo ntibazabura. Erega hari ibihugu byashyizeho itegeko ko ukora ubukwe burengeje amafaranga bashyizeho ntarengwa agomba gukurikiranwa n’amategeko agatanga numusoro. Leta nishyireho amategeko arengera abaturage. Ugasanga akazu ka 2 chambres na salon ngo ni 150.000 frw. Rwose nimutabare kandi byose birashoboka. Nkuko RURA yashyizeho ibiciro ntarengwa muri transport niko nahandi hakwiye kujya amategeko arengera abaturage. Amashuli ugasanga arahenda kandi umwarimu ahembwa make. Ukibaza uti ese nikuki amashuli ahenda kandi ireme ry’uburezi riri hasi? Wajya kureba ugasanga kubaho muri ikigihe birahenze cyanee.Amahoro iwacu

  • kare kose. Mwigishije aurubyiruko kubaho ibirenze ubushobozi, None ngo bareke gusesagura??  Yewe  binyibukije Habyarimana avuga ngo: harya umukobwa wese arashaka agatimba, hahaha ndabasetse.

  • Ibyo PM avuze ni ukuri birakwiye cyaneee rwose ,ariko amenye ko Government igomba kubigiraho uruhare runini. Nko kureba niba ubwo bukwe butaduhenda kubera ibiciro bihanitse biriho ,bakareba niba ibyo biciro bidaterwa n’imisoro ihanitse iriho maze bagafata ibyemezo ,kandi rwose baba bafashije Urubyiruko rwinshi muri iki Gihugu, byagabanya imanza z’abashakanye batarasezeranye kubera ko babonaga byabahenda, byagabanya abana b’abakobwa usanga barabyariye iwabo kubera ko ababateye inda nta mikoro yo gukora ubukwe bafite. Sinzi niba amafaranga menshi cyane acibwa n’abakora Decolation mu bukwe atangwaho TVA kuko bikorerwa ahabereye ubukwe ,ese RAA ibimenya ite ? so nibagabanye ibiciro rero.

Comments are closed.

en_USEnglish