Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yamuritse igitabo gikusanyirijwemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, isa n’iyatangiye gutegurwa mu myaka ya 1960, iki gitabo kikaba gifite n’umugereka uvuga uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze kuva mu 1995 kugeza 2015. Liberée Gahongayire umukozi muri CNLG asobanura […]Irambuye
Ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, mu murenge wa Bwishyura mu mudugudu wa Ruganda, Akagali ka Gasura niho kuri uyu wa kabiri nimugoroba Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yatangije imirimo yo kubaka isoko rya kijyambere rizajya riremwa n’abanyarwanda n’abanyecongo. Rizuzura mu gihe cy’amezi 12. Atangiza imirimo yo kubaka iri soko, Minisitiri Kanimba yasabye abaturage ko niryuzura […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryashyikirije ubusabe ibiro bya Minisitiri w’Intebe bwo gutangiza umushinga wo kuvugurura itegeko rigenga amatora n’irigenga amashyaka mu Rwanda. Green Party yari yagejeje iki cyifuzo ku Nteko Ishinga Amategeko tariki 10 Gashyantare, ariko tariki 10 Werurwe 2016, ngo Inteko […]Irambuye
Amajyepfo – Mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Busanze Akagali ka Kirarangombe, aha bahana imbibi na Segiteri Kivuvu ya Komini Kabarore mu majyaruguru y’u Burundi, uyu mupaka uri mu cyaro mu bihe byashize ntawawurindaga, abaturage b’ibihugu byombi bagenderaniraga nta nkomyi, ariko kuva mu mpera za 2014 ku ruhande rw’u Burundi umupaka urindwa n’Imbonerakure, zikora […]Irambuye
*Mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo; Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko hari abagishakishwa *Abafashwe bakurikiranywe ni 17, abajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo ni 10 barimo abakobwa 2, *Abo mu miryango n’inshuti bagaraga nk’abo mu idini ya Islam bakabakaba 80 bari bitabiriye iri buranisha ntibakiriye neza kurishyira mu muhezo. Kimihurura – Umucamanza w’Urukiko rukuru muri iki gitondo yashyize […]Irambuye
Amajyaruguru – Mu murenge wa Busengo Akarere ka Gakenke abaturanyi b’umuryango wa Rwajentakeka na Mukarubayiza babwiye Umuseke ko uyu mugabo yishe umugore we kuri uyu wa mbere amukubise amabuye mu mutwe, ibi byaje kandi kwemezwa na Police muri iyi Ntara yahise ita muri yombi uyu mugabo. Triphonia Mukarubayiza w’imyaka 60 mu gitondo cyo kuwa mbere […]Irambuye
*Aburana ku bujurire bwo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, Ntaganzwa yavugaga ko atafatiwe i Kanombe nk’uko byagendeweho ashyikirizwa urukiko rwa Nyarugunga, *We n’umwunganizi we bavugaga ko umwaka yamaze afungiye muri RDC utitaweho, *Umucamanza yanzuye Ntaganzwa akomeza gufungwa by’agateganyo… Ngo iki cyemezo ntikizajuririrwa. Umucamanza w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Mata yatesheje […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira yasuye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Karongi, aha yavuze ko bibabaje kuba muri Karongi hari ibibazo by’imirire mibi ku bana kandi baturiye i Kivu bashobora kubyaza umusaruro w’amafi. Yizeje kandi abahinga urutoki mu kibaya cya Kigezi ko MINAGRI izababa hafi mu […]Irambuye
*Ngo bagombaga gukora iperereza mu bihugu bitandukanye ku Isi,…Bemererwa ahahoze ari muri Komini Muganza; *Batekerezaga ko bakoresha asaga Miliyoni 100, Urukiko rubasaba gukorera mu Rwanda, basaba miliyoni 4.3; *Kuri uyu wa Mbere babawiye Urukiko ko batakoze iperereza kubera kutabonera ku gihe ubufasha bwa MINIJUST. Me Shoshi Bizimana na Twagirayezu Christophe bahagarariye inyungu z’Ubutabera (bunganira utabemera) […]Irambuye
Kuri iki cyumweru mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi mu muhango wo kwibuka hashyinguwe imibiri 15 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari itarashyingurwa mu cyubahiro. Muri uyu muhango banenze cyane abagitoteza abarokotse Jenoside bigaragaza ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ubuyobozi bwibutsa abagifite ibi bitekerezo ko hari itegeko ribihanira kandi rishyirwa mu bikorwa. […]Irambuye