AS Kigali kuri uyu wa gatandatu yabashije gutsinda Difaa Al Jadida yo muri Maroc igitego kimwe ku busa, ni umukino ubanza wa 1/8 cy’imikino ya CAF Confederation cup waberaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ahari abafana benshi cyane.
Igice cya mbere amakipe yombi yari akigana, nta busatirizi bukomeye bwabonetsemo usibye mu minota ya nyuma y’igice cya mbere aho abasore Mbaraga Jimmy, Mwizerwa Amin na Mico Justin bagerageje kotsaho igitutu Difaa Al Jadida
Mico Justin yitwaye neza kuri uyu mukino ndetse ku buryo budasanzwe yawukinnye arawurangiza. Ni nyuma y’uko rutahizamu Bodo Ndikumana akirwaye nyuma y’impanuka yakoze, ubu akaba akiri mu bitaro.
Igice cya kabiri amakipe yombi nibwo yabonye uburyo bwo gutsinda, umunyezamu Emery Mvuyekure yakuyemo imipira ikomeye igera kuri ine, ndetse aza no kubona ikarita y’umuhondo ya kabiri ituma atazakina umukino utaha wo kwishyura.
Niyonzima Jean Paul niwe watsinze igitego cya AS Kigali hagati mu gice cya kabiri, nyuma ya ‘Centré’ yari itewe na Jimmy Mbaraga maze Niyonzima ahita asunikiramo. Uyu musore yari amaze kujyamo asimbuye Mwizerwa Amin.
Nyuma y’umukino umutoza Casambungo avuga ko ashimishijwe no kuba atsinze uyu mukino, ati “Nubwo ku mukino wo kwishyura nzaba ntafite Bodo (Urwaye ), umuzamu wacu Emery na Medi (Mushimiyimana Muhamed wavunitse), tuzagerageza kwitwara neza ntitwinjizwe igitego hariya.”
Umutoza w’ikipe ya Difaa Al Jadeda ntabwo yigeze ashaka kuvugisha itangazamakuru kuko yahise ava kuri stade umukino ukirangira.
Ministre Mitali nyuma y’umukino yasanze abakinnyi mu kibuga abashimira intsinzi babonye. Avuga ko babikesha discipline bafite ariyo bakesha kuba bari kwitwara neza ubu, ndetse abizeza ko guverinoma izakomeza gushyigikira iyi kipe.
Umukino wo kwishyura uzaba mu gihe cy’icyumweru kimwe, AS Kigali izahaguruka i Kigali ijya muri Maroc kwishyura kuwa kabiri w’icyumweru gitaha, ikine muri week end.
AS Kigali yemerewe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali amadorari 1 000$ buri mukinnyi nibaramuka basezereye iyi kipe, kuri uyu mugoroba bahawe 200$ buri umwe.
0 Comment
Ewana ntacyonavuga kuko ikipeya AS KIGALI irarenze kandi ntawabicyekagape gusariko twayita kamonja uretseko biyifashacyane Imana igikomeza iyifashe ikomezekuyisunika izakomezibikore.
AS Kgl tubarinyuma twese kandi mukomereze aho.Mubere ayandi ma equips urugero.
mukomere cyane natwe turabasabira ngo mutere RDA ISHEMA NISHEJA muri Africa ndetse no kwisi muzatsinde nimugerayo 2/1 kuko mwarabamenyereye mwabonye ko byose bishoboka hakenewe ubwitange gusa mutoze undi muzamu vuba azatugoboke afashijwe n’Imana.
Comments are closed.