Digiqole ad

Green Party mu rugamba rwo gusaba kuvugurura itegeko ry’amatora

 Green Party mu rugamba rwo gusaba kuvugurura itegeko ry’amatora

Kuri uyu wa kabiri, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryashyikirije ubusabe ibiro bya Minisitiri w’Intebe bwo gutangiza umushinga wo kuvugurura itegeko rigenga amatora n’irigenga amashyaka mu Rwanda.

Dr Frank Habineza wa Green Party hamwe n'ubunganira mu mategeko Me Mukamusoni/Umuseke
Dr Frank Habineza wa Green Party hamwe n’ubunganira mu mategeko Me Mukamusoni/Umuseke

Green Party yari yagejeje iki cyifuzo ku Nteko Ishinga Amategeko tariki 10 Gashyantare, ariko tariki 10 Werurwe 2016, ngo Inteko ibagira inama yo gushaka Umudepite watangiza uyu mushinga wo kuvugurura itegeko rigenga amatora n’amabwiriza agenga amashyaka ya Politike mu Rwanda, cyangwa bakagana Guverinoma.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr.Frank HABINEZA uyobora iryo shyaka, ngo begereye Abadepite banyuranye banga kwakira icyifuzo cyabo, ari na yo mpamvu bahisemo kukijyana mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Mu ngingo icumi (10) zirebena na zimwe mu ngingo z’itegeko ry’amatora zifite aho zihuriye n’ibireba imitwe ya politike, n’izireba amatora gusa.

Green Party ngo irifuza ko impinduka igaragaza zibonerwa igisubizo mbere y’uko amatora ya Perezida ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2017 aba.

Mu mpinduka Green Party isaba harimo ko amashyaka yose yahagararirwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora; Kwemerera itangazamakuru kujya ritangaza ibyavuye mu matora ku rwego rw’ibyumba by’itora.

Kubirebana n’amatora kandi, Green Party irasaba ko mu matora hatangira gukoreshwa ikoranabuhanga, aho abantu bajya batora bakoresheje ikoranabuhanga, kuko ari byo ngo byatuma abantu barushaho kwizera ibyavuye mu matora.

Barasaba kandi ko ku rwego rwose ry’amatora, guhera mu Midugudu, Utugari, Imirenge n’Uturere hose hazajya hashyirwa indorerezi z’amatora, kuko ngo byatuma amatora arushaho kuba mu mucyo, kandi bikazamura icyizera abantu bagirira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Bagaruka ku itegeko ryo mu 2013, rigenga imitwe ya Politike ikorera mu Rwanda ribuza amashyaka kwakira impano n’inkunga biturutse hanze.

Iri tegeko ryateje impaka cyane ubwo ryigwagwaho kuko amashyaka mato adafite abarwanashyaka benshi yavugaga ko iyi ngingo ya 24 iyaca intege.

Aha, Green Party isanga amashyaka yakwemererwa kwakira inkunga ziva mu mahanga, ahubwo wenda itegeko rigashyiraho amabwiriza abigenga, nko kugaragaza aho inkunga yavuye n’impamvu yayo, bikaba byagenzurwa na Guverinoma.

Irindi tegeko Green Party isaba ko rivugururwa, ngo ni irisaba ko umukandida wigenga n’amashyaka yiyamamaje kugira nibura 5% by’amajwi y’abatoye kugira ngo abe yashumbushwa ku mbaraga aba yataye yiyamamaza mu gihe yatsinzwe.

Iri tegeko na ryo rikwiye ngo kuvugururwa, byibura umukandida wigenga agasabwa amajwi 2%, hanyuma ishyaka rya Politike rigasabwa amajwi 4%.

Green Party isaba ko imitwe ya Politiki yajya ihabwa mbere y’amatora ubufasha bwo kwiyamamaza Leta igenera imitwe ya Politiki, aho kurindira amatora ngo abe kugira ngo abagize 5% babe aribo basubizwa ayo bakoresheje.

Dr Frank Habineza uyobora Green Party yabwiye Umuseke, ko kwa Minisitiri w’Intebe babakiriye, kandi ko bafite icyizere cyo kugera ku mpinduka bashaka ku itegeko rigenga amatora n’imitwe ya politiki mu Rwanda.

Yagize ati “Yego batwakiriye, turacyafite icyizere kubera ko twabitangiye kare, haracyari igihe cyo kubikurikirana.”

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Impirimbanyi ya Démocratie.

  • Dukeneye democracy, turanze igitugu

    • nyabuneka wagiye mu muhande akabivuga maze urebe ko utara rara muri 1930

  • umuti wokuronka democratie,nukwigaragamvya, tukaruhuka duhinduyibintu

  • ariko aba barundi mwagiye kwigaragabya iwanyu murwanda urashaka kwigaragambya mu rwanda nkande byakunaniye iwanyu none ngo murwanda byarabashobeye ahubwouyracumbiciwe wangu cisha make

    • hahahaha

  • one day this man Dr HABINEZA will be seen as a democratic fighter when the history will be written independently in future.

    • Dr HABINEZA is a clown and a phony.

    • @rwasamirera nabandi, Ko uyu mushima atacyo ndabona asabira abanyarwanda abs asaba ko 1) president wacu adatorwa: ubwose ni democratie cg ntimuzi icyo democratie ivuze? yasabye ko bakuraho inoti itariho igifaransa aburanya leta ngo yapfobeje igifaransa ubyose OIF ni abanyarwanda(Organisation International de la Francophonie) kdi urwanda ni membre ntibeshye bafite uhagarariye Francophonie mu Rwanda utaraburanye ariko INTWARI yanyu igera mu nkiko zose! Ubwose atavugiye abanyarwanda ubwo ubutwari mu mubonamwo si ubugwari ahubwo ataka ayinda ye.

      Uzi ko kuva muri 2005 abantu ntavuze baba mu bihugu byi burayi buri mwaka bakora Inama y’igihugu(muri gihugu c´i burayi)bagatanga amafaranga bavuga ngo ni ayo kubafasha kuzataha naho njye namenye ubwenge muri 2010 ngo batumye INTWALI Ingabire bamuha abafasha ngo basahite baba ba premier ministre we yabaye President.

      Ariko ataruko bitashobotse iyo bishoboka mubona harimwo ubwenge, ubwose mubona ba general bari kumureka agategeka ko bababeshye ngo niwe batoye abaserukire ko gusa bashatse ko ariwe ujya imbere byaba byiza bakagaruka bagatembagaza ubutegetsi.

      Sinzibagira Ijambo Kayumba Nyamwasa yatangarije kuri BBC ubwambere yaraye muri S:Africa:”ngo uriya mwana wumukobwa aratinyuka ni umugabo”, ubwo tumenya ko aribyukuri yahunze kandi yahinduye ni imvugo….INDA WE!!!!!!!

  • BAZAGUZUNGA HABINEZA MWANA WANJYE
    UZASENGE WA MUDAMU INGABIRE
    WOWE GUSA KOMEZA USAZE IMIGERI

    WOWE BWENGE UZIGARAGAMBYE BAKURASE

  • Hari ibindi bintu bibiri nisabiraga ko nabyo Itegeko ryareba uko bihindurwa:

    1) Ku bijyanye n’amatora y’abadepite, umukandida wiyamamaza ku giti cye, nta shyaka arimo, bari bakwiye gukuraho ziriya “signatures” z’abantu 20 asabwa muri buri Karere ko mu Rwanda kuko biragorana kandi nta mpamvu yabyo igaragara uretse kurushya abantu gusa.

    2) Ikindi bari bakwiye guhindura, ni uko umudepite uri mu ishyaka yakagombye kwiyamamaza we ubwe, wenda n’ishyaka rye ryashaka rikamwamaza, ariko mu gihe cyo gutora abaturage bakamutora we ku giti cye kubera ko bamubonamo ubushobozi noneho mu gihe amaze gutorwa akazajya mu Nteko ahagarariye Ishyaka rye. Naho biriya byo gutondeka abantu ku liste noneho mu matora bagatora Ishyaka hanyuma ishyaka akaba ariryo rihindukira rikajya gufata umuntu kuri liste hakurikijwe uko babatondetse ntabwo rwose ari byiza. Kuko umuntu runaka ashobora no gushyirwa ku mwanya wa mbere kuri liste y’Ishyaka rye, nyamara abaturage bo ubwabo nta bushobozi bamubonamo. Icyo kintu rwose cyari gikwiye gukosorwa. Impamvu zitangwa kuri ubu buryo bw’itora rwose ubu ntabwo zigifatika (ntabwo zigifite agaciro), nubwo wenda mu myaka yashize byashoboraga kumvikana kubera ibihe twari tuvuyemo.

    • Abantu 20×30=600 Nonese koko umuntu utabona byibura abantu 600 muri 11,000,000 z’abanyarwanda ubwo yazahagararira abahe mu nteko. Iyo wemeye ishyaka uba wemeye n’abakandida baryo bose igihe harimo inenge ntugomba kuritore ikindi kandi Ushaka kwiyamamaza ku giti cye ava mu ishyaka akajya kuko ntiyakwiyamamaza ku giti cye ngo anahindukire yamamazwe n’ishyaka

  • Buriya Guverinoma nisanga bifitiye inyungu abanyarwanda izabyemera. Ariko nibasanga nta cyo byatumarira ntibazate umwanya wabo babyigaho!

    • cyangwa ibibafitiye akamaro mbere na mbere n abana babo…………..mon oeil

Comments are closed.

en_USEnglish