Impuguke mu mategeko Me Uwizeyimana Evode yamenyekanye cyane ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC n’Ijwi rya Amerika akenshi anenga cyane amwe mu mategeko n’ibyemezo byafatwaga na Leta y’u Rwanda mu gukemura ibibazo bitandukanye, nyuma yo kugaruka mu gihugu cye aho yari amaze imyaka myinshi hanze, Inama y’Abaministre yateranye kuri uyu wa 28 Werurwe yamugize Visi Perezida […]Irambuye
Mu gikorwa cyo guha abahuzabikorwa b’urubyiruko ku rwego rw’akarere telefoni zigendanwa zigezweho (smart phones), Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Nkuranga Alphonse yasabye urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu buryo butanga umusaruro. Izi telefoni zatanzwe n’Umuryango w’Abanyakanada ukorera mu Rwanda, DOT Rwanda zigera kuri 31, zikaba zagenewe abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kuri buri karere ndetse n’Umuhuzabikorwa […]Irambuye
28 Werurwe – Mpore Sylvère niyo mazina y’umukozi wo mu rugo kugeza ubu byemezwa ko ariwe wishe umwana w’umukobwa Uwase Simbi Shalom. Imibereho y’uyu musore iteye inkeke. Imiryango y’abaturanyi ndetse n’abandi bakomeje kwifatanya n’uyu muryango utuye mu Kivugiza i Nyamirambo mu kababaro ko kubura umwana wabo yishwe n’umukozi. Mpore Sylvère ntabwo azwi cyane mu […]Irambuye
Nyuma y’ukwezi kumwe imvura y’itumba itangiye kugwa, ibiza bitandukanye byariyongereye ari nako byangiza imitungo y’abaturage ndetse n’imitungo rusange, bikanahitana ubuzima bw’abantu. Muri uku kwezi kwa Werurwe dusoza, isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no Gucyura impunzi (MIDIMAR) rigaragaza ko imvura nyinshi ivanze n’umuyaga n’urubura byangije amazu agera kuri 371. Nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru iyi Minisiteri […]Irambuye
Kuri uyu wa 27 Werurwe Leta y’u Rwanda yavuguruye amaserano hagati yayo na RD Congo na Uganda hagamijwe kubungabunga ubukerarugendo ku binyabuzima by’umwihariko ingagi. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije muri RD Congo Pasteur Cosma Wilungula yavuze ko kuba ibi bihugu bihuriye ku mwihariko w’ubukerarugendo bw’ingagi ku isi bigomba kuba imbarutso yo gukomeza gusigasira ubumwe bwabyo […]Irambuye
Mu nkuru zizakurikirana, UM– USEKE turagenda tubagezaho amavu n’amavuko ya gahunda y’ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda (Special Economic Zones), icyo hagamije, icyo hazakora, ikigamijwe kugerwaho ndetse n’ibindi birebana y’Urwego rushinzwe ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda IYI GAHUNDA YATANGIYE MURI 2006 Mu mwaka wa 2006 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije umushinga munini ahantu hihariye h’ubukungu mu […]Irambuye
Kuri uyu wa 27 Werurwe 2013, abanyeshuri 515 barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu mashami atandukanye mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro ‘IPRC-Kigali’ bahawe impamyabumenyi. Ni ku ncuro ya gatatu iri shuri rishyikirije impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu mashami y’ubwubatsi(Civil Engeneering), ubukanishi (Mechanical Engeneering), amashanyarazi, itumanaho n’ikoranabuhanga. Muri uyu mwaka kandi abanyeshuri bagera kuri 22 bitwaye neza […]Irambuye
Bamwe mu bahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative yitwa KATEKOGORO yo mu murenge wa Mutunda Akagari ka Byogo babwiye Umuseke ko babona bari kurenganywa n’ubuyobozi bwa koperative yabo bubaka ibyangombwa by’ubutaka bwabo ngo kubera inguzanyo bahawe, mu gihe ngo agaciro k’ubutaka bwabo ntaho gahuriye n’inguzanyo bahawe. Inguzanyo bahawe yatanzwe na Banki y’iterambere BRD ku makoperative y’abahinzi […]Irambuye
Mu gihe Umuryango nterankunga w’Abanyamerika “United State Agency for International Development (USAID)” wizihiza imyaka 50 umaze ukorera mu Rwanda, abaturage bo mu Murenge wa Gishamvu wo mu Karere ka Huye barashimira USAID ko yabahinduriye ubuzima. Ejo kuwa gatatu tariki 26 Werurwe wari umunsi USAID yahari itangazamakuru ryo mu Rwanda, aho yabatembereje ahari imwe mu mishinga […]Irambuye
Bella Uwase Shalom umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yishwe mu ijoro ryakeye i Nyamirambo mu kagari ka Kivugiza aciwe umutwe n’umukozi wo mu rugo rw’iwabo nyuma y’uko bari bamaze kumwirukana (Umukozi). Sylevere (ni ryo zina rye rizwi) yari amaze imyaka 14 akora mu rugo rw’umuryango wa Mujiji Musafiri na Furaha Francoise batuye mu murenge wa Nyamirambo […]Irambuye