Digiqole ad

38 barangije 'Masters' muri Oklahoma Christian University mu Rwanda

Kigali – Bwa mbere, abanyeshuri 38 kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Werurwe bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza barangije mu ishami ryo mu Rwanda rya kaminuza ya Oklahoma Christian University. Basabwe kugira impinduka nziza bakora mu buzima bw’igihugu. 

Perezida John deSteiguer aha impamyabumenyi umwe mu banyeshuri barangije
Perezida John deSteiguer aha impamyabumenyi umwe mu banyeshuri barangije

Aba banyeshuri bigaga mu ishami rya Master of Business Administration (MBA) muri gahunda y’iyakure, bahawe impamyabushobozi n’abayobozi b’iyi Kaminuza bari mu ruzinduko mu Rwanda, bashimiye cyane igitekerezo cya Perezida Kagame wabahaye ikaze ngo baze gukorera mu Rwanda ubwo yabasuraga mu myaka yashize.

Dr Vicent Biruta Ministre w’Uburezi yabwiye aba banyeshuri ko nyuma yo kurangiza amasomo yabo igihugu kibategerejeho umusaruro mwiza mu kugira ibyo bahindura byiza mu byo bazakora.

Uyu muhango witabiriwe na  Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni, Senateri Bernard Makuza n’abandi bayobozi benshi.

President John deSteiguer umuyobozi mukuru w’iriya Kaminuza kuva mu 2012 yavuze ko nyuma y’imyaka 20 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi intambwe rumaze gutera mu wkiyubaka igaragarira buri wese.

Ati “ Abanyeshuri barangije iwacu barasabwa kuguma mu murongo wo kubaka u Rwanda kurushaho, iyi ni intangiriro y’inzozi zabo ari nazo nzozi z’igihugu cyabo kuko kibategerejeho akamaro kanini.”

Louise Uwamahoro urangije muri iyi Kaminuza yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko amasomo atangwa n’iyi kaminuza ari ku rwego rwo hejuru, kandi kuri we ngo yumva yifuza gukomeza akaba yakora na PhD kugira ngo azagire icyo amarira igihugu cye gifatika.

Mu 2006 ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga iyi Kaminuza, hasinywe amasezerano na Leta y’u Rwanda aha amahirwe yo kujya kwigayo (scholarships) buri mwaka ku banyeshuri bahize abandi. Abanyeshuri b’abanyarwanda barenga 70 ubu biga muri iyi Kaminuza muri Amerika kuri ayo masezerano no kuri ‘bourse’ bahabwa na Leta y’u Rwanda.

Abayobozi ba Oklahoma Christian University nibo bari bayoboye uyu muhango
Abayobozi ba Oklahoma Christian University nibo bari bayoboye uyu muhango
Min. Dr Vincent Biruta (hagati) wari umushyitsi mukuru
Min. Dr Vincent Biruta (hagati) wari umushyitsi mukuru
Abanyeshuri barangije
Abanyeshuri barangije ni ikiciro cya mbere cy’ishami ry’iyi Kaminuza mu Rwadnda barangije
Barifotoza mu byishimo byinshi
Barifotoza mu byishimo byinshi
Iki ni ikiciro cy'abamaze hafi imyaka ibiri biga
Iki ni ikiciro cy’abamaze hafi imyaka ibiri biga
Basabwe kugirira igihugu cyabo akamaro
Basabwe kugirira igihugu cyabo akamaro

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com    

en_USEnglish